Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi yeguje ku buyobozi Mukarutesi Vestine wari Umuyobozi w’aka karere ku bwo kutuzuza inshingano ze cyane cyane mu bijyanye n’imibereho y’abaturage no gukemura ibibazo byabo.
Iki cyemezo cyafashwe n’Inama y’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi yateranye kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Ukwakira 2023, nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida w’Inama Njyanama y’aka karere.
Perezida w’Inama Njyanama mu Karere ka Karongi, Dusingize Donatha yabwiye RBA Mukarutesi atubahirizaga inshingano ze uko bikwiye cyane cyane mu gukemura ibibazo by’abaturage, ibi bikaba byatumaga basiragira.
Mukarutesi yayoboraga Akarere ka Karongi kuva muri Nzeri 2019, akaba yaburaga umwaka ngo asoze manda y’imyaka 5.
Ikurwaho ry’uyu muyobozi rije rikurikira abandi bo mu Ntara y’Iburengerazuba bakuweho mu mezi make ashize, harimo uwayoboraga Akarere ka Rutsiro n’Inama Njyanama yako yose, uwayoboraga aka Nyamasheke n’uwa Rubavu.
Panorama