Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ibitekerezo

Dr Ryarasa Nkurunziza arakomoza ku Itegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’umuhanda

Dr Joseph Nkurunziza Ryarasa, Umuyobozi wa Never Again Rwanda

Ndemera kandi nshima intego z’iri tegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’umuhanda, zirimo kurengera ubuzima, kongera inshingano n’uburyozwe, no kuvugurura imicungire y’umutekano wo mu muhanda mu Rwanda.

Izi ntego ni ngombwa kandi zifite ishingiro, cyane cyane urebye ikibazo gihoraho cy’impanuka zo mu muhanda, ubusinzi, n’imyitwarire idahwitse mu gutwara ibinyabiziga. Ariko kandi, ndifuza gusobanura mu bwubahane ko impungenge zagaragajwe ku bijyanye n’ubwoko ndetse n’uburemere bw’ibihano zitagomba gufatwa nko kwanga amategeko.

Kugena amategeko ni ingenzi kandi nta wavuga ko gukemura imyitwarire iteza akaga mu muhanda bidakenewe. Ikibazo nyamukuru si ukugena amategeko cyangwa kutayagena, ahubwo ni ukugena amategeko mu buryo bufatika, bufite urugero, kandi bushingiye ku mibereho n’ubuzima bw’abaturage bwa buri munsi.

Ahahise hagaragaza ko amategeko agira ingaruka nziza iyo ahindura imyitwarire mu buryo burambye, aho kuba ayo abantu babona nk’ayashyizweho kubera amarangamutima cyangwa igitutu cy’igihe gito giterwa na rubanda.

Nubwo ibihano bifite uruhare mu gukumira amakosa, bigomba guhuzwa n’ubushobozi bwo kubishyira mu bikorwa, uko ubukungu bwifashe, n’indi miterere rusange y’umutekano wo mu muhanda irimo uburyo bwo gutwara abantu, igenamigambi ry’imijyi, amahugurwa y’abatwara ibinyabiziga, n’iyubahirizwa ry’amategeko rihamye kandi rya kinyamwuga.

Igihe ibi bitabayeho, n’amategeko yateguranywei migambi myiza ashobora guteza umujinya, iyubahirizwa ridahuye, cyangwa ingorane zitari ngombwa cyane cyane ku baturage imibereho yabo ishingiye ku kugenda no gutwara ibinyabiziga.

Ndashima Parlament kuba yarashyizemo ingamba zo gukumira amakosa, igashimangira ubunyamwuga mu iyubahirizwa ry’amategeko, ikanashyiraho ingamba zo kwirinda ihohoterwa, cyane cyane ku bijyanye no gufata ibinyabiziga ndetse n’ibijyanye na sisitemu yo gukuraho amanota abashoferi bakoze amakosa mu muhanda.

Ibi ni intambwe nziza kandi iganisha ku iterambere. Ariko nanone, birakenewe gukomeza gusuzuma niba uburemere bw’ibihano bujyana n’ihinduka nyaryo ry’imyitwarire, cyangwa niba izindi ngamba zunganira zirimo ubukangurambaga burambye, uburyo buhendutse bwo kwirinda gutwara wasinze, n’amahugurwa akomeye ku batwara ibinyabiziga byatanga umusaruro urambye kurushaho.

Mu gusoza, kugena binyuze mu mategeko ni ngombwa, ariko bigomba gukorwa mu buryo bupima neza ibintu aho kuba ibyo gusubiza amarangamutima, bikaba bikomeye ariko binabungabunga ikiremwa muntu, kandi bigashingira ku guhindura imyitwarire by’igihe kirambye aho kuba ku kubahiriza by’igihe gito.

Gukomeza ibiganiro hagati ya Parliament, inzego zishyira mu bikorwa amategeko, n’abaturage ni ingenzi kugira ngo iri tegeko rikore neza mu nyungu rusange kandi rikomeze kugirirwa icyizere no kwemerwa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Inkuru nyamukuru

  U Rwanda rwatorewe kuyobora Umuryango wa G77 n’u Bushinwa mu mwaka wa 2027, umwanya uzaruha inshingano zo guhuza ibikorwa by’ibihugu bikiri mu nzira...

Politiki

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje impungenge ku kuba Gen Maj Sylvain Ekenge yongeye kugaragara nk’Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira...

Ubuzima

By Rene Anthere Rwanyange African elephants appear to use medicinal plants to treat themselves and their young, according to a new study based on...

Ibitekerezo

By Buol Garang Anyieth Juuk, PhD South Sudan is officially scheduled to hold general elections on 22 December 2026. With less than three months...

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities