Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Umwami Mswati III yasuye ikigo Irembo

Umwami wa Eswatini, Mswati III, uri mu ruzinduko mu Rwanda aho yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Paul Kagame wabaye ku wa 11 Kanama 2024, kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Kanama yasuye Icyicaro gikuru cy’Ikigo cy’Ikoranabuhanga Irembo, asobanurirwa imikorere yacyo mu guteza imbere imitangire ya serivisi mu buryo bwihuse.

Akigera ku cyicaro cya Irembo, Umwami Mswati III yagiranye ikiganiro n’itsinda rigari ry’abakozi b’iki kigo gitanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yakiriwe n’uwahoze ari Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula na Irere Claudette wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi.

Nk’uko RBA Dukesha iyi nkuru yabitangaje, mu biganiro byamaze iminota isaga 30, Umwami Mswati III yagaragarijwe imikorere y’uru rubuga ndetse kandi anagaragaza ubushake bwo gukorana na Leta y’u Rwanda mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Ambasaderi wa Eswatini mu Rwanda ufite ibiro muri Mozambique, Mlondi Dlamini, yavuze ko barebeye hamwe uko ibihugu byombi byagira imikoranire mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Yagize ati “Turashima Leta y’u Rwanda by’umwihariko Ikigo Irembo cyazanye iyi gahunda, ari na yo mpamvu turi kureba uko twagira icyo tucyigiraho ndetse n’u Rwanda nk’igihugu.’’

“Mu by’ukuri bimwe mu byo ibiganiro byacu byagarutseho ni ukurebera hamwe uko hakemurwa ibibazo bijyanye n’ihuzanzira ry’ikoranabuhanga, binyuze mu bufatanye nk’uburyo ibihugu bya Aziya byihuza muri iyo nzira. U Rwanda hari aho rumaze kugera, tuzarwigiraho duhereye kuri ibyo byagezweho nibiba ngombwa ko habaho ayo masezerano y’ubufatanye muribyo tuzabikora, ni nabwo buryo.”

Umuyobozi wa Irembo, Israel Bimpe, agaragaza ko mu biganiro bagiranye, hari umusaruro impande zombi zakwitega mu bufatanye bujyanye no guteza imbere urwego rw’ikoranabuhanga.

Yagize ati “Twaganiriye ku bufatanye twakora muri urwo rwego n’uko twakorana kugira ngo ibyo twagezeho hano mu Rwanda n’ibindi bihugu bibigereho.”

Umwami Muswati III ari mu ruzinduko mu Rwanda aho ari no mu bakuru b’ibihugu basaga 20 bari bitabiriye Umuhango wo kurahira kwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wabereye muri Stade Amahoro, ku Cyumweru, tariki ya 11 Kanama 2024.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities