Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rubavu: Umukobwa wigize umunyeshuri yafatanwe igikapu cy’urumogi

Umulisa Josiane yambaye umwambaro w'ishuri, afata n'ibikoresho by'ishuri kandi atwaye urumogi (Ifoto/RNP)

Umukobwa wambaye impuzankano y’ishuri, muri iyi minsi bajya ku ishuri, yashyizemo umwenda we aheka igikapu kirimo udupfukinya 1000 tw’urumogi, ndetse anashyiramo ibitabo n’imyenda nk’ugiye ku ishuri.

Polisi y’u Rwanda itangaza ko mu karere ka Rubavu, Umurenge wa Busasamana, Akagari ka Gishonga, ku wa 19 Ugushyingo 2020, hafatiwe umukobwa witwa Umulisa Josiane w’imyaka 25, yambaye umwambaro w’ishuri ndetse afite igikapu kirimo ibitabo n’udupfunyika 1000 tw’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Umulisa yari yambaye umwambaro w’abanyeshuri ndetse yari afite igikapu kirimo ibitabo mu rwego rwo kwiyoberanya ngo bagire ngo ni umunyeshuri. 

Yagize ati “Ubundi Umulisa akomoka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, ninaho avuga ko uwamutumye urwo rumogi atuye. Avuga ko ariho yavuye aza kuvana urumogi mu Karere ka Rubavu, aje kuruhabwa n’undi muntu adashaka gusobanura. Yari yiyoberanyije nk’umunyeshuri nyamara amaze gufatwa twasanze nta n’ibyangombwa afite bigaragaza ko ari umunyeshuri ndetse n’ibye bwite ntabyo afite.”

CIP Karekezi yavuze ko kugira ngo Umulisa afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umumotari wari umutwaye kuri moto. 

Ati “Umumotari wo muri Busasamana yatanze amakuru nyuma yo gutegwa n’uriya mukobwa ariko yamureba akabona afite ubwoba. Umumotari yahise ashaka uko abimenyesha abapolisi nabo batega iyo moto, ibagezeho barayihagarika basaka uwo mukobwa.”

CIP Karekezi yashimiye umumotari watanze amakuru, aboneraho gushimira abamotari uruhare bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibyaha. 

Ati “Turashimira abaturage muri rusange ariko by’umwihariko abamotari bo muri iyi Ntara ku bufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibyaha. Mu minsi ishize hari undi muturage wafashwe n’abapolisi atwaye urumogi kandi nabwo byaturutse ku makuru yatanzwe n’umumotari wari umutwaye.”

CIP Karekezi yakanguriye abantu kureka ibyaha ariko cyane cyane kureka ibiyobyabwenge kuko amayeri yose barimo gukoresha agenda atahurwa. Yabakanguriye gushaka indi mirimo bakora bakiteza imbere kuko ibiyobyabwenge ntacyo bizabagezaho uretse gufatwa bagafungwa ndetse bagahomba ibyo baba babishoyemo. 

Umulisa yashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Busasamana kugira ngo hatangire iperereza.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000Frw).

Rwanyange Rene Anthere

1 Comment

1 Comment

  1. Prosper

    November 25, 2020 at 14:29

    Abaclients buriya baraboneka se koko? njye nsigaye nkeka rukoreshwa ibindi atari ukurunywa kuko benshi twamenye ibyarwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities