Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imikino

Cricket: Zonic CC yegukanye igikombe cyo kwibohora

Zonic CC yegukanye igikombe cyo kwibohora cyakiniwe bwa mbere mu Rwanda (Photo/Courtesy)

Mu mikino yo kwibohora mu irushanwa ryakoreshejwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket mu Rwanda, ikipe ya Zonic CC niyo yegukanye igikombe, itsinze RCA Development mu mukino wa nyuma wo ku wa 4 Nyakanga 2017.

Umukino wahuje RCA Development na Zonic, RCA Development yakoze amanota 89 na ho Zonic iyakora bitayigoye kuko yakoze 90 muri over 12 gusa, iba yegukanye igikombe cyo Kwibohora cyakiniwe bwa mbere mu mateka yacyo.

Ku mwanya wa gatatu hakinnye Right Guards na Titans. Titans yakoze amanota 113, na ho Right Guards iyakora irengejeho rimwe muri over 11.

Ibindi bihembo byatanzwe ni ibi bikurikira

Best Batsman (umuntu wakoze amanota menshi mu irushanwa):  Clinton Rubagumya wa Right Guards yakoze amanota 146 mu mikino ine. Yahawe umudari na Bat nshashya.

Best Bowler (uwakuyemo abantu benshi): Denis Taga wa Zonic CC wakuyemo abantu 7 we yahawe umudari.

Best Fielder (Uwasamye abantu benshi): David Uwimana wa Zonic wasamye abantu 5.

Player of Series (Uyu ni umukinnyi w’irushanwa kuko aba yarigaragaje ahantu hose): Eric Dusingizimana wa Right Guards wakoze amanota 141 agakuramo abantu 5.

Player with Most Sixes (Uyu ni umukinnyi wakubise agapira kakarenga ikibuga katidunze hasi): Eric Dusingizimana yakubise Six 7 mu mikino 4.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities