Ku munsi wa kabiri wa Shampiyona y’Umupira w’amaguru mu Rwanda, ikipe ya Etincelles iyoboye urutonde n’amanota atandatu (6) kuko yatsinze imikino yombi uko ari ibiri.
Ikipe ya Rayon Sports, Police FC, APR FC na Gasogi FC ziza ku mwanya wa kabiri n’amanota ane (amanota ane (4). Bugesera FC, Marines FC na Kiyovu ziza ku mwanya wa gatatu n’amanota atatu (3). Ku mwanya wa kane haza Mukura VS na Musanze FC zifite amanota abiri (2). Ku mwanya wa gatanu haza Sunrise FC, Espoir na AS Kigali zifite inota rimwe (1) na ho ku myanya ya haza amakipe yatsinzwe imikino yambi ni ukuvuga ko afite zeru (0) ariyo Gicumbi na Heroes FC.
Nk’uko tubikesha Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ikipe ya Etincelles FC n’iya Gasogi zarigaragaje mu mikino yo ku munsi wa Kabiri wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda 2019/2020.
Ku wa kabiri tariki ya 8 Ukwakira 2019, Rayon Sports FC yatsinze AS Kigali (2-0), Bugesera FC itsindirwa iwayo na APR FC (0-1). Ku wa gatatu tariki ya 9 Ukwakira 2019, Gasogi United yakiriye Marines FC iyitsinda 1-0 ; Gicumbi itsindwa iwayo na AS Muhanga 0-1 ; musanze FC inganya na Police FC ubusa ku busa, Sunrise FC yakiriye Mukura VS zinganya ubusa ku busa, Espoir FC yakira SC Kiyovu iyitsindira iwayo igitego 1-0, na ho Heroes FC yakiriye Etincelles FC itsindwa ibitego 3-0.
Rwanyange Rene Anthere
