Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Bugesera: Kwigisha hifashihijwe imikino bizamura ireme ry’uburezi n’ubusabane mu banyeshuri

Imikino n'imyidagaduro ni kimwe mu bifasha abanyeshuri kwiga neza no gusabana (Ifoto/Cypridion)

Abanyeshuri n’ababyeyi bo mu karere ka Bugesera mu mirenge yatangijwemo gahunda yo kwigisha hifashishijwe imikino, barahamya ko iyi gahunda izamura ubusabane mu babyenshuri no gukunda ishuri, bigatuma kandi imyigire yabo izamuka bitandukanye na mbere yayo.

Kwigisha hifashishijwe imikino mu mashuri, ni gahunda yatangijwe n’Umuryango Right to play, ugamije guteza imbere imyigishirize mu mashuri hifashishijwe imikino, ikaba ari gahunda abanyeshuri ndetse n’ababyeyi bemeza ko hari icyo yahinduye ku ireme ry’uburezi.

Abanyeshuri bahamya ko gahunda yo kwiga hifashishijwe imikino ari ingirakamaro

Nikuze Denis wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza mu murenge wa Musenyi, agira ati “natangiye kubona inshuti nyinshi binatuma twungurana ibitekerezo ku masomo, bituma twisanzura ubundi tukiga amasomo neza, icyo tutumvise tugasobanuza. Iyo tumaze gukina, tuba turuhutse bigatuma ibyo twize tutabyibagirwa.”

Mugisha Leandre na we wiga mu mwaka wa gatanu, agira ati “byatumye nunguka inshuti nyinshi, mbasha gushabuka mw’ishuri, sinigunge nk’uko mbere byari bimeze. Iyi gahunda y’udukino mw’ishuri yatumye mbasha kujya niga neza.”

Abanyeshuri bo mw’ishuri ribanza rya Nyagihunika bahamya ko imikino n’imyidagaduro byabafashije kwiga neza no kurushaho kunga ubumwe no gusabana (Ifoto/Cypridion)

Ababyeyi bishimira iyi gahunda

Ababyeyi bahamya ko iyi gahunda yatumye abana bajijuka mu bandi, bakaba banasaba ababyeyi bagenzi babo kujya bafasha abana babo ntibababuze gukina n’igihe bari mu miryango yabo.

Mukandanga Epiphania ni umubyeyi utuye mu murenge wa Musenyi, mu kagari ka Nyagihunika, avuga ko iyi gahunda yafashije abana babo ku mashuri, kandi izi mpinduka zikaba zinigaragaza iyo abana bageze mu rugo bavuye ku mashuri.

Agira ati “byatumye abana n’iyo bari mu rugo bagendera ku minota, wabaha umwanya wo gukina bakamenya ko nibasoza bagomba kuza bagakora imikoro bahawe ku mashuri Rwose tubona barafungutse mu mutwe, natwe rero ntituzabatenguha.”

Mukakambari Immaculata we anahamya ko ibi byatumye abana baba nk’abantu bakuru ku buryo bashabutse. Agira ati “ubu ndahamya ko umwana wanamutuma kwivugira ijambo akarivuga yemye rwose mu ruhame. Ndasaba ababyeyi ko baha umwanya abana ntibabakumire mu mikino.”

Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe gahunda mu muryango Right to Play, wita ku kuzamura imyigire hifashishijwe imikino, Mukandori Vestine, avuga ko bahisemo gukora iyi gahunda mu mashuri mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi, kuko ngo mu gihe umwana yize ntagire aho ahurira n’imikino ngo imufashe kuruhuka afata amasomo bimugoye bityo imyigire ye ntigende neza. Ni mu gihe kandi iyo ushaka guha ubutumwa umwana umutegera ku mikino.

Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe gahunda mu muryango Right to Play, Mukandori Vestine (Ifoto/Cypridion)

Agira ati “umukino ku mwana ni ubuzima bwe, ushaka umwana umutegera ku mukino, byagaragaye ko ukoresheje umwana yabanje gukina bituma akunda amasomo kandi akabasha kuyatsinda neza kandi yabigizemo uruhare.”

Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu karere ka Bugesera, Gashumba Jacques, avuga ko ibikorwa nk’ibi bizanwa n’abafatanyabikorwa bisanzwe n’ubundi ari inshingano z’akarere, bazabigeza no mu yindi mirenge mu rwego rwo kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi.

Agira ati “ziriya ni ishingano zacu, ni twe tubibazwa umunsi ku munsi, ni uko Right to Play iza kubidufashamo.  Dufatanije n’abashinzwe uburezi mu mirenge duharanira ko imirenge uyu muryango udakoreramo naho bagendana n’abandi, aho abarimu basangiza abandi uko bikorwa, nabo bakabyifashisha mu mashuri, kandi ni nayo gahunda dukomeje”

Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu karere ka Bugesera, Gashumba Jacques (Ifoto/Cypridion)

Kugeza ubu iyi gahunda imaze kugezwa mu turere twa Bugesera, Kayonza, Ruhango ndetse na Rubavu. Ubuyobozi bw’uyu muryango bwemeza ko iramutse ikomeje gukorwa neza hari akamaro izagira mu myigire, kandi bikanafasha mu kurandura zimwe mu ngeso usanga zibasiye urubyiruko nk’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge hamwe n’inda zitateganijwe.

Habimana Cypridion

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.