Ibikorwa by’iterambere bigaragara hirya no hino mu karere ka Gasabo n’ahandi hose mu gihugu, kugira igihugu kigendera ku mategeko n’imiyoborere myiza nibyo shingiro ryo gutora abakandida depite batanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki bifatanyije.
Ku wa 14 Kanama 2018, wari umunsi wo kwamamaza, hose mu gihugu ku rwego rw’akarere, abakandida depite b’Umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki bifatanyije ari yo PDI, PDC, UDPR, PPC, PSP na PSR. Mu karere ka Gasabo icyo gikorwa cyabereye mu murenge wa Gisozi kuri Sitade ya Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), kikaba cyarabimburiwe n’akarasisi k’imodoka n’amapikipiki kahereye kuri Sitade Amahoro berekeza ku Gisozi banyuze Kimihurura na Kacyiru.
Rwamurangwa Stephen, ukuriye Umuryango FPR Inkotanyi muri ako karere, aganira n’ikinyamakuru Panorama, yadutangarije ko ibyagezweho mu karere ka Gasabo kandi bigaragarira amaso kandi bigomba gukomeza aribyo abaturage bagomba gushingiraho batera igikumwe ku gipfunsi ari na cyo kirango cya FPR Inkonyi kizaba kigaragara ku rupapuro rw’itora.
Agira ati “Ibikorwa bya RPF birivugira byaba iby’ubukungu, imiyoborere myiza n’ubutabera ndetse n’imibereho myiza byose biravuga. Abaturage ubwabo bitangira ubuhamya mu guhindura imibereho yabo. Urugero twatanga ni abubatse agakiriro ka Gisozi. Gushyira hamwe nibyo byabazamuye.”
Mu bikorwa bindi bigaragara bishingirwaho biri mu karere ka Gasabo hari ibiri mu murenge wa Kimihurura urimo inyubako nyinshi zikomeye kandi ziberanye n’Umujyi wa Kigali, umurenge wa Kacyiru, Remera n’ahandi ibikorwa byaho biravuga.
Ndahayo ni umuturage wo mu karere ka Gasabo, ashima ibikorwa bitandukanye FPR-Inkotanyi yamugejejeho birimo kuba abana be barabashije kwiga no kumufasha gutera imbere mu mishinga itandukanye yakoze, yongeraho ko umutekano afite awishimira cyane, agaba ko byakomerezaho igihugu kigatera imbere kurushaho.
Abakandida bahagarariye abandi barimo Karenzi Theoneste, Murumunawabo Cecile, Karemera Francis, Nyirasafari Jeanne d’Arc baturutse muri FPR Inkotanyi, hamwe n’abandi baturutse mu yindi mitwe ya Politike nka PPCna PDI, bijeje abaturage ko muri manda y’imyaka itanu iri imbere, bazabagezaho byinshi birimo imihanda, kubaka uburezi bufite ireme, kugezwaho amazi meza n’amashanyarazi.
Hari n’ibindi birimo kuvugurura igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali no kugishyira mu bikorwa, guteza imbere imiturire myiza, kandi ko bazaharanira kugira umuryango nyarwanda wishoboye, bazakora ibishoboka byose barengere abatishoboye, kwigisha ikinyarwanda n’umuco nyarwanda kubanyarwanda bose.
Muri iyi manda irimbere bijeje abaturage ko hazahangwa imirimo mishya ibyara inyungu hagamijwe kuzamura ubukungu, kurandura ubukene, no guteza imbere inganda no kongera ibikorwaremezo.
Panorama

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Gasabo Umurenge wa Gisozi bitabiriye ari benshi cyane ibikorwa byo kwamamaza (Ifoto/Panorama)

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Gasabo Umurenge wa Gisozi n’ab’indi mitwe ya Politiki bifatanyije bitabiriye ari benshi cyane ibikorwa byo kwamamaza (Ifoto/Panorama)

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza ari benshi (Ifoto/Panorama)

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza ari benshi (Ifoto/Panorama)

Munyeshyaka Vincent, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda ni we watanze ubutumwa bw’Umuryango FPR Inkotanyi (Ifoto/Panorama)

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Gasabo Umurenge wa Gisozi bitabiriye ari benshi cyane ibikorwa byo kwamamaza (Ifoto/Panorama)

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Gasabo Umurenge wa Gisozi bitabiriye ari benshi cyane ibikorwa byo kwamamaza (Ifoto/Panorama)

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Gasabo Umurenge wa Gisozi bitabiriye ari benshi cyane ibikorwa byo kwamamaza (Ifoto/Panorama)

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi nyuma yo kubwirwa imigabo n’imigambi by’umuryango bacinya akadiho (Ifoto/Panorama)