Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kayonza: Batandatu bafashwe bakekwaho kwica inyamanswa muri Pariki y’Akagera

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza  ku wa 23 Ukwakira 2018, yafashe abagabo batanu n’umugore umwe bakekwaho kwica inyamanswa muri Pariki y’ Akagera bagamije kugurisha inyama mu mirenge itandukanye ihana imbibi na Pariki.

Nk’uko tubikesha Polisi y’u Rwanda, aba bahigi bakekwaho kwica Imbogo, n’impala ibyeri bafatiwe mu murenge wa Kabare, mu kagari ka Cyarubare umudugudu wa Rwabarema bafite ibiro bisaga 350 by’inyama zipakiye mu mifuka ndetse no ku mishito.

Abafashwe ni Rulinda Jean Pierre w’imyaka 46 y’amavuko, Harerimana Ananias w’imyaka 22 na Mvukiyehe Jean Claude bakomoka mu karere ka Ngoma ndetse na Ndagijimana Jean de Dieu, Nzabandora Fils na Mukandikubwimana Emeline bose bakomoka mu karere ka Kayonza.

Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko   ifatwa ry’aba bahigi rifitanye isano n’amakuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati “Abaturage batanze amakuru ko hari abahigi binjiye muri pariki, inzego z’umutekano zahise  zitangira ibikorwa byo gushakisha aba ba rushimusi muri Pariki no mu nkengero zayo”

CIP Kanamugire yakomeje avuga ko mu bikorwa byo gushakisha aba barushimusi hanafashwe imitego makumyabiri bifashishaga mu gutega inyamanswa.

Yagize ati “Ibi bikorwa byafatiwemo abahigi 5 n’umugore umwe ubacumbikira akanababikira  inyama bakuye muri Pariki mu gihe bategereje kuzipakira ngo bajye kuzicuruza”

CIP Kanamugire yaboneyeho kwibutsa abaturage ko guhiga inyamanswa ndetse n’ibikorwa byangiza ibidukikije ari icyaha gihanwa n’amategeko bityo bakwiye kwirinda ingaruka byabagiraho.

Yagize ati “Kwica inyamanswa n’urusobe rw’ibinyabuzima biba muri Pariki no mu mazi, kwangiza ibidukikije ndetse n’ibikorwaremezo byose ni ibyaha bihanwa n’amategeko kubirwanya bikwiye kuba ibya buri wese atanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi.’’

CIP Kanamugire yasoje ashimira abaturage batanze amakuru yatumye Polisi ibasha gufata aba bahigi ubu bakaba bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Ndego.

Itegeko rigenga ibidukikije nimero 48/2018 ryo kuwa 13/08/2018 mu ngingo yaryo ya 58 rivuga ko umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities