Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gupimisha COVID19 abitabira ibirori by’ubukwe, imbogamizi ku babutegura

Abafite ubukwe bakenera kwiyakirira mu mahoteri bemera ko n’ubwo umwanzuro wo kubanza kwipimisha coronavirus mbere yo kwiyakira ubakomereye biturutse ku ngengo y’imari bisaba,  ngo kwirinda no kurinda bagenzi babo icyorezo cya Covid 19 ni byo bigomba bigomba kuza ku isonga.

Inama y’abaminisitiri yo kuri uyu wa 4 yemeje ko amakoraniro atandukanye yabiherewe uburenganzira harimo inama n’ubukwe bizakomeza kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima harimo kwipimisha Covid 19, abitabiriye izo nama n’ubukwe bakiyishyurira ikiguzi cya serivisi yo kwipimisha kandi umubare w’abitabiriye ibyo nturenze 30% by’ubushobozi bw’aho bateranira.

Bamwe mu bitegura ubukwe mu minsi ya vuba aha bashima uyu mwanzuro mu kubungabunga ubuzima bwabo n’ubwa bagenzi babo ariko bakavuga ko ugoranye, dore ko wanafashwe hari n’abishyuye aho bazakorera amafaranga y’avansi kandi bakaba nta cyizere bafite cyo kuyasubizwa:

Ku ruhande rw’abafite amahoteri n’ibyumba byo kwakiriramo ubukwe n’inama bo bavuga ko umwanzuro w’uko abantu bagomba kwipimisha mbere yo guhabwa izo serivisi, byatumye abakiriya bagabanuka, ariko ngo biteguye kubahiriza uwo mwanzuro w’ubwirinzi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase yavuze ku bigomba kwitabwaho mu bijyanye no kwiyakira ku babishaka. Yagize ati ”Igishya kiri muri ibi byemezo ni uko abamaze gushyingiranwa bakifuza kujya kwiyakira n’abavandimwe bemewe kubikora ariko bigasaba ibintu bibiri. Icya mbere ni uko aho bagomba gukorera kwiyakira batagomba kurenza mirongo itatu ku ijana by’imyanya iyo hoteli ishobora kwakira, icya kabiri ni uko bagomba kwipimisha biyishyuriye, ubwo biruvikana ufite ubwandu ntaho ajya.”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko ibijyanye no gusezeranya abashaka kurushinga ku murenge nta cyahindutse, abitabira icyo gikorwa ntibagomba kurenga 15 na ho gushyingiranwa mu itorero mu rusengero rwemewe gukora ubwitabire ntiburenze abantu 30.

Ku rundi ruhande ruhande ariko inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 4 yimuye isaha yo kuba abantu bageze mu ngo zabo ivanwa ku isaha ya saa moya z’umugoroba igashirwa isaa tatu. Ni umwanzuro wakiriwe neza n’abakora imirimo inyuranye bakenera gutaha mu ngo zabo.

Inama y’abaminisitiri yaherukaga guterana ku itariki ya 26 z’ukwezi Kanama 2020 ni yo yari yashyizeho isaha ya saa moya yo kuba abantu bageze mu rugo, ariko iyo saha yakunze kugora abantu ndetse hakagaragara ubwiyongere bw’abarenze ku mabwiriza, umubyigano ukabije w’ibinyabiziga ndetse n’impanuka za hato na hato zakomokaga ku muvuduko ukabije w’ibinyabiziga.

Inkuru dukesha RBA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities