Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Bugesera: Bibukijwe ko badohotse ku mabwiriza akarere kose kajya mu kangaratete kubera icyorezo cya COVID-19

Abaturage bibutswa gukomera ku ngamba zo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19 (Ifoto/Raoul N.)

Abaturage bo mu karere ka Bugesera umurenge wa Ruhuha ho mu ntara y’Iburasirazuba bongeye kwibutswa ububi bw’icyorezo cya Corona virus banabwirwa ko badohotse ku mabwiriza yo ku kirinda akarere kose kakwandura.

Ni mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwiswe SHISHOZA cyari kimaze iminsi isaga 4 mu karere ka Bugesera mu rwego rwo kwibutsa abatuye muri aka karere ububi bw’icyorezo cya Coronavirus.

Ku wa gatanu tariki ya 20 Ugushyingo 2020, ubwo ubu bukanguramabaga bwageraga mu murenge wa Ruhuha, ku bufatanye bwa RBC, Wateraid na Radio Ishingiro, abatuye mu mirenge ya Nyamata, Mayange na Ruhuha ndetse no mu bigo by’amashuri bitandukanye; babwiwe ko kudohoka ku mabwiriza yashyizwe ho n’inzego z’ubuzima byatuma akarere kose kajya mu bibazo bikomeye.

Bamwe mu baturage basubizaga neza ibijyanye n’ingamba zo kwirinda ikwirakwiza rya COVID-19 bahabwaga bimwe mu bikoresho by’isuku (Ifoto/Raoul N.)

Tuyihimbaze Donath ushinzwe ubuzima mu murenge wa Ruhuha yabwiye abari bateraniye ku isoko rya Ruhuha ati “Twibuke ko iki cyorezo atari imodoka ikizana nitwe tugikwirakwiza twirinze twagistinda dushyiremo imbaraga tukirwanye ejo habonetse abantu icumi banduye mu karere kacu, tutitonze akarere kose kakwandura.”

Uyu muyobozi kandi yibukije abari aho uburyo bwo kwirinda iki cyorezo harimo kwambara agapfukamunwa, gukaraba kenshi ndetse no guhana intera ya metero hagati y’umuntu n’undi.

Umubyeyi Yankurije Lestide wari witabiriye iki gikorwa, yadutangarije ko yishimiye ubu bukangurambaga cyane ko bari basanzwe babyumva kuri Radio.

Yagize ati “Nkange nk’umubyeyi, nishimiye iki gikorwa. Ubu mfite abana bari kujya ku ishuri, nzajya mbanza mbibutse ko bagomba, aho bageze hose, gukaraba, bakambara agapfukamunwa, bakibuka no gushyira intera hagati yabo na bagenzi babo.”

Undi witwa Evariste Ntibaziyandemye yagize ati “Hari abantu batajyaga bambara agapfukamunwa, cyangwa ngo bite kuri aya mabwiriza; ariko ubwo bongeye kwibutswa ndizera ko bagiye kwisubiraho kuko koronavirusi ni indwara mbi cyane kandi yandura vuba.”

Bamwe mu baturage basubizaga neza ibijyanye n’ingamba zo kwirinda ikwirakwiza rya COVID-19 bahabwaga bimwe mu bikoresho by’isuku (Ifoto/Raoul N.)

Umuhuzabikorwa w’iki gikorwa akaba n’umukozi wa Wateraid Olivier Rukundo, yavuze ko bizeye ko abanyarwanda muri rusange bazatsinda iki cyorezo binyuze mu bikorwa nk’ibi by’ubukangurambaga. Yongeraho ko iki gikorwa kimaze gutanga umusaruro.

Yagize ati “Umusaruro uri kugenda uboneka ku bufatanye bwa WaterAid n’izindi nzego, bikaba bizatanga umusaruro w’uko Koronavirusi izarangira burundu, kuko hazaba habayeho kubahiriza ingamba.”

Ubu bukangurambaga bumaze igihe kigera ku kwezi n’igice bagenda bazenguruka uturere dutandukanye tw’igihugu, bibutsa abantu ububi bw’iki cyorezo.

Raoul Nshungu

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities