Abanyamuryangoba FPR na PDC bari babukereye (Ifoto/Theoneste N)

Abanyamuryango ba FPR–Inkotanyi mu karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba biyemeje  gukomeza guteza imbere  abahatuye bashyigikira abakandida  depite ba FPR  n’indi mitwe ya politike  bafatanyije.

Ibi babyiyemeje ku wa kabiri tariki ya 14 Kanama 2018  mu murenge wa Zaza ahatangirijwe ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite  ba FPR –Inkotanyi n’indi mitwe ya politike bifatanyije  mu guhatanira imyanya mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, mu matora ateganyijwe mu kwezi gutaha kwa Nzeri.

Mu buhamya bwe, Habyarimana  Pierre,  utuye mu kagari ka Nyagatugunda, Umurenge wa Zaza mu karere ka Ngoma, yasabye abandi baturage  gutora no gushyigikira FPR–Inkotanyi kubera ibikorwa by’iterambere  yabagejejeho.

Uyu munyamuryango  avuga ko kuba  ubu ari umuhinzi-mworozi ntangarugero aho atuye abikesha Umuryango FPR. Agira ati “Ndashima FPR. Nari mu ngabo zatsinzwe,  ndataha. Ngeze mu giturage nari mfite isoni, ariko banyakiriye neza nk’umwana wabo. Nshaka ukuntu naba umugabo  nakwiteza imbere,  ninjira mu buhinzi n’ubworozi. Ubu naguze moto kubera ubuhinzi bw’urutoki. Ndabasaba gutora FPR rero kugira ngo dukomeze iterambere turimo.”

Nyabuhoro Anastasie, na we ni umunyamuryango wa FPR Inkotanyi utuye mu kagari ka Nyagasozi, Umurenge wa Zaza.  Avuga  ko  ashimira Umuryango FPR Inkotanyi  kuba warabagejejeho ibikorwa binyuranye by’iterambere, ariko cyane cyane gahunda ya Girinka n’ubwisungane mu kwivuza,  abona agomba kongera gutora FPR kugira ngo bikomeze kwiyongera.

Agira ati “Badukuye habi, baduhaye  Girinka, baduha amafaranga y’ingoboka. Ni yo mpamvu nanjye naje gushyigikira abakandida ba FPR kugira ngo bazakomeze kudufasha badukorera ubuvugizi.”

Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred,  wifatanyije n’abanyamuryango bo mu karere ka Ngoma muri uyu muhango,  yabwiye imbaga yari ikoraniye ku kibuga cy’umupira cya TTC Zaza ko  basabwa kuzashyigikira  abakandida –depite ba FPR Inkotanyi.

Uyu muyobozi anavuga  ko intara y’Iburasirazuba igomba kuzaza ku isonga mu gutora neza, yaboneyeho gusaba abanyamuryango kwitwara neza. Agira ati “Tuzakomeza gushyigikira Umuryango,  ndabasaba kandi kwitwara neza  muri iki gihe  cyo kwiyamamaza n’igihe cyo gutora.  Muzitabire  mujyane n’umuhigo wo kuba aba mbere mu matora no gutora neza.”

Kwizera Christella, intumwa y’Ubunyamabanga bukuru bwa FPR Inkotanyi, yashimiye abanyamuryango uruhare bagize muri manda y’abadepite ishojwe anabasaba gutora FPR n’amashyaka yayisunze kugira ngo ibikorwa by’amajyambere bikomeze.

Agira ati “Turabashimira uruhare mwagize mu matora aheruka. Imyaka itanu ije, hazihutishwa  iterambere rishingiye ku bukungu, gushimangira imiyoborere myiza. Birasaba rero uruhare rwa buri wese mu gushyigikira Umuryango.”

Ibikorwa byihutirwa abatuye i Zaza  bijejwe harimo kubakirwa uruganda rutunganya inanasi no gukora  imihanda ihuza utugari.

Mu gutangiza ibikorwa byo kwamamaza abakandida depite ba FPR Inkotanyi n’amashyaka bafatanyije i Zaza, herekanywe abakandida depite  babiri  Iphigenie Mukandera  na  Ndagijimana Leonard.

Mu matora y’abadepite ya 2018, FPR Inkotanyi yifatanyije n’imitwe ya politike  itandatu irimo PDI, PSR, PDC, PPC, UDPR na PSP.

Nkurunziza Theonetse/Ngoma

Mufulukye Fred, Chairman wa FPR mu ntara y’Iburasirazuba yari ahari (Ifoto/Theoneste N.)
Abahagarariye PDC bari baje kwifatanya na FPR INKOTANYI (Ifoto/Theoneste N.)
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu bikorwa byo kwiyamamaza i Ngoma
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu bikorwa byo kwiyamamaza i Ngoma
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’ab’imitwe ya Politiki bifatanyije bari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Ngoma
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’ab’imitwe ya Politiki bifatanyije bari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Ngoma
Ahabereye ibirori byo kwamamaza abakandida ba FPR Inkotanyi mu karere ka Ngoma, mu murenge wa Zaza

 

By Editor

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *