Connect with us

Hi, what are you looking for?

Rwanda

Marie-Clémentine Dusabejambo yanditse amateka muri Cannes 2026

Umunyarwandakazi Marie-Clémentine Dusabejambo yegukanye igihembo gikomeye cya Caméra d’Or mu iserukiramuco mpuzamahanga rya sinema rya Cannes Film Festival, ibintu byanditse amateka mashya muri sinema nyarwanda.

Iri serukiramuco ryabereye mu mujyi wa Cannes mu Bufaransa hagati ya tariki ya 12 na 23 Gicurasi 2026, aho Dusabejambo yahawe iki gihembo kubera filime ye yise Ben’Imana.

Iyi filime yafatiwe amashusho i Kibeho kandi yakozwe n’abanyarwanda gusa. Mu biganiro yatanze mbere y’itangira ry’iri serukiramuco, Dusabejambo yavuze ko iyi filime yibanda ku rugendo rwo gukira ibikomere, kubabarira no kongera kubana nyuma y’amakuba n’intambara.

Yagize ati: “Kubabarira, kwiyunga, urugendo nicyo bisaba mu buryo bw’ amarangamutima kugira ngo abantu babashe kubana mu gihugu cyangwa ahantu harangiye intambara.”

Abakurikiranira hafi sinema bavuga ko gutsindira Caméra d’Or ari intambwe ikomeye kuri sinema yo mu Rwanda, cyane ko ari ubwa mbere filime yakozwe n’umunyarwanda igeze kuri uru rwego muri iri serukiramuco rimaze imyaka 79.

Nyuma yo kwakira iki gihembo, Marie-Clémentine yavuze ko yashakaga guha agaciro abagore bagize uruhare mu kongera kubaka igihugu nyuma y’ibihe bikomeye.

Ati: “Guha icyubahiro abagore b’igihugu cyange, abo babyeyi nibo shingiro ry’ugukira kw’igihugu cyose”.

Yakomeje agaragaza ko abagore banyuze mu bihe bikomeye ariko bagakomeza kurangwa n’ubutwari n’ubumuntu.

Ati: “Abo babyeyi, bagenda bagwa babyuka, baca mu bibazo bitagira uko bivugwa, babonye imbaraga zo kwihagararako bagumana ubuntu. …Na cyane ko, babonye ububasha bwo kwitanga mu mitima yabo, ububasha bwo kubabarira no gutera intambwe.”

Kwamamaza iyi ntsinzi byakomeje gukwira ku mbuga nkoranyambaga, aho abayobozi batandukanye, abakunzi ba sinema n’abanyarwanda benshi bakomeje gushimira Dusabejambo ku kuba akomeje kuzamura izina ry’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga binyuze mu buhanga bwa sinema.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities