Kutagira amakuru ahagije ku “Nyungu rusange” hamwe nicyo bakora igihe batanyuzwe n’igenagaciro ryakozwe ni zimwe mu mpamvu zituma bamwe bimuwe ku mpamvu z’inyungu rusange basiragira mu nzego z’ubuyobozi zitandukanye bataka akarengane.
Itegeko n° 32/2015 ryo ku wa 11/06/2015 ryatangajwe mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda n°35 yo ku wa 31/8/2018 ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange, riteganya ibigenderwaho ngo abantu bimurwe kubw’inyungu rusange.
Bamwe mu baturage twaganiriye bavuze ko kutamenya ibikubiye muri iryo tegeko bituma hari abatamenya ingingo zibarengera.
Bizumuremyi Damas wo mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi, avuga ko ubwo hatangiraga imirimo yo gukora umuhanda Base –Gicumbi mu mwaka wa 2016, kuva ubwo kugeza ubu atarahabwa ingurane y’imitungo ye, ndetse atazi igenagaciro yakorewe.
Ati “Sinanyuzwe n’igenagaciro ryakozwe kuko bampaga amafaranga adahwanye n’imitungo yanjye. Nyuma y’umwaka batubariye, nibwo najyanye ikibazo mu nzego zitandunye, guhera ku kagari kugera ku karere ariko nabuze undenganura, kuko bambwiraga ko natinze kugaragaza ikibazo cyanjye, ngo iminsi itegeko riteganya yararenze; kandi njye sinzi ibiri muri iryo tegeko. Sinzi niba ririmo n’ingingo yandengera.”
Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro mu murenge wa Rusebeya, mu tugari twa Rubonde na Mukura bakomwe na Pariki ya Gishwati-Mukura, bo bavuga ko hashize imyaka itatu babwiwe ko hari imitungo yabo izajya mu gice cyahariwe Pariki, bakaba barabujijwe no kugira igikorwa kirambye bakorera ku butaka bwabo.
Nyirahabineza Rosalie ati “Twari dufite imirima twahingagamo imyaka itandukanye ikadutungira imiryango, none hashize imyaka itatu bataraduha ingurane. Hari ibihingwa tutemerewe guhinga. Abayobozi batubwiye ko n’inzu dutuyemo tuzazimurwamo kubera inyungu rusange. Twategereje ingurane twarahebye.”
“Abatamenya amakuru ni abatitabira inama z’abaturage”
Umukozi ushinzwe ubutaka mu karere ka Gicumbi, Sinumvayabo Emmanuel, avuga iyo hagiye kuba igikorwa cyo kwimura abaturage ku mpamvu z’inyungu rusange, ubuyobozi bubibamenyesha mu nama rusange.
Ati “Dukorana inama n’abaturage tukabibasobanurira, abo bavuga ko nta makuru baba bafite ni babandi batitabira inama. Abo bandi na bo bavuga ko batanyuzwe n’igenagaciro, icyo nahamya ni uko abafite ibikorwa aho uriya muhanda ugomba kunyura bose batarishyurwa, ariko ntawe ndabona uvuga ko atanyuzwe n’igenagaciro ryakozwe.”
Ikindi kifuzo cy’abaturage ni uko igihe bagiye kwimurwa n’umushoramari, bajya biyumvikanira na we ku ngurane, hatagize urundi rwego rubajya hagati.
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire (RHA) ushinzwe kwimura abantu ku mpamvu zijyanye n’inyungu rusange, Kobukye Frank, avuga ko inshingano zo kumenyesha abaturage ibirebana n’ibikorwa by’inyungu rusange bikorwa n’Akarere aho icyo gikorwa giherereye bafatanyije n’urwego rwimura, kandi ko utanyuzwe n’igenagaciro ryakozwe ajurira.
Ati “Itegeko rivuga ko kuvuguruza agaciro kahawe ubutaka n’ibyabukoreweho bikorwa mu gihe kitarenze iminsi irindwi nyuma y’uko urwego rwimura rwemeje raporo yakozwe n’abagenagaciro.”
Yavuze ko ku ndishyi ikwiye ko Ingingo ya 39 ivuga ko hashingiwe ku biciro biri ku isoko, uwimurwa ahabwa n’indishyi y’ihungabana ritewe no kwimurwa ingana na 5 ku ijana by’ingurane agomba guhabwa. Ibi ni uburenganzira bw’uwimurwa kandi twizeye ko bwubahirizwa.
Uyu muyobozi yanavuze ko kuba abaturage bakwiyumvikanira n’umushoramari ushaka kubimura hashyirwa mu bikorwa igishushanyo mbonera byemewe, gusa batumvikanye, imihango irebana no kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange irakurikizwa.
Itegeko risobanura ko kwimura abantu ku nyungu rusange bikorwa na leta, ibigo bya Leta n’inzego z’ibanze zifite ubuzima gatozi bwo gukura umuntu mu mutungo we ku mpamvu z’inyungu rusange, ariko habanje gutangwa indishyi ikwiye.
Emma-Marie Umurerwa

Gatare
October 15, 2019 at 10:10
Iyi nkuru ni nziza cyane.
Ubutaha muzadukorere inkuru ku buzima bw’abagiye bimurwa kubera inyungu rusange. Ibi mbivugiye ko usanga abenshi barabaye abakene batagira aho bikinga kubera ko rimwe na rimwe usanga barahawe frw y’intica ntikize bakayarya bakayarangiza