Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abayobozi n’Abakozi ba REMA na FONERWA, ku wa 9 Mata 2019, bahawe ikiganiro ku “Amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.” Basabwe umusanzu wa buri wese mu gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ikiganiro kigamije gusobanukirwa n’iby’ingenzi byaranze amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuva mu 1959 kugera ku ndunduro y’ubwicanyi bwa Jenoside bwo muri Mata kugera muri Nyakanga 1994.
Atanga ikiganiro, Umuyobozi wa Sosiete sivile mu Rwanda, Sekanyange Jean Leonard, yagaragaje ko Jenoside ari umugambi wateguwe igihe kirekire, aho ubuyobozi bubi bwatoje Abahutu kwanga Abatutsi no kubarwanya hagamijwe kubarimbura.
Yagize ati “Ni ngombwa ko twese dufata ingamba mu gukumira no kurwanya Jenoside, kugira ngo twubake u Rwanda twifuza rutemba amahoro. Buri wese atange umusanzu. Ni inshingano zacu twese.”
Umuyobozi Mukuru wa REMA yatanze impanuro agira ati“Ni ngombwa ko dukomeza twibuka, duharanira kwiyubaka kandi dukumira icyasubiza u Rwanda inyuma.”
Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, Gusesengura akamaro k’ibyo dukora no kwirinda gushukwa, kugaragaza ukuri buri wese azi kuri Jenoside, ni zimwe mu ngamba abakozi ba REMA na FONERWA biyemeje nyuma y’ikiganiro.






Panorama
