Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Abakozi ba REMA na FONERWA basabwe umusanzu mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Abakozi ba REMA n'aba FONERWA bakurikirana ibiganiro ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abayobozi n’Abakozi ba REMA na FONERWA, ku wa 9 Mata 2019, bahawe ikiganiro ku “Amateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.” Basabwe umusanzu wa buri wese mu gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ikiganiro kigamije gusobanukirwa n’iby’ingenzi byaranze amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuva mu 1959 kugera ku ndunduro y’ubwicanyi bwa Jenoside bwo muri Mata kugera muri Nyakanga 1994.

Atanga ikiganiro, Umuyobozi wa Sosiete sivile mu Rwanda, Sekanyange Jean Leonard, yagaragaje ko Jenoside ari umugambi wateguwe igihe kirekire, aho ubuyobozi bubi bwatoje Abahutu kwanga Abatutsi no kubarwanya hagamijwe kubarimbura.

Yagize ati “Ni ngombwa ko twese dufata ingamba mu gukumira no kurwanya Jenoside, kugira ngo twubake u Rwanda twifuza rutemba amahoro. Buri wese atange umusanzu. Ni inshingano zacu twese.”

Umuyobozi Mukuru wa REMA yatanze impanuro agira ati“Ni ngombwa ko dukomeza twibuka, duharanira kwiyubaka kandi dukumira icyasubiza u Rwanda inyuma.”

Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, Gusesengura akamaro k’ibyo dukora no kwirinda gushukwa, kugaragaza ukuri buri wese azi kuri Jenoside, ni zimwe mu ngamba abakozi ba REMA na FONERWA biyemeje nyuma y’ikiganiro.

Umuyobozi wa Sosiyete Sivile, Sekanyange Jean Leonard, atanga ikiganiro ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi wa REMA, Eng. Collette Ruhamya atanga impanuro ku bakozi ba REMA n’aba FONERWA.

Abakozi na REMA n’aba FONERWA bakurikirana ibiganiro ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abakozi na REMA n’aba FONERWA bakurikirana ibiganiro ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abakozi na REMA n’aba FONERWA bakurikirana ibiganiro ku mateka y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abakozi na bo bahawe umwanya wo gutanga ubuhamya no kubaza ibyo badasobanukiwe neza.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities