Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Kwibuka25: Umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi i Kiziguro

10:05 Uyoboye Gahunda Sekanyange Jean Leonard asobanuye mu nshamake gahunda ijyanye n’umunsi

10:03: Hafashwe umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Gasana Richard Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo (Ifoto/Panorama)

10:04 Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, ahaye ikaze abitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, asobanura impamvu uyu munsi bateraniye i Kiziguro, kuko hiciwe abantu benshi mu gihe gito cyane kitarenze iminsi itanu.

10: 25: Padiri Rutinduka agiye gutanga ikiganiro kivuga ku mateka ya Jenoside cyane cyane mu cyahoze ari Komini Murambi ndtese n’ahandi mu karere ka Gatsibo.

Avuga ko iyo uvuze amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi ubanza kuvuga amacakubiri yabibwe, hakurikiraho ingengabitekerezo, hanyuma hakaza ubwicanyi.

Avuga ko amacakubiri yatewe n’ibintu byinshi harimo abakoloni n’abanyarwanda ubwabo.

Umuzungu w’Umukoloni n’umuzungu w’umumisiyoneri. Ingengabitekerezo yo kwanga Umututsi ifite n’Umukoloni, umumisiyoneri n’Umunyarwanda ubwe.

Ingengabitekerezo yo kwanga Umututsi yashyizwe mu nyandiko muri manifesto y’abahutu yerekanaga ko umututsi ari umuntu mubi, ahandi ni amategeko 10 ya Gitera washinze APROSOMA. Ni batangiriye kuvuga inzoka, Umututsi ni inzoka. Mu 1959 guhera ku itariki ya 3/11 kwica abatutsi byatangiriye i Gitarama, i Buganza ntibyahize biza. Byagiye bitangazwa cyane mu binyamakuru bitandukanye birimo na Kinyamateka. Mu Buganza cyane cyane i Kiziguro hari amakomi abiri Murambi na Gakenke. Hari ba Burugumesitiri babiri Gashugi na Kagubare. Lucien Nibaseke na Mugenzi bari muri Parmehutu bigisha amacakubiri.

Gashugi na Kagubare babonye ingengabitekerezo ya MDR Parmehutu batayumva neza bashaka amatora yabereye ku giti cy’itora i Kiramuruzi, babwira Kagubare kuko batamushakaga agomba kubashakira aho bari bwiyakirire bamaze gutora agarutse asanga amatora barayarangije, Komini Gakenke iba ivuyeho bashyiraho Komini Murambi yimurira ibiro i Gakenke.

Gashugi yatangiye kwica abatutsi abicira mu gishanga cya Nyamarebe yifashishije umupolisi witwa Karugu, n’ubu i Kayita hari ahitwa mu rya Karugu kuko ariho yiciraga abantu. Abantu ba mbere babishe bavuye mu misa ya Noheli hashize imyaka isaga 60.

Kwanga abatutsi byigishijwe cyane kuva ubwo. 1967 Rwagashayija yagiyeho asimburwa na Gatera, hanyuma asimburwa na Munyakayanza. Bigeze muri 1981 yasimbuwe na Gatete Jean Baptiste ka Nzabonariba. Yatangiye ubugome, ariko ubugome bwe bwatangiye ngo ari umwana. Ariko akiyobora yatangiranye n’amajyambere y’abaturage akanahashya abajura ariko muri we yifitemo ubugome.

1981-1982 ubwo abanyarwanda birukanwaga Uganda, yavuze ko hari abantu b’i Murambi bagemura Kibondo bagemurira abatutsi.

1990 RPF itera, Gatete yafashe bamwe mu bakozi barimo Sebusandi Jonathan, Kagabo Thomas wari umuganga n’abandi yohereza abakonseye barabarunda babajyana i Byumba barabica, babatwikisha amakara yabeshye ko ari abasirikare b’Inkotanyi yafatiye muri Murambi. Byakomeye cyane ku itariki 5/10. Abaguye i Byumba harimo n’abakuwe i Ngarama, muri Giti, Muvumba, Gituza na Muhura bose babiciye i Byumba.

1991 imiryango yiciwe abantu twakomeje kubaza, Gatete agasubiza ngo mujye kubaza Tito Rutaremara, Bayingana, Bunyenyezi ngo ni bo babatwaye kandi twari tuzi ko babishe. Nyuma wajyaga kubaza bakagufunga. Ariko icyarokoye bamwe ni Droit de l’Homme. 1992 Gatete afatanyije na konseye Bizimungu Jean bishe abatutsi izindi ngo nyinshi barazitera abatarishwe bahungira ku Kiliziya i Kiziguro. Icyagaragaye ni uko abo bantu bishwe ariko hakabura ubuyobozi. Muri uwo mwaka yashyizeho Interahamwe yashyizeho 150 muri buri Segiteri kandi Komini Murambi yari igizwe na Segiteri 14 kugira ngo bazice abatutsi. Icyo gihe hari benshi bahunze.

1992 hadutse CDR arishinga Byansi Valens. Abicanyi benshi bavukaga muri Kiziguro. CDR ni yo yamaze abatutsi. Interahamwe zatijwe umurindi n’abaturukaga muri Ngarama na Muvumba

1992 hatangijwe impiri yitwa Ntampongano y’umwanzi yatangijwe na Konseye Karekezi. 1993 hatangijwe ishyaka muri Komini Murambi ryitwa PADER ryavukiye kuri APECOM riyobowe na Habarugira Andre rifatanya na CDR na MRND. Hari kandi ikinyamakuru cyitwa Ukuri kwa Murambi cyandikwagamo abantu bose batashakaga bakandikamo ko ari ibyitso by’Inkotanyi bakabafata bakabicwa, bivuye ku makuru yatangwaga n’abakonseye cyane cyane Sebagaramba wayoboraga Rubona na Nkundabazungu wayoboraga Kiziguro.

Ikindi cyishe abantu cyane ni meeting. N’ubwo hari PSD, PL na MDR abayobozi bayo bahise bicwa. MDR yayoborwaga na Bushayija wari Umuganga, PL iyoborwa na Munana Francois na PSD itari ifite imbaraga cyane.

Ejo abadepite n’abasenateri basuye urwibutso rwa Kiziguro hibutswe umudepite wari watowe guhagararira PL uvuka i Kiziguro Rutsindintwarane Charles bahise bamwica n’umuryango we wose.

1993 Hashinzwe Power ariko muri Murambi kubera Interahamwe yashinze imizi. Interahamwe zatorezwaga i Kiramuruzi, i Nyabisindu batozwa n’abafaransa. Ingunguru babatorezagaho iracyahari ahubwo ikwiye gushyirwa mu rwibutso. Abataratorezwaga i Nyabisindu bajyanwaga i Gabiro.

Mu 11/1993 barwanyije Gatete akurwaho asimburwa na Mwange Jean de Dieu w’i Rwankuba. Nubwo yakundaga Siporo akaba yaranakinnye muri Zebre, yahaye ijambo rikomeye abakonseye barimo Mirasano, na Kamari bakinaga umupira babashyira mu gipolisi. Abandi bakinaga umupira babaye interahamwe zikomeye.

Gatete avuyeho yagiye gukora muri Minisiteri y’umuryango yayoborwaga na Nyiramasuhuko Paulina, ariko yakomezaga kuza muri Murambi ahubwo noneho mitingi zirakomera.

Muri Mata 1994, karekare mu gitondo Gatete yashyize mikoro ku modoka azenguruka abwira Interahamwe ko ashaka Komini idafite umututsi kandi bigakorwa mu minsi itarenze icumi.

Buri segiteri yari ifite umwihariko wayo. Karekezi na bagenzi be bishe abatutsi baipangiye i Kayita no mu Rubiri. I Kiramuruzi umucuruzi witwa Felisiyani yari afite imodoka itwara abatutsi ikajya no kuzana interahamwe zo kubica. Ku italiki 8 hari ikintu cyabaye bise ihumure, basaba abatutsi bose bihishe kujya mu Kiliziya i Kiziguro ari ukugira ngo babarunde hamwe. I Gakoni bajyaga mu kigo cy’imfubyi, abahungiyeyo babazana i Kiziguro bikorazwe na Munyabuhoro na Pasiteri Rutayisire. Aho bita Bizinesi ni ho interahamwe zahuriraga zigapanga uko baza gutera muri buri rugo.

I Nyabisindu ni ho havuye umubare munini w’abajyanwe i Byumba. Kwa Bushayija hatewe n’abantu bagera kuri 50 urugo rwose bararutsemba. I Rwankuba uwitwa Bizimungu, Kayonza na Kayibanda batwikiye abantu mu nzu nyuma yo kuabshyira hamwe. I Rwimitereri bicaga abagore babanje kubambura ubusa. Jerome na Gatete bategetse ko uwica benshi agirwa umusirikare. Hari uwagizwe Caporal kubera ko yishe abatutsi 42. Ni Sebatsinzi. Muri Murambi ubwicanyi bwakoze na Felisiyani Ruzindana na Bugingo bica abantu bahereye kwa Casiyani wari umwarimu. Muri Ndatemwa ku itariki 8/4 bateye i Rukungu abatutsi bose bahatuye bishwe mu gihe kitarenze amasha abiri bikozwe na Muganga Manasse na bagenzi be. Rugarama na Kiburara byakozwe na Nkekabera na Musasa, ab’i Mbogo abenshi bo bahungiye muri Rukara. I Rubona mu 1993 havukiye interamwete nyinshi, bakoze gahunda yo kwica abatutsi bahereye kuri Munyegara Leonidas bakoresheje ibyuma bacurishije i Rubona.

Abashoboraga kurokoka bahungiye i Kiziguro ari na ho babiciye ku itariki 11/04.

Uwributso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro rushyinguyemo imibiri 14,284 uyu munsi harashyingurwamo indi 17 (Ifoto/Panorama)

11:05: Umuhanzi Senderi ashyizeho indirimbo yo kwibuka “Twigirire ikizere cyo kubaho”. Umubyeyi we Kamondo Verediyana na we ashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro.

11:10 Ubuhamya bwa Mujawingoma Jeanne warokokeye muri Kiliziya ya Kiziguro. Ashimiye Padiri Rutinduka kuba yarahuje amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Gatsibo, yongeye kandi komora Roho z’abari barazinutswe Kiliziya bitewe n’abihayimana bahabasize bakigendera. Ashimiwe kandi kuba yarafashije abacitse kw’icumu gutera intambwe kwikorera imbabazi bakazishyira ababiciye baba abari muri gereza n’abari mu rugo.

Avuze ko ku itariki ya 1/10/1990 yari mu mutara ariko uwo munsi yagarutse yabonye isura y’intambara ageze i Gabiro. Yazamukanye n’umwana yari azanye kwa muganga ariko muri Murambi batangiye gufata abantu na we bamufatiyemo ariko ntiyafunganywe n’abagabo. Abagabo babajyanye i Byumba ari na ho biciwe. Ingo bavuyemo zakomeje gutotezwa bikomeye.

Ubugome bwa Gatete na Inspecteur wabajyanaga kure ngo bazicirwe mu nzira, bwarakomeje, ashakisha abari barahawe indangamuntu ko ari abahutu arazibambura. Gatete yageraga ku mututsi akamubwira amagambo yo kumukomeretsa amubwira ko abibikiye. Rimwe bahuye arikumwe n’abandi aramubwira ati “Wowe uri uwo kwa wa musaza w’imishanana wampunze…”

Ku itariki ya 7 Mata yari i Gacuba. Mu gitondo kare twumvise megafone ihamagarira abahutu bari muri MDR na PL bafatanya n’abandi kuko nta kibazo bari bubabarire ahubwo bagomba gufatanya n’abandi kwica. Nagiye kwihisha kwa mugenzi wanjye Jeanne hafi yo kwa Bushayija. Abantu b’i Gacuba bamwe babatwikiye mu mazu, abandi mu misarane abandi mu myobo badapfuye ngo kuko bagombaga kugira vuba nka gahunda bari bahawe. Ku itariki ya 8 n’iya 9 bahamagaye abatutsikazi bihishe ngo baveyo babarongore abandi bajye i Kiziguro. Umwana yaje kumpamagara ngo baze bandongore ntibanyica ndabyanga mvuga ko namfa ahubwo. Uwo mwana yansabye ko tujyana mu irimbi kwihishayo arimo no kurira. Twari hafi yo kwa Bushayija tubona haje abantu benshi cyane, batera urugo bica Bushayija n’abana umugore we baramushungera.

Ku itariki ya 9 nibwo bambwiye ko abandi bageze mu Kiliziya i Kiziguro, bampuje na mama mu ijoro baraduherekeza ariko banyikuraho kuko bari bamenye ko nkiriho. Twaraye mu gishanga, mu rukerera tujya i Rwimitereri urugo twagezemo banze kuducumbikira, twagarutse mu gishanga twihisha mu rutoki ruraye umwana adusangamo tumusaba kutatwica, avuga ko atatwica ahubwo atuzanira imineke.

Twafashe inzira tuza i Kiziguro, tugeze mu marashi hari Bariyeri ikomeye kuko hari mu gicuku twahasanze abantu benshi ariko basinziriye bagona. Tubanyuramo hagati dushakisha, tubona tubarenzeho duhunga umuhanda tugenda tunyura mu bihuru. Tugeze ku muhanda twabonye igitero kinini turihisha kinyuraho. Tugeze ku Kiliziya twabonye ihema tugira ngo ni iryo bateguye, ariko haza intehamwe ifite umupanga n’ubuhiri, ivuga ko ibabajwe n’uko ndi muto, yaranteruye inagamo, nsangamo abantu mama yasigaye nasubiye kumuzana. Tugeze mu kiliziya twasanzemo abantu benshi batangira kutubaza uko hanze bimeze.

Hari ku itariki 11 haza interahamwe zihonda urugi, dukinguye barinjira baratuzengurka bayobowe na Nkundabazungu, badusohora tuzamuye amaboko turirimba Twaremewe kuzajya mu ijuru. Basabye ko umuhutu wese wahunze kubera ubwoba kujya ku ruhande twese tukajyayo, byarabananiye bahera ku ndangamuntu. Gatete yaraje na Rwabukombe bavuga ko Gabiro igiye gufatwa bakwiye kugira vuba, basabye ko bavangura abahungu n’abakobwa bakica abagabo behereye ku mwana kugeza ku musaza. Babanje gufata Munana baramujyana. Abandi barabanje baracagura ariko babanje no kubacuza ibyo bambaye.

Rufayire yaraje barabyina ngo kuko bamubonye, bica Karagire, babonye umwana w’umukobwa yari abereye se wabo baramutwara bajya kumuviyola, abakobwa bose babanzaga kubkorera ibya mfura mbi. Baricaga bakadusba gukurura imirambo warambika hasi bagakubita aho babonye. Twaratunze turaruha, abagabo babonye ko bagabanyutsemo bamanura abakecuru n’abana. Umusikare mukuru wahazaga yatangaga amakuru aho bageze, na bo bakajya gushaka interahamwe zari mu nkambi. Barakomeje kumanura abakecuru n’abana babazana hafi y’icyobo, abashize ubwoba binagaga mu cyobo aho kugira ngo bicwe n’imihoro n’impiri.

Njye nahavanywe n’umuhungu wari Moniteri agri wari warashatse iwacu i Gacuba, avuga ko ntari umututsi, kuko nyina ari we ariko se ariwe. Yarahankuye aranjyana, amanura gake, interahamwe ziramukurikira zishaka kumyunyaka, ndagenda anjyana kwa Gatarayiha. Nahageze abantu batangiye guhunga kuko umuhanda wari wuzuye abantu bahunga. Nageze muri urwo rugo umukobwa waho angirira impuhwe ati “reka nguhe agapira wambare n’amazi ukarabe” Yampaye ijerekani ngo ntware mu ntoki ndayifata twivanga n’izindi mpunzi. Tugeze Rwabagenzi abasirikare ba Habyarimana bavuze ko nta muntu uharenga. Nahuye n’umwana wo kwa Nyamucencera, tujya ahantu mu rugo umudamu waho aradutwara aratugaburira aduha icyo kunywa.

Mu gitondo Nkangabeshi yaraje, ambaza niba ndi umututsi, n’aho mvuye asanze ndiwe mubwiye ko mvuye ku cyobo yansabye kuva aho. Banyambuye Kambambili bari bampaye, ndagenda. Ngeze aho twasanze interahamwe zisinziriye nasanze zicaye zimbajije nzibwira ko bampaye imbabazi ziti “natwe turaziguhaye. Bampaye abantu batatu bamperekeza bangeza kwa Gakwaya Petero. Nasanzeyo Andre, anjyana mu rugo mpasanga Judith n’undi mukobwa, nyuma haje mukuru we Anathole wari Assistant Bourgmestre ambaza aho mvuye ati “Ndaje tubona” agiye ntiyagarutse. Barahunze badusiga mu nzu, nyuma Gakwaya yaragarutse aduha imineke arongera aragenda agarukana n’Inkotanyi zitugarura i Kiziguro. Dutangira ubuzima bushya.

Ndarangiza nshima FPR Inkotanyi baduhaye urukundo, ijambo batubwiye ni “Mukomere ntimwihebe kuko iyo umuntu yihebye arapfa” Ndashimira iguhugu cyacu cyane ndashimira iInkotanyi ndashimira abantu badufashije.

11:45: Sekanyange ati “Dushimire Inkotanyi kuko iyo zitagera muri iki gihugu hari kuba hariho bakeya, utazishima afite ubundi burwayi bukwiye gushakirwa umuti”

11:47: Senderi ashyizeho indirimbo ati “Kubabarira ntibivuga kwibagirwa, abacitse ku icumu mukomeze kwihangana. Imyaka 25 irashize ariko wagira ngo ni mu byumweru bitatu bishize, ariko ni amateka yacu”

11:55: Felesiyani uhagarariye imiryango iri bushyingure uyu munsi ati “Abari bushyingure uyu munsi bansabye ko mbatangira ibitekerezo… ibi ni bimwe mu bimenyetso by’ingaruka za Jenoside aho abantu bacu bishwe hakaba hari hashize imyaka 25 tutarabona imibiro yabo ariko ubu twaruhutse. Ndagira ngo mbabwire ngo bihangane kuko iki ni igikomere gikomeye… Aba bantu tugiye gushyingura rero twari twarababuze none twarababonye…. Nagira ngo nsabe abacitse ku icumu ko bataheranwa n’agahinda ahubwo baharanire kubaho… barebe ko uyu munsi bariho kandi bazasiga amateka meza. Imbabazi tugomba kuzitanga kugira ngo dusige amateka meza kubazadukomokaho…. Twubake igihugu cyacu kuko ntawundi uzakitwubakira, kandi amateka azahore avuga ko twashoboye kubabarira twashoboye gutanga imbabazi. Turashimira ingabo za RPF zashoboye guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi kuko uyu munsi uriho ariho kuko zamurokoye…uko Leta idushyigikira turasabwa ko natwe aho duhagaze tugomba kugaragariza igikorwa ko duhari… Ndashimira Leta yacu ko yita ku bantu bose ariko ku bacitse ku icumu ikaba ibafata mu mugongo nk’abantu bahuye n’ibibazo.”

12:00: Ubutumwa bwa Perezida wa Ibuka mu karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Nepo. Ubwo Jenoside yatangiraga, Abatutsi baketse ko amakiriro ashobora kuba kuri Paruwasi ya Kiziguro. umwicanyi ruharwa Jean Baptiste Gatete, afatanyije n’interahamwe yari yaratojwe, abahunze, n’ingabo zatsinzwe zari ziyobowe na Major Nkundiye nibo batuma uyu munsi turira tukibuka abacu tutazigera twibagirwa umunsi n’umwe. Byari nko muri aya masaha, ikitariho ni uko imvura yagwaga uyu munsi izuba rikaba riva. Ryari iherezo ku mutsi wese. Iyo hatabaho abagabo n’abadamu bitanze sinzi ko uyu munsi haba hariho aba barimo kuvuga.

Ubwo twibukaga Bagabe yatubwiye uburyo bakuye abantu mu byobo. Afande Mubaraka, ubundi iyo umuntu ashima atanga inka, ariko abacitse ku icumu nta kindi twatanga uretse gutanga imbaraga zubaka igihugu. Twifuza kubatuma ku mugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda ko ari impano Imana yahaye abanyarwanda…kwa kundi mwabaga mwiziritse ibitenge munda mushonje turabirikana. Ndashaka kubwira abacitse kwicumu cyane cyane abakiri bato kurangwa n’ubupfura, gukunda igihugu no gukunda umurimo. Ibi bireba urubyiruko rwose.

Uyu munsi tugiye kwibuka by’umwihariko 17, Umunani muri bo ni ubwa mbere bagiye gushyingurwa mu cyubahiro. Turashima gahunda nziza yo kubavana ku gasozi barava mu mirenge ine. 3 iva muri Kiziguro ni ubwa mbere ishyinguwe, 4 iva muri Rugarama, umwe ni ubwa mbere ugiye gushyingurwa, Umurenge wa Murambi turashyingura imibiri 4 ni ubwa mbere igiye gushyingurwa mu cyubahiro, mu murenge wa Kiramuruzi harimurwa imibiri 7. Ndakomeza cyane abo mu miryango yabo bari ahangaha, nkomeze abacitse ku icumu nkomeze n’abanyarwanda bose muri rusange.

Interahamwe za hano ziyambuye ubumuntu ziyobowe n’umugaba wazo Gatete, ariko hari igihe cyageraga hakagira ufata uwahigwaga aramuhishe akirengera ingaruka. Njye uhagaze aha nabitangamo ubuhamya, hari umuryango ukomoka i Muhura watugiriye neza, mbivuze kugira ngo twigishe ubumuntu, igihe abandi bahisemo ikibi ujye uhagarara uti ‘oya reka mpitemo ikiza’. Muzereke dutegure igitaramo cy’abantu bagize neza twigishe ubumuntu.

Banyagatsibo bavandimwe, Umuryango Ibuka turifuza kubaka ubumuntu dufatanyije tukigisha ubutumwa bw’urukundo. Reka nsabe imbabazi uyu munsi n’ubwo nasabaga ngo ntibazanteme ariko kandi sinzasaba imbabazi umwicanyi. Imbabazi nsaba ni izingizi hari abantu basabye imbabazi, mujye mudufasha mutwereke aho indi mibiri itarashyingurwa iri.

Abacitse ku icumu bakomeretswa n’ibintu bibiri birimo kuba hari ababo batarashyingurwa, kandi na none hari abantu bafite ababo bishwe bitwa ibyitso by’Inkotanyi. Muri Komini Murambi havuye 16, ariko muri Byumba yose havuye abasaga 400. Hashize imyaka 29 twibuka aba bantu, ariko bamwe mu bagize uruhare mu kwica aba bantu, mu mbaraga igihugu cyacu gifite, abakidegembya na bo bazabibazwe kandi tuzi neza ko igihugu cyacu intwaro ya mbere gishyize imbere ni ubutabera.

Ibyifuzo dufite ni uko abacitse ku icumu batishoboye Leta yabageneye inkunga y’ingoboka ariko ku munsi ni 250F niba bishoboka azakubwe nibura kabiri. Habayeho gahunda nziza yo kubakira abatshoboye bacitse  ku icumu ariko amazu amwe arashaje hari kandi n’abataragize amahirwe yo kuyabona, ndabizi ko bihenze ariko iyo abantu bashyize hamwe nta kibananira. Hari bakuru bacu, abavandimw batagize amahirwe yo kwiga kuko bareraga bakuru babo, nta kuntu byashoboka kugira ngo bamwe bige imyuga y’igihe gito ibunganire? Kugira Urwibutso rubitsemo amateka yacu; no mu Kiliziya twifuza ko na ho hazajya ikimenyetso kiriho amazina y’abahiciwe, binashobotse hashyirwaho ikimenyetso kibutsa inzira banyuzemo. Hari imanza za Gacaca zitararangira hari n’izananiranye na zo bikwiye ko igihe cyazo cyagera zigasozwa. Twifuza ko inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zashyirwa muri Patrimoine Nationale hanyuma zikazasabirwa kujya muri UNESCO.

Uzatugerera kuri Nyakubahwa Perezida Kagame ko Abacitse ku icumu bo muri Gatsibo duhora dushima, umunsi twamubonye tuzamuha inka y’ishimwe.

Abacitse ku icumu mukomere ariko kandi igihugu si icyanyu mwenyine ni icyacu twese Abanyarwanda. Jenoside ntizongere ukundi.

12:28 Ubutumwa bwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred. Iyo ufashe inzira yariya mateka ntibyoroshye cyane ku barokotse Jenoside. Uwacu utuvuyemo mu buzima busanzwe ntibyoroshye kubyakira ariko ubu turibuka abantu batuvuyemo batari barwaye batazize impanuka ndetse hari n’abapfushije abantu bose, abana ababyeyi, abavandimwe. Ikibabaje cyane ni urupfu bishwe. Twagira ngio twihanganishe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mwarihanganye kandi mukomeze kwihangana.

Nk’uko mwumvise amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi hano hari amateka nk’ayo mu ntara y’Iburasirazuba waba werekeza i Kigali cyangwa ahandi, aho hose hari amateka akomeye cyane ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ikibabaje cyane ni uko abo bantu bose bishwe nta cyaha na kimwe bari bakoze. Bishwe n’abo bari baturanye, basabanaga abageni, abo bahanye inka, abakene bahuje ubukene, abahuje ubuzima bwose busanzwe ni bo bagize uruhare rwo kubica. Urubyiruko tuzirikane ayo mateka ko Jenoside yateguwe n’abanyarwanda, yakozwe n’abanyarwanda ariko yahagaritswe n’abanyarwanda. Iyo bitaza kuba ubutwari bw’Inkotanyi ntabwo tuba turi ahangaha. Hari ingabo nyinshi zapfuye zirimo zirokora abanyarwanda.

tubikuremo amasomo ko Inkotanyi zashoboye gusoza urugamba, zibohora igihugu, zihagarika Jenoside. Ikibi ntigitsinda. Dusaba Abanyarwanda kurangwa n’umutima wa Kimuntu n’ubumwe bw’igihugu cyacu, gukuramo amasomo ko inzangano amacakubiri ntaho byageza igihugu cyacu uretse kukirimbura. Abato aho bari bazange ubwo burozi, unabufite mu mutima we azabwihane. Ibyifuzo byatanzwe n’uhagarariye ibuka turaza gufatanya turebe ibyo twabonera ibisubizo. Nk’urwibutso inyigo yararangiye hasigaye gushaka amafaranga kugira ngo imirimo itangire, amashuri y’imyuga ntibyakabaye ari ikibazo dufatanye tubamenye tubahe amahirwe yo kujya kwiga imyuga. Mu ngengo y’imari y’uturere buri mwaka duteganya gahunda yo kubakira abatishoboye kandi mu ntara y’Iburasirazuba tuzabikomeza.

Ndabashimira kandi mbasaba gukomera.

12:40 Ubutumwa bw’Umushyitsi muruku Dr Patrick Ndimubanzi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima by’umwihariko ushinzwe gukurikirana akarere ka Gatsibo.

Nk’uko byagarutsweho n’abatanze ubuhamya, uyu munsi ufite igisobanuro kihariye kuko kuri iyi tariki muri 94 nibwo habaye ubwicanyi ndengakamere muri aka karere. Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no kubashyingura mu cyubahiro ni inshingano za buri munyarwanda ni no kubaha icyubahiro bakwiye. Ni umwanya wo kurwanya Jenoside n’Ingengabitekerezo ya Jenoside. Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe na Leta yigishwa igihe kirekire. Uyu munsi turishima ko dufite Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda irwanya ivangura n’akarengane.

Turashimira ingabo za FPR Inkotanyi ahagaritse Jenoside mu gihe amahanga yareberaga. Jenoside yasize ibikomere bikomeye kandi Leta y’Ubumwe bw’abanyarwanda ntihwema kwita ku bibazo by’abacitse ku icumu ariko ntibihagije. Mu kwibuka twiyubaka turasabwa kwita ku bacitse ku icumu cyane cyane imfunbyi n’abapfakazi na’abandi batishoboye kugira ngo bagire ikizere cyo kubaho neza. Turasabwa kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri, ivangura n’ingengabitekerezo ya jenoside, u Rwanda rutazongera kujya mu mwijima.

Twarahije ko Jenoside itazongera kubaho ukundi kandi ko Jenoside n’Ingengabitekerezo ya jenoside bitazongera kubaho ukundi. Buri wese afite inshingano yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu buryo bwose bushoboka. Abarokotse Jenoside muhanire gukomeza kwiyubaka no kubaho neza.

Twibuke twiyubaka.

12:47: Hakurikiyeho gahunda yo gushyingura mu cyubahiro imibiri 17.

1 Comment

1 Comment

  1. Frank

    April 12, 2019 at 09:05

    Ntacyatubuza kugira ikizere ko tuzabaho kuko ibyotwanyuzemo byaratwigishije

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities