Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gakenke: Abiyise ‘Abahebyi’ bajujubije abaturiye ibirombe by’amabuye y’agaciro

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke baturanye n’ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro bavuze ko babangamiwe n’abiyise ‘Abahebyi’ bajya gucukura amabuye y’agaciro ku buryo butemewe, bakabikora biyemeje guhangana n’uwo bahuye na we wese.

Nk’uko RBA dukesha iyi nkuru ibitangaza, abaturage bo mu Karere ka Gakenke bagaragaza ko ikibazo cy’aba bantu bajya kwiba amabuye y’agaciro kibabangamiye cyane kuko baba bitwaje intwaro gakondo kandi biteguye guhangana n’uwo ari we wese wabangamira ibikorwa byabo.

Aba baturage bakomeza bavuga ko bashima uburyo inzego za Leta zibafasha mu guhashya ubu bugizi bwa nabi ariko bagasaba ko ababifatiwemo bajya babihanirwa ku buryo bukurikije amategeko kuko ngo hari igihe bafatwa bagahita barekurwa ibi bigaca intege abaturage.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yahumurije aba baturage ababwira ko Polisi y’u Rwanda yatangije ibikorwa byo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe kimwe n’ibindi byaha bibushamikiyeho.

Kuri ubu Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) bimaze umwaka bikoresha utudege duto tutagira abapilote ‘drones’ mu bikorwa byo guhashya abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, na we avuga ko ubuyobozi bwatangiye kuvugutira umuti iki kibazo bagihereye mu mizi aho barimo kuganiriza abaturage ngo bacike kuri iyi ngeso mbi no gukaza ibihano ku bakomeje kubyijandikamo.

N’ubwo iki kibazo kivugwa hirya no hino mu Ntara y’Amajyaruguru ngo aho gifite ubukana ni mu duce twa Nemba na Ruli two mu karere ka Gakenke.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities