Panorama
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Col. Stanislas Gashugi, ahabwa ipeti rya Brig. Gen., anagirwa Umuyobozi w’Umutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda (Special Operations Force-SOF), asimbuye Maj. Gen. Ruki Karusisi.
Maj. Gen. Ruki Karusisi wayoboraga SOF, yoherejwe ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, kugira ngo ahabwe izindi nshingano. Yari muri izi nshingano kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2019.
Izi mpinduka zatangajwe mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, tariki 15 Werurwe 2025, binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze na RDF.
Brig Gen Stanislas Gashugi wahawe inshingano nshya yari asanzwe ashinzwe Ibikorwa mu Ngabo z’u Rwanda. Yakoze imirimo itandukanye irimo no kureberera ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania.
