Mu karere ka Rusizi 35% by’umusaruro w’umuceri uherutse kwera mu kibaya cya Bugarama, bingana na toni zisaga gato 2.600, ni wo wonyine umaze kugurwa n’inganda ziwutonora, muri toni zisaga 7.000 zeze muri iki gihe.
Iki kibazo cyabo kuba cyarakomojweho n’Umukuru w’Igihugu ku munsi wo kurahira kw’Abadepite bashya na Minisitiri w’Intebe byongeye kugarurira abahinzi bo mu kibaya cya Bugarama icyizere cyo kuzagurirwa n’umuceri ukiri ku mbuga.
Ku mbuga zose no mu bubiko bw’amakoperative uko ari ane ahinga umuceri mu kibaya cya Bugarama haracyuzuye umuceri udatonoye, utarabonerwa abaguzi.
Umuceri weze ugiye kumara amezi 3 kuri izi mbuga no mu bubiko ku buryo imifuka yatangiye gucika bamwe bakaba barimo kugura iyo gusimbuza iyacitse, ndetse iri hanze bagiye barundaho ibyatsi ngo idakomeza gucika kubera izuba.
Ubusanzwe uku kwezi ngo umuceri wabaga waraguzwe wose ariko ubu ngo si ko byagenze ku buryo abahinzi bavuga ko bitazabura kubagiraho ingaruka.
RBA dukesha iyi nkuru itangaza ko ikibazo ngo cyabaye igiciro cy’umuceri udatonoye mu Bugarama kiri hejuru ugereranyije n’uri ku isoko uturuka hanze, abanyenganda bikababera ihurizo kuko ku bwabo bavuga ko batabona isoko baramutse bawuguze.
Mu kwezi gushize abanyenganda bari baganiriye n’ihuriro ry’amakoperative bagirana amasezerano ko bagiye kuwugura ariko izi nganda zigenda biguru ntege mu kuwugura ari yo mpamvu abahinzi bongeye gusaba ko byakemuka bakabona amafaranga yo kwikenura.
Uku kutagurirwa umusaruro kw’abahinzi byagarutsweho n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ubwo yakiraga indahiro za Ministiri w’Intebe n’Abadepite yibaza impamvu iki kibazo kitakemutse.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’Amakoperative ahinga Umuceri mu Kibaya cya Bugarama, Bunani Obed, agaragaza ko kugura umuceri bikiri kuri 35% muri toni zirenga 7000 zeze muri iki gishanga kubera kugura gake gake, ariko ubu ngo bafite icyizere kuva aho Umukuru w’Igihugu abikomorejeho.
Mu Kibaya cya Bugarama bahinga umuceri ku buso bwa hegitari 1453. Iki gihembwe cy’ihinga 2024B bejeje toni 7455, hamaze kugurwa 35% ungana na toni 2,609 gusa.
Panorama
MUSEMAKWELI Prosper
August 16, 2024 at 14:08
Ibyumuceli bizabazwa RCA, MINICOM ,MINAGRI NA MINALOC