Jeanne d’Arc Munezero
“Amarira y’umugabo atemba ajya mu nda”, … ni umwe mu migani bamwe mu bagishingira n’ubwo baba bahohotewe, bakicecekera.
Mu gihe ihohoterwa rikorerwa mu ngo rikunze kuvugwa cyane iyo uwahohotewe ari umugore cyangwa umwana, hari abagabo na bo bahura na ryo ariko bagahitamo guceceka. Bamwe batinya gusekwa, guhabwa akato cyangwa gufatwa nk’abatari abagabo nyabo, mu gihe abandi bavuga ko batinya gushaka ubutabera kuko bashobora kutumvwa cyangwa bakaba ari bo bashinjwa amakosa.
Ubushakashatsi ku Mibereho n’Ubuzima bw’Abaturage mu Rwanda, DHS 7 bwo mu 2025, bwakozwe n’Ikigo cy’ibarurishamibare (NISR) bugaragaza ko 23,2% by’abagabo bafite imyaka hagati ya15–49 bahuye nibura n’ubwoko bumwe bw’ihohoterwa rishingiye ku mubiri, ku gitsina cyangwa ku mitekerereze bakorewe n’uwo bashakanye cyangwa uwo baherukaga kubana na we.
Iyi mibare n’ubuhamya bw’abagabo baganiriye na Panorama bigaragaza ko ihohoterwa rikorerwa abagabo rihari, ariko ko ipfunwe, ubwoba n’imyumvire ya sosiyete bishobora gutuma abarikorerwa batabona ubutabera n’ubufasha bakeneye.
Ipfunwe rituma abagabo bahitamo guceceka
Karinamajyo wo mu Karere ka Rubavu avuga ko yagiye ahura n’ihohoterwa yakorerwaga n’umugore we, ariko akagira ipfunwe ryo kubivuga kubera gutinya uko abandi bagabo bari kumufata.
Agira ati: “Akenshi umugore wanjye yajyaga ampohotera ariko nkagira ipfunwe ryo kubivuga. Nigeze kubivuga mu nteko y’abaturage ariko abandi bagabo bakajya bampa akato. Byarangiye ntongeye kwisanga mu bandi bagabo.”
Avuga kandi ko nyuma yo kutabona ubufasha no gukomeza guhura n’ibibazo mu rugo, yahisemo kuhava. Ubu amaze imyaka itanu aba wenyine.
Kayihura wo mu karere ka Nyabihu ufite umugore n’abana babiri avuga ko ahora afite impungenge zo gutaha bitewe n’amakimbirane akomoka ku bibazo by’amikoro yo mu rugo.
Agira ati: “Ntaha mu rugo nigengesereye, nk’aho ngiye gupfukama. Iyo nabuze akazi, ngera mu rugo umugore akansaba amafaranga. Namubwira ko ntayo nabonye akavuga ko nayajyanye mu bagore, akankubita.”
Akomeza avuga ko nubwo hari igihe umugore we amukubita, ahitamo kutamukoraho kuko atinya gufungwa.
Agira ati: “Amaboko yanjye aba asa n’uyafatiye inyuma. Ndemera nkihangana aho kurwana na we kuko nigeze kwitabara ndamusunika ngira ngo mbone uko nsohoka. Byarangiye ari njye ufunzwe, mara ibyumweru bitatu, kandi nanjye nahohotewe.”
Undi mugabo wo mu karere ka Karongi, na we avuga ko hari igihe abagabo bahohotewe batitabwaho uko bikwiye, kuko hari abakeka ko baba babeshya cyangwa bashaka kwigiza nkana.
Agira ati: “Ujya kurega umugore ko yaguhohoteye bakagira ngo urabeshya. Iyo urebye nabi, ahubwo ni wowe ushyirwaho ikosa, bakaba banagutambikana.”
Murwanashyaka na we avuga ko yagerageje kugaragaza ihohoterwa yakorerwaga, ariko aho gufashwa agahura no gusekwa no guhabwa akato.
Agira ati: “Njyewe nagerageje kugaragaza ihohoterwa nakorerwaga, ariko aho gufashwa baranseka. Nagiye kubivuga mu nteko y’abaturage, ariko na ho sinafashwa. Ahubwo nkajya mpabwa akato n’abandi bagabo, bakanyita imbwa n’andi mazina atandukanye.”
Akomeza avuga ko ibyo byamukozeho cyane, ku buryo yageze aho yumva atagifite agaciro, akagira n’ibitekerezo byo kwiyambura ubuzima. Nyuma yo kuganira n’undi muntu wamugiriye inama yo kutigirira nabi, yahisemo kuva mu rugo.
Icyakora, avuga ko kuva mu rugo na byo byamugizeho ingaruka, kuko yasize abana kandi atakibasha kugira uruhare mu burere bwabo bwa buri munsi nk’uko abyifuza.
Imibare igaragaza ko ikibazo gihari
Ubushakashatsi bwa DHS 7 bwo mu 2025 bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), bugaragaza ko 23,2% by’abagabo bafite imyaka 15–49 bahuye nibura n’ubwoko bumwe bw’ihohoterwa rishingiye ku mubiri, ku gitsina cyangwa ku mitekerereze bakorewe n’uwo bashakanye cyangwa uwo baherukaga kubana na we.
Mu Ntara y’Iburengerazuba, iki gipimo cyageze kuri 28,2%, kirenga ikigereranyo cy’igihugu. Mu Turere, Rubavu ni ko kagaragayemo igipimo cyo hejuru, aho cyageze kuri 39,2%, hagakurikiraho Nyamasheke kuri 33,7%. Mu Karere ka Nyabihu cyari 26%, muri Ngororero 23,1%, muri Rusizi 21,5%, muri Rutsiro 23,8%, mu gihe Karongi yagaragayemo 15,2%.
Ku rwego rw’igihugu, 21,6% by’abagabo bagaragaje ihohoterwa rishingiye ku mitekerereze, 6,2% irishingiye ku mubiri, naho 2,1% irishingiye ku gitsina. Ibi bipimo bishobora guhura ku muntu umwe, kuko ashobora kuba yarahuye n’ubwoko burenze bumwe bw’ihohoterwa.
Ni ngombwa gutandukanya iyi mibare n’iy’abagabo bahuye n’ihohoterwa rikorerwa n’umuntu uwo ari we wese. Urugero, ubushakashatsi bugaragaza ko 22,2% by’abagabo bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku mubiri nibura rimwe mu buzima bwabo, mu gihe 7,6% barikorewe mu mezi 12 yabanje ubushakashatsi.
Imibare y’ubushakashatsi igaragaza uko ikibazo gihagaze mu baturage, ariko ntivuga ko buri wese wahohotewe yatanze ikirego mu nzego zibishinzwe.
Abahohotewe ntibose bashaka ubufasha
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yagarutsweho muri Mutarama 2026 igaragaza ko 43% by’abagore na 40% by’abagabo bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku mubiri cyangwa ku gitsina ari bo bashatse ubufasha kugira ngo ihohoterwa rihagarare.
Raporo ya DHS 2019–2020 igaragaza kandi ko 38% by’abagabo na 40% by’abagore bahuye n’iryo hohoterwa batigeze bashaka ubufasha cyangwa ngo bagire uwo babwira ibyababayeho.
Ibi bigaragaza ko kutavuga ihohoterwa no kudashaka ubufasha atari ikibazo kireba abagabo gusa, ariko ko n’abagabo bagihura n’imbogamizi zibabuza kurigaragaza.
Raporo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry’Uburinganire (GMO) y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025–2026 igaragaza ko rwakiriye ibibazo 120 by’ihohoterwa n’akarengane gashingiye ku gitsina, muri byo 14 byatanzwe n’abagabo, mu gihe 106 byatanzwe n’abagore.
Muri ibyo bibazo 14 byatanzwe n’abagabo, bine byari iby’ihohoterwa rishingiye ku bukungu, bibiri by’ihohoterwa rikorerwa abana, kimwe cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bine by’akarengane gashingiye ku gitsina, bibiri by’ihohoterwa rishingiye ku mitekerereze n’ikibazo kimwe cy’icuruzwa ry’abantu.
Iyi mibare igaragaza ibibazo byagejejwe kuri GMO n’abagabo, ariko ntihagije kugira ngo tuvuge ko abagabo 14 ari bo bahohotewe, kuko bimwe muri ibyo bibazo birebana n’ihohoterwa rikorerwa abana n’icuruzwa ry’abantu. GMO ivuga ko ibibazo byakiriwe byoherejwe ku nzego zitanga ubufasha mu by’amategeko, ubujyanama n’ubufasha mu buzima bwo mu mutwe.
Ku rundi ruhande, Rwanda Statistical Yearbook 2025 ya NISR, ishingiye ku makuru ya RBC yo mu 2024, igaragaza ko abagabo n’abahungu 3.233 bagejejwe kuri Isange One Stop Centres kubera ihohoterwa rishingiye ku mubiri n’irikorerwa ku gitsina. Muri bo, 2.748 bari abagejejweyo kubera ihohoterwa rishingiye ku mubiri, naho 485 kubera ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Iyi mibare ireba abagabo n’abahungu bagejejwe kuri Isange, si umubare w’abagabo bose bahohotewe mu Rwanda. Hari abashobora kuba bahuye n’ihohoterwa ariko ntibagire ubushobozi cyangwa ubutwari bwo gushaka ubufasha.
Imyumvire ya sosiyete n’uburinganire
Bamwe mu baturage bavuga ko imyumvire ivuga ko umugabo adashobora guhohoterwa ikwiye guhinduka, ndetse hakabaho ibiganiro bifasha abashakanye gusobanukirwa uburinganire n’inshingano za buri wese mu muryango.
Ntezumukiza Emmanuel wo mu karere ka Nyabihu asanga hakenewe ibiganiro bifasha abashakanye gusobanukirwa uburinganire, kubahana no gufatanya mu nshingano z’urugo.
Ku ruhande rw’abagore, Nyirakabera Agnes na we avuga ko hari abantu bumva nabi uburinganire, bakabufata nk’uburenganzira bwo gusuzugura abagabo.
Agira ati: “Akenshi ugasanga umugabo ni we uteka, umugore akamuhemba kumukubita. Abahungu bacu baragowe, bagire batabarwe.”
Icyakora, uburinganire ntibusobanura ko umwe mu bashakanye agomba gusumba undi cyangwa ko umwe afite uburenganzira bwo guhohotera mugenzi we. Bushingiye ku kugira uburenganzira n’amahirwe bingana, kubahana no kugira uruhare mu gufata ibyemezo byerekeye umuryango.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco, avuga ko izamuka ry’imibare y’ihohoterwa rikorerwa abagabo rishobora kuba rifitanye isano n’uko abagabo batangiye gutinyuka kurigaragaza, aho guhita bifatwa nk’ikimenyetso cy’uko ihohoterwa ryiyongereye gusa.
Agira ati: “Ntabwo mvuga ko byiyongereye kubera ko abagore wenda bagize amahane kurushaho, ahubwo bishobora kuba ari uko abagabo batangiye kubigaragaza. Ubu amakuru arihuta, bityo ikitaramenyekanaga kera ubu kikaba kimenyekana.”
Ihohoterwa rigira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe
Dr. Ndacyayisenga Dynamo, Umuyobozi w’ibitaro bivura indwara zo mu mutwe akaba n’impuguke mu buzima bwo mu mutwe, avuga ko ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ryaba rikorerwa abagabo, abagore cyangwa abana, rishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwo mu mutwe bw’uwahohotewe.
Avuga ko abagabo bahohoterwa bagahitamo guceceka bashobora kugira ibibazo birimo agahinda gakabije, ihungabana, gutakaza icyizere n’agaciro, ndetse n’indwara z’ubwoba.
By’umwihariko, avuga ko imyumvire ishingiye ku muco, aho umugabo ategerejweho kudahishura intege nke cyangwa amarangamutima ye, ituma bamwe batinya kuvuga ko bahohotewe.
Agira ati: “Mu muco wacu umugabo aba ari umugabo. Iyo rero amaze guhohoterwa, akenshi abura n’ururimi abivugamo.”
Akomeza avuga ko ipfunwe n’akato uwahohotewe ashobora guhura na byo bituma arushaho guhisha ibimubaho, nyamara bikaba byongera uburemere bw’ibibazo byo mu mutwe.
Agira ati: “Iyo abihisha bimuviramo ingaruka zikomeye zirimo kwiyambura ubuzima cyangwa uburimbwe bwo mu mutima butagaragarira amaso.”
Ndacyayisenga avuga ko ibindi bimenyetso bishobora kugaragara ku bahohotewe birimo kubura ibitotsi, kwigunga, guhunga abandi no kugira ihungabana rikomeye. Iyo umuntu atagishoboye kwiyakira, aba akeneye ubufasha bw’inzobere mu buzima bwo mu mutwe.
Asobanura ko ubufasha butangwa bitewe n’ibimenyetso umuntu agaragaza, bukaba bushobora kuba ibiganiro bigamije kumufasha kongera kwiyakira no kugarura icyizere, ndetse n’ubuvuzi bw’imiti igihe bikenewe.
Agira ati: “Hari ubufasha burimo ibiganiro ashobora guhabwa byongera ku musubiza cya kizere akabasha no guhangana na bwa buribwe bwo mu mutima afite.”
Asaba abagabo bahohotewe kudahisha ibibabaho, ahubwo bakabigaragaza kandi bagashaka ubufasha igihe babukeneye.
Inzego zisaba abagabo kudaceceka
Rutayisire Fideli, umuyobozi wa Rwanda Men’s Resource Centre (RWAMREC), akaba n’impuguke mu bijyanye n’imibanire y’abashakanye, avuga ko imyumvire ishingiye ku muco yatumye abagabo benshi batavuga ibibazo bahura na byo, kuko bumvaga ko kuvuga ko bahohotewe ari ugutakaza ubugabo.
Agira ati: “Ubusanzwe, kubera bya bibazo by’umuco, byajyaga bituma batavuga ibibabaho. Ariko kubera ubukangurambaga bukorwa hirya no hino, abagabo barimo barahinduka, aho bumva ko kuvuga ibyababayeho nta soni cyangwa ipfunwe bikwiye kubatera.”
Avuga ko RWAMREC ishyira mu bikorwa gahunda zirimo Bandebereho, Journeys of Transformation na Youth4Change, zigamije guhindura imyumvire n’imyitwarire ishobora guteza ihohoterwa, guteza imbere ubugabo bwiza no kubaka imibanire myiza mu miryango.
Mu gufasha abahuye n’ihohoterwa, RWAMREC itanga serivisi z’ubujyanama n’ubufasha mu buzima bwo mu mutwe ku bagabo bayigana. Rutayisire avuga ko buri cyumweru bakira abagabo bari hagati ya batanu na 13 bashaka ubwo bufasha. Izi gahunda zagize uruhare mu kugabanya ihohoterwa hagati y’abashakanye kuko ubujyanama butangwa bwafashije bamwe mu bagabo kongera kwigirira icyizere no kuva mu bwigunge.
Ku ruhande rwa Leta, Umugenzuzi Mukuru wa GMO, Umutoni Gatsinzi Nadine, asaba abagabo kujya batanga amakuru ku ihohoterwa bakorerwa kugira ngo bahabwe ubufasha.
Agira ati: “Ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikwiye kuvugwa, niba ari umugabo wahohotewe cyangwa umugore, byose bikwiye kuvugwa. RIB ibitaho kugira ngo ifashe abo bagabo bahohoterwa.”
Akomeza avuga ko buri wese ukorewe ihohoterwa akwiye kurivuga kugira ngo ahabwe serivisi nk’iz’abandi, kuko amategeko y’u Rwanda areba buri wese mu kurengerwa no guhabwa ubutabera.
Ntirenganya Jean Claude, umukozi wa RIB mu Ishami ryo gukumira ibyaha, na we avuga ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ritareba abagore gusa, kuko n’abagabo bashobora kurikorerwa.
Asaba abagabo guhindura imyumvire ibabuza gutanga amakuru, bakegera inzego zibishinzwe igihe bahuye n’ihohoterwa. Ashimangira ko uburinganire budakwiye gukoreshwa nk’urwitwazo rwo kwishora mu ngeso mbi cyangwa guhohotera uwo bashakanye.
Amategeko arengera buri wese
Me Mulisa Tom, umuyobozi w’umuryango Great Lakes Initiative for Human Rights and Development (GLIHD) akaba n’impuguke mu by’amategeko, avuga ko amategeko y’u Rwanda atarobanura uwahohotewe hashingiwe ku gitsina cye.
Asobanura ko umugabo wahohotewe afite uburenganzira bwo gutanga ikirego no gusaba kurengerwa kimwe n’umugore wahohotewe. Icyakora, avuga ko gutanga ikirego ubwabyo bidasobanura ko uwo uregwa ahita afungwa, kuko biterwa n’ubwoko bw’ihohoterwa, amakuru n’ibimenyetso bihari, ndetse n’uko inzego z’ubutabera zikurikirana ikibazo.
Mu ngingo z’amategeko yagaragaje harimo Ingingo ya 15 n’iya 16 z’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, zishingirwaho mu kugaragaza ihame ry’uburinganire imbere y’amategeko no kutavangura.
Yagarutse kandi ku Itegeko Nº 59/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse n’Itegeko Nº 68/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, zirimo ingingo zerekeye gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa uwo bashyingiranywe.
Me Mulisa avuga ko imbogamizi zikomeye zishobora kuba zitari mu kuba amategeko atarengera abagabo, ahubwo zikaba zishingiye ku myumvire ya sosiyete ituma bamwe batinya kuvuga ko bahohotewe, abandi bakaba batazi ko bafite uburenganzira bwo gutanga ikirego no gusaba ubufasha.
Serivisi zihari ariko ziracyafite imbogamizi
Raporo ya GMO y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025–2026 igaragaza ko mu Rwanda hari Ibigo bya Isange One Stop Centre 48 bikorera mu bitaro by’uturere n’iby’intara, bitanga serivisi zitandukanye ku bahuye n’ihohoterwa.
Izi serivisi zirimo ubuvuzi, ubufasha mu buzima bwo mu mutwe, ubufasha mu by’amategeko, iperereza n’ubufasha bwo kongera kwiyubaka no gusubira mu buzima busanzwe.
Icyakora, iyo raporo inagaragaza imbogamizi zikiri muri serivisi zitangwa n’ibi bigo, zirimo kubura abakozi bahagije, ibikoresho n’ibikorwaremezo bidahagije, ndetse no gutinda gutegura raporo z’ubuvuzi zikoreshwa mu manza.
Izi mbogamizi zishobora kugira ingaruka ku ireme ry’ubufasha abahohotewe bahabwa. Bityo, hakenewe gukomeza kunoza serivisi kugira ngo abagabo n’abagore bose bahuye n’ihohoterwa babashe kuzigeraho no kubona ubufasha bukwiye.
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, ubwo yaganiraga n’inzego zitandukanye ku wa 28 Werurwe 2025, na we yagarutse ku ihohoterwa rikorerwa abagabo, asaba ko na bo batinyuka kurivuga.
Agira ati: “Ntabwo ari abagabo bahohotera abagore gusa, twarabibonye n’ahandi. Ntabwo bikiri ibanga ko hari abagore bahohotera abagabo babo kandi ni umuco mubi. Abagabo bahohoterwa mu ngo zabo bagomba gutinyuka bakavuga.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, David Mugiraneza, na we avuga ko ubuyobozi buzakomeza kongera imbaraga mu bukangurambaga bugamije gusobanurira abaturage uburenganzira n’inshingano zabo no kubashishikariza kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose.
Imyumvire ikwiye guhinduka
Ubuhamya bw’abagabo baganiriye na Panorama, imibare y’ubushakashatsi n’ibibazo byagejejwe ku nzego zitandukanye bigaragaza ko ihohoterwa rikorerwa abagabo ari ikibazo gikwiye kwitabwaho.
Bamwe mu bagabo bahohotewe bavuga ko gutinya gusekwa, guhabwa akato, kutumvwa no gutinya gufungwa biri mu bituma bahitamo kwihanganira ihohoterwa cyangwa kuva mu ngo zabo. Impuguke na zo zigaragaza ko hakenewe guhindura imyumvire ndetse no kunoza serivisi zitangwa ku bahohotewe kugira ngo buri wese abashe kuzigeraho atikanga gucirwa urubanza.
Kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagabo ntibivuze gutesha agaciro ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana, kuko buri wese ukorerwa ihohoterwa akwiriye kumvwa no kurengerwa. Icy’ingenzi ni uko nta muntu ukwiye guceceka cyangwa kubura ubutabera bitewe n’uko ari umugabo cyangwa umugore.
Amarira y’umugabo ntakwiye gukomeza gutemba ajya mu nda. Na we akwiye kugira uburenganzira bwo kuvuga, kumvwa no kurengerwa.
