Hon. Mukabalisa Donatila Perezida w’Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa muntu –PL, ari na we uyoboye urutonde rw’abakandida depite batanzwe n’iri shyaka, yasabye abatuye umurenge wa Kinazi ho mu karere ka Ruhango kubyaza umusaruro amahirwe bafite batuma iri shyaka mu nteko Ishinga Amategeko.
Ibi yabitangaje ku wa kabiri tariki ya 14 Kanama 2018, ubwo ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida Depite mu matora ateganyijwe ku ya 2-3 Nzeri 2018. Ishyaka PL ryari ryakomereje iki gikorwa mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Kinazi, nyuma bakomereza muri Kamonyi mu murenge wa Mugina.
Aha Perezida wa PL yibukije abatuye Kinazi ko gutora PL ari ugushyigikira ukishyira ukizana kwa muntu ndetse no gutuma intumwa itumika nkaho ari nyir’ubwite wibereyeyo.
Yagize ati “Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, PL yaharaniye kubaka igihugu ifatanyije n’abandi. Kugeza ubu twiteguye gukomeza gushyigikira ibyo abanyarwanda bagezeho, ari yo mpamvu mugomba gutora ibara ry’icyatsi risobanura uburumbuke, mugatora PL intumwa itumika, nkaho ari wowe wibereyeyo.”
Yongeye ho ko kandi bafite amahirwe akomeye yo kuba PL ihari bagomba kuyabyaza umusaruro kugira ngo n’ibyo batari babona bibagereho.
Yagize ati “Banya Ruhango, ni mubyaze umusaruro amahirwe mufite, mutore PL, muzaba mushyigikiye ukwishyira ukizana, ndetse n’ibyo mutari mwabona muzabibona.”
Mu ijambo yavugiye mu murenge wa Mugina, mu karere ka Kamonyi, Hon. Mukabalisa yibukije abatuye aho ko bakwiye gukora cyane ngo biyubakire igihugu ariko ko ibyo byose bihera mu guhitamo neza uzakuvuganira.
Yagize ati “Ni ahanyu ho kubaka igihugu cyanyu, ariko ntibizizana. Mugomba gukora cyane bikunganirwa no guhitamo neza uzaguhagararira aho utagera. Ntawundi rero, ni PL.”
Hon. Mukabalisa Donatila n’abayoboka ba PL bari bamuhereje, basoje iki gikorwa cyo kwiyamamaza kuri uyu munsi, bashimira abarwanashyaka ba PL anavuga ko ubwitabire bwabo bumuha ikizere ko amajwi bayaha PL.
Raoul Nshungu

Abayoboke ba PL bacinya umudiho (Ifoto/Raoul N.)

Abayoboke ba PL mu bikorwa byo kwiyamamaza (Ifoto/Raoul N.)
