Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Minisiteri y’Ubuzima yibutse abari abakozi bayo n’ibigo biyishamikiyeho bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Minisitiri w'ubuzima Dr Diane Gashumba

Bamwe mu bakecuru b’intwaza bahererwa gahunda z’isanamitima  ku kigo ‘Aheza Development Center’ i Ntarama mu karere ka Bugesera baravuga ko mu kwezi kumwe iki kigo gitangiye bamaze gufashwa kongera kugarura ihumure no kwakira ibyababayeho. Minisiteri y’Ubuzima yabijeje gukomeza kubafasha nyuma yo kubashyikiriza sheke ya miliyoni esheshatu. Ibi byakozwe ku munsi iyi Minisiteri yibukaga abari abakozi bayo n’ibigo biyishamikiyeho, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuryango wa GAERG washyizeho iki kigo ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, uvuga ko hari ibikibura nk’ibikoresho ndetse n’abakozi bazita ku bafite ibibazo by’ihungabana.

Ku wa kabiri tariki ya 9 Mata 2019, Minisiteri y’Ubuzima yibutse  ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakoraga muri iyi Minisiteri n’ibigo biyishamikiyeho.

Abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima, ibigo biyishamikiyeho n’abafatanyabikorwa babanje gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu karere ka Bugesera.

Nyuma yo gusura uru rwibutso rushyinguyemo imibiri isaga 5000 no gusobanurirwa uburyo Abatutsi bo mu nkengero zarwo bishwe, basuye ikigo cy’isanamitima giherere muri ako karere, banasobanurirwa serivisi zigitangirwamo.

Ababyeyi b’intwaza bo mu murenge wa Ntarama bavuga ko kuva iki kigo cy’isanamitima cyatangira hari ibikomere bamaze gukira.

Nyirasafari Charlotte avuga ko iki kigo kitaraza bari mu bwigunge. Yagize ati “iki kigo kitaraza twaridufite ihungabana cyane ryinshi, dufite ubwigunge mbese ugasanga tumeze nabi. Rero aho aba bavandimwe badutekerejeho ubu ibikomere bijyenda bikira tukongera gutekereza neza.”

N’ubwo iki kigo gitangirwa ubuhamya ko kiri gufasha abafite ibibazo by’ihungabana bitewe na Jenoside yakorewe abatutsi, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango uhuza abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi [GAERG], Nshimiyimana Emmanuel, ari na wo washyizeho iki kigo ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima avuga ko bagifite imbogamizi zo kubura ibikoresho n’abakozi.

Minisitiri w’Ubuzima Diane Gashumba yavuze ko bageneye iki kigo miliyoni zisaga eshashatu muri 63 bakeneye, ko bazajyenda bakemura ibibazo byagaragajwe babifashijwemo n’abafatanyabikorwa. Akaba yijeje ubuyobozi bwa karere kabakiriye ko uyu munsi  ubwa GAERG n’ubwi kikigo  ko tuzatanga inkunga ishoboka  nyuma y’iki cyumweru cyo kwibuka.

Ariko na none inkunga si amafaranga gusa. Yanavuze ko buri mukozi ashobora no kugisura akaganiriza abo giha serivisi bakabasha kudaheranwa n’agahinda.

Mu muhango wakomereje ku kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr Diane Gashumba yasabye abakozi bakora muri iyi Minisitiri n’ibigo biyishamikiyeho kwirinda kurengwa no kwibagirwa

Yagize ati “Turashimira ubuyobozi bw’igihugu ku mutekano dufite ubu. Nta Munyarwanda ugitekereza ko habaho Jenoside. Mu kazi dukora tugomba kwirinda gukora nabi, tukirinda ubunebwe, tukirinda gusinda umutekano cyangwa icyo nakwita kurengwa, tukirinda kwibagirwa, kuko hari igihe ureba ugasanga abantu bamwe na bamwe baribagiwe.”

Yongeyeho ko nk’abakozi bakora ku buzima bw’Abanyarwanda bakwiye kugira uruhare mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa na MINISANTE bwerekanye ko mu bacitse ku icumu batatu, umwe ahorana agahinda gakabije mu gihe mu bandi bantu 10 umwe ni we ugahorana. Abari abakozi ba Minisiteri y’ubuzima n’ibigo biyishamikiyeho bazize genoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 ni 42.

Ati “ni umwanya wihariye wo kubasubiza agaciro no guharanira ko Jenoside yakorewe abatutsi itazongera  nk’uko insanganyamatsiko ibivuga kwibuka twiyubaka. Natwe abakozi b’urwego rw’ubuzima dufite umugambi utubereye wo kuba kw’isonga mu kwiyubaka.”

Yabasabye gukomeza gushyigikira ibyagenzweho no gufata mu mugongo abatsitse kw’icumu rya Jenoside ko umunsi nk’uyu ari uwo kwitekerezaho bakibuka ko akazi bakora gatandukanye n’ak’abandi ko kubungabunga ubuzima bw’abanyarwanda. Ati “Nagira ngo nsabe buri wese kwibuka ko intebe wicayeho yari yicayeho uwishwe azira uko yaremwe. Kubibuka ni ukubaha agaciro bambuwe.”

Mu kiganiro yatanze, Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Minisante, Dr. Muvunyi Zuber, yagaragaje ko nyuma yo guhagarika Jenoside, urugamba rwari rusigaye ari ukubaka ubumwe bw’abanyarwanda kandi aho rugeze hashimishije.

Abayobozi ba MINISANTE basura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu karere ka Bugesera (Ifoto/Habimana JP)

Abayobozi ba MINISANTE basura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu karere ka Bugesera (Ifoto/Habimana JP)

Abayobozi n’abakozi ba MINISANTE basura ikigo ‘Aheza Development Center’ i Ntarama mu karere ka Bugesera (Ifoto/Habimana JP)

Abayobozi ba MINISANTE mu ifoto y’urwibutso na bamwe mu bakecuru b’intwaza bahererwa gahunda z’isanamitima ku kigo ‘Aheza Development Center’ i Ntarama mu karere ka Bugesera (Ifoto/Habimana JP)

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba ashyikiriza sheki Umuyobozi w’Ikigo ‘Aheza Development Center’ i Ntarama mu karere ka Bugesera (Ifoto/Habimana JP)

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities