Uyu munsi mu Kigali, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (RNP), CG Felix Namuhoranye, akaba n’Umuyobozi wa Komite Ngishwanama ya Tekiniki (Technical Advisory Committee – TAC) y’ikigo cy’akarere gishinzwe intwaro ntoya (Regional Centre on Small Arms), yafunguye ku mugaragaro inama ya 17 y’iriya Komite yahuje abahagarariye ibihugu binyamuryango bya RECSA bashinzwe kurwanya ikwirakwira n’icuruzwa ritemewe ry’intwaro nto n’izoroheje mu Cyongereza bita Small Arms and Light Weapons.
Iyi nama iri kubera mu Rwanda iri gusuzuma aho ibikorwa byo gukumira no kurwanya intwaro zikwirakwizwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko bigeze, gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byo mu karere, no kungurana ibitekerezo ku ngamba zafasha guhangana n’ibibazo by’umutekano bidasiba kuvuka ku isi.
Mu ijambo rye, CG Felix Namuhoranye yavuze ko ibihugu byo mu Karere bikwiye kongera imbaraga mu gusangira amakuru y’ubutasi, gukora ibikorwa bihuriweho, no guhuza amategeko agenga intwaro kugira ngo bibashe guhangana n’ibyaha bikoresha ikoranabuhanga rigezweho.
Yagarutse cyane ku bibazo birimo icuruzwa ry’intwaro rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ikorwa ry’intwaro mu buryo butemewe, intwaro zikozwe hakoreshejwe ikoranabuhanga bita 3D printing, ndetse n’ikoreshwa nabi ry’indege zitagira abapilote.
Yashimangiye ko umutekano w’Akarere udashobora kugerwaho n’igihugu kimwe kidakoranye n’ibindi, ahubwo bisaba ubufatanye busesuye hagati y’ibihugu, inzego z’umutekano n’imiryango mpuzamahanga.
RECSA ni umuryango uhuza ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ibyo mu Ihembe rya Afurika ndetse n’ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba.
Ugamije gukumira ikwirakwira ry’intwaro nto n’izoroheje zikoreshwa mu bikorwa by’iterabwoba, ubucuruzi bwa magendu, ubugizi bwa nabi n’amakimbirane yitwaje intwaro.
Iyi nama ya TAC iri kubera mu Rwanda iteganyijwemo kuzatangirwamo imyanzuro n’inama zizashyikirizwa inama y’abaminisitiri ba RECSA, hagamijwe gukomeza gushimangira amahoro n’umutekano birambye mu karere.

















































































































































































