Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Inzego n’ibigo bya Leta 56 byatangiye kwisobanura mu Nteko

Kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Nzeri 2020, abayobozi b’inzego n’ibigo bya Leta 56 batangiye kwitaba Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC), yatangiye igikorwa cyo kubariza mu ruhame,  kugira ngo batange ibisobanuro mu magambo ku makosa yagaragayeho muri izo nzego n’ibigo ajyanye n’imicungire n’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu yagaragaye mu isesengura rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka  wa 2018/2019.

Iki gikorwa kibaye nyuma y’uko Komisiyo isesenguye raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta y’umwaka wa 2018/2019, raporo zihariye zakozwe mu bigo, inzego n’imishinga bya Leta, bikaza kuyigaragarira ko muri izi raporo hari zimwe mu nzego zikigaragaramo ibibazo byinshi kandi bikomeye by’imicungire n’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu bikwiye gucukumburwa mu buryo bwimbitse kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri zibitera, bityo bishakirwe ibisubizo birambye,  n’ababigizemo uruhare babiryozwe,  mu rwego rwo gukomeza kwimakaza umuco wo gucunga neza ibya rubanda, gukorera mu mucyo, no kubazwa ibyo umuntu akora (accountability).

Perezida wa PAC, Hon. Muhakwa Valens avuga ko Abayobozi b’inzego n’ibigo bya Leta batumijwe muri iki gikorwa, batumiwe hashingiwe ku kuba inzego bayobora  zaragaragayeho imicungire itakwihanganirwa, haba mu kubahiriza amategeko agenga imicungire y’umutungo w’Igihugu, no mu kuzuza ibitabo by’ibaruramari.

Yagize ati “tureba niba icyo umutungo wari ugenewe gukora cyarakozwe; ese umuturage yabonye ibyo agombwa? Twanarebye kandi igipimo inzego zubahirizaho inama z’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, tunareba niba urwego rugaragaza impinduka mu micungire n’imikoreshereze y’umutungo ruba rwahawe.”

Kuba igikorwa cyo kubariza mu ruhame cy’uyu mwaka, kiri gukorwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga (webinar), Hon. Muhakwa Valens asanga nta mpungenge biteye ku migendekere myiza yacyo, kuko ari uburyo bumaze kumenyerwa mu bikorwa byinshi n’inama zinyuranye cyane cyane muri ibi bihe bya COVID-19. Yongeyeho ko Itangazamakuru rizahabwa umwanya muri iki gikorwa, kugirango rigeze ku banyarwanda imigendekere yacyo.

Buri mwaka Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC) ishyikirizwa raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kugira ngo iyisesengure itegurire Inteko rusange imyanzuro ishyikirizwa inzego bireba, ibyo bigomba kuba byakozwe mu gihe kitarenze amezi atandatu abarwa guhera igihe umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta aba yashyikirije Inteko ishinga amategeko raporo.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities