Inka zisaga ibihumbi 450 ni zo zimaze gutangwa mu myaka 18 ishize, kuva Perezida Paul Kagame yatangiza gahunda ya Girinka mu mwaka wa 2006.
Hari abari abakene ariko kugeza ubu ubuzima bwabo bwarahindutse, abandi babaye abakire babikesha gahunda ya Girinka.
Mu 2008 nibwo umugabo w’imyaka 54, Muderi Francois Xavier utuye mu Karere ka Gicumbi Umurenge wa Shangasha yabonye Inka muri gahunda ya Girinka.
Mbere y’uko yorozwa Inka muri gahunda ya Girinka, Muderi yabaga mu gikari cy’ababyeyi be, ubu yaguze ubutaka bufite ubuso busaga hagitari 3.
Uzabakiriho Gervain nawe utuye mu Murenge wa Shangasha mu Karere ka Gicumbi, mbere y’uko abona Inka muri gahunda ya Girinka yari atunzwe no guca inshuro.
Ku myaka 51 afite yubatse inzu nziza, afite imodoka imufasha mu bikorwa bye by’ubworozi n’indi atemberamo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Uwera Parfaite, avuga ko usibye kuba gahunda ya Girinka yaragize uruhare rukomeye mu iterambere ry’Akarere ka Gicumbi, Inka ni ipfundo rikomeye mu kuzamura imibanire y’abaturage.
Mu 1994 nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hari hasigaye Inka ibihumbi 172 zonyine, mu 2005 zari zimaze kuba 1,077,000, mu kwezi kwa 6 k’umwaka ushize wa 2023, mu Rwanda hari Inka 1,450,000. Imibare yo muri uwo mwaka itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi igaragza ko kuva gahunda ya Girinka yatangira hamaze gutangwa inka zisaga ibihumbi 450.
Gusa imibare igaragaza ko 99% by’amata aboneka mu Karere ka Gicumbi aragurishwa, bakanywa 1%.
Mu 2005 Umunyarwanda yanywaga litiro 21 ku mwaka, mu 2023 Umunyarwanda yari ageze kuri litoro 80 ku mwaka bivuze ko kunywa amata byikubye inshuro 4.
Mu gihe ibipimo mpuzamahanga bigaragaza ko umuntu utuye munsi y’Ubutayu bwa Sahara yakabaye anywa litiro 120 z’amata ku mwaka.
Ikindi ni uko kuva gahunda ya Girinka itangiye umukamo w’amata wazamutse ku kigero cya 645% .
Inkuru dukesha RBA