Bamwe mu bazi akamaro k’amashereka ku mwana bagaragaza ko konsa umwana kuva akivuka kugeza ku mezi atandatu (6), bimuha amahirwe yo gutangira ubuzima neza, ndetse akaba ari na yo nkingi ya mwamba ku mwana.
Ni yo mpamvu ababyeyi bagomba kwitabwaho by’umwihariko haba abo mu muryango we, abakora kwa muganga, Leta ndetse n’izindi nzego zitandukanye zifite ubuzima n’imikurire y’umwana mu nshingano, bagafatanya kugira bahe umwana intangiriro y’ubuzima ikwiye.
Bimwe mu bisabwa ababyeyi mbere yo guha umwana ibere ni uko bagomba kubanza gukaraba intoki no ku mubiri, kandi bagomba kumwonsa nibura buri masaha atatu badategereje ko arira. Umwana agomba konswa bihagije kugeza nibura ku myaka ibiri banita ku mikurire ye cyane ko nta kindi kintu gisimbura amashereka. Buri wese akwiye kubigiramo uruhare kugira ngo umwana yonke kandi neza, kandi twibukiranye ko umwana wonse neza, agira ubwenge agateza Igihugu n’umuryango imbere.
Icyumweru cyo konsa cyatangiye ku wa 1 Kanama kikazamara ukwezi. Kizakorwamo ubukangurambaga bwo kwita ku konsa abana kuva mu isaha ya mbere bakivuka kugeza ku mezi atandatu nta kindi kintu na kimwe kindi bahawe. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Umwana wonse neza, Ishema ryacu”.
Ubuhamya bwa bamwe mu babyeyi bonkeje neza bigafasha abana babo kwirinda igwingira no kurwaragurika, bavuga ko byabagiriye akamaro.
Nyirasafari Mariam wo mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Muyumbu agira ati “Sinari nzi neza ko amashereka agira uruhare rukomeye mu buzima bwose bw’umwana, ariko uko twakomezaga tubyigishwa mu nama zitandukanye byatumye aho nshakiye mbiha umwanya ngo ndebe koko ko hari itandukaniro rizabaho ku bana nzabyara n’abo najyaga mbona batonkejwe, mbona biratandukanye cyane, haba mu mikurire, mu gihagararo ndetse no mu bwenge mu mashuri. Rero nasaba umubyeyi wese kujya yita mu konsa umwana, kuko bimurinda byinshi ndetse bigatuma akurana ubuzima bwiza ntakurwaragurika.”
Sindayigaya Damien na we ati “Njyewe narinzi ko iyo umugore wanjye yabyaye nkamuhahira ibyo arya, biba bihagije. Ariko umwana twabyaye mbere nkabikora gutyo atandukanye cyane n’uwa kabiri kuko nari naramaze kwigishwa; naramukurikiranye riko yakuze neza ntakurwaragurika, mbese ntabwo yaturuhije nk’uwa mbere utarabashije konka neza, kuko ntarinitaye kuri nyina nk’uko bikwiye.”
Akomeza agira ati “Ubu nashishikariza abagabo bose kujya bita ku bagore babo bakababa hafi, bakabaha icyo bakeneye ndetse bakanita kumenya ko umwana yonse neza; bitabaye ibyo bazasanga baruhira ubusa nk’uko nanjye byagendekeye ku mwana wa mbere.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, Ingabire Assoumpta, avuga ko Leta y’u Rwanda yita kuri iki gikorwa kuko umwana ari uw’igihugu.
Agira ati “Kugira ngo umwana w’umunyarwanda wese uvutse akure neza, agire ubuzima bwiza nk’uko igihugu kibyifuza, ni uko atangira yonka umuhondo ahabwa n’umubyeyi we. Tuributsa kandi ababyeyi ko n’ubwo umwana murera ari uwanyu ariko ni umwana w’umunyarwanda, ni yo mpamvu igihugu gishyira imbere cyane cyane iyi gahunda kugira ngo dufatirane umwana akivuka”.
Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko hari icyuho gikomeye mu konsa, ku bana bari munsi y’amezi atandatu bakagombye gutungwa n’amashereka gusa, aho igipimo cyavuye ku 10% kigera kuri 16%.
Ingabire Assoumpta agaragaza impamvu zituma konsa bigenda bigabanyuka. Agira ati “Iyo dusuzumye dusanga mu mpamvu zituma ababyeyi batacyonsa cyane, hari ubuzima bugenda buhinduka, bugasaba ko umubyeyi w’umugore na we ajya gushakisha ibitunga urugo, bigatuma yibagirwa konsa. Indi mpamvu ni ubumenyi buke, ari na bwo butuma umubyeyi yumva ko hari ibindi byasimbura amashereka; ariko babyeyi nta kintu na kiwe gisimbura amashereka”.
Mu zindi mpamvu Ingabire agaragaza harimo kuba umubyeyi abura umufasha imirimo amaze kubyara no kubona indyo yuzuye ndetse n’umuhangayiko bigatuma adahembera neza, amakimbirane mu muryango no gusiganira guhahira urugo.
Dr. Uwimana Aline, Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ubuzima bw’Umubyeyi n’Umwana mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima –RBC, avuga ko umwana utonkejwe neza ashobora kugira ikibazo cy’imirire mibi no kugwingira, kandi ko umubyeyi agomba kuba atekanye kugira ngo bigerweho.
Agira ati “Iyo umubyeyi yitaweho neza akagira ubuzima bwiza no mu bijyanye n’imitekerereze, arahembera. Ariko iyo ahungabanye amashereka na yo aragenda kuko bihera mu bwonko.”
Icyegeranyo cyakozwe na RBC ifatanyije na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, cyerekana ko igwingira mu bana bari munsi y’imyaka ibiri mu Rwanda ryari kuri 20,4% na ho mu karere ka Nyabihu rby’umwihariko yari kuri 31,6% rivuye kuri 35,3% mu 2020 ariho basabwe kongera imbaraga mu kurandura iki kibazo.
Ubushakashatsi bwakozwe ku buzima n’imibereho y’ingo mu 2015 (DHS 2015), bugaragaza ko muri uwo mwaka u Rwanda rwari rufite abagore bonsa abana babo amezi atandatu nta kindi babavangiye bangana 87,3%. Nyuma y’imyaka itanu, ni ukuvuga mu 2020 umubare wabo waragabanutse ugera kuri 80,9%.
Munezero Jeanne d’Arc