Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nigeria: Abanyarwanda n’inshuti zabo bizihije umunsi wo #Kwibohora30

Ambasaderi w'u Rwanda muri Nigeria, Christophe Bazivamo, ageza ubutumwa ku bitabiriye ibirori #Kwibohora30

Panorama

Ku wa gatandatu, tariki ya 6 Nyakanga 2024, Abanyarwanda baba mu gihugu cya Nigeria, abayobozi mu nzego za Leta ya Nigeria, abahagarariye ibihugu byabo n’inshuti bizihije ku nshuro ya 30 umunsi wo Kwibohora.

Ni mu birori byuzuye akanyamuneza byabereye mu murwa mukuru wa Nigeria, Abuja, ku nsangamatsiko igira iti “Intambwe mu ntego”.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Ambasaderi Bazivamo Christophe, yibukije ko ubusanzwe umunsi wo Kwibohora wizihizwa tariki ya 4 Nyakanga kandi ukaba ipfundo rikomeye mu mateka y’u Rwanda. Agira ati “Twizihiza iyi tariki ya kane Nyakanga kuko ifite igisobanuro cyihariye ku Banyarwanda. Ni wo munsi twaboneye igihugu twaharaniye, ni wo munsi twabonye agaciro n’ishema byacu, ndetse n’uburenganzira bwo kwigenza tudasindagijwe.”

Ambasaderi Bazivamo yibukije ko Kwibohora ari umwanya mwiza wo kuzirikana ubudaheranwa bw’Abanyarwanda no guha icyubahiro abitanze mu kubohora u Rwanda. Ati “Turashima ubutwari bw’ingabo zahoze ari iza RPA-Inkontanyi zarokoye ubuzima bw’abantu benshi ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Turashima cyane duha n’icyubahiro intwari zatanze ubuzima bwazo mu kubohora u Rwanda.”

Yakomeje ijambo rye yibutsa abari aho ko mu myaka 30 ishize urugamba rw’iterambere rutari rworoshye ariko rwashobotse bigizwemo uruhare n’inzego z’umutekano ubu zizewe n’Abanyarwanda ku kigero kiri hejuru cyane. Yavuze kandi ko Kwibohora nyako bijyanye no komora ibikomere by’amateka, kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge binyuze muri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ hamwe no kwiyubakira igihugu mu nzego zose harimo Umutekano, ubukungu, uburezi n’ikoranabuhanga, ubuzima, ububanyi n’amahanga n’ibindi.

Mu gusoza ijambo rye, Ambasaderi Bazivamo yashishikarije abantu gushora imari yabo mu Rwanda, kurusura no kugenda na RwandAir, ikompanyi y’indege iri mu byo U Rwanda rwagezeho mu myaka 30 yo Kwibohora.

Ambasaderi Safiu O. Olaniyan, umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ushinzwe Afurika wari uhagarariye Ubuyobozi bwa Nigeria yashimye iterambere rifatika u Rwanda rumaze kugeraho nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yasabye Abanyafurika kurwigiraho, bagahindura umugabane batuye.

Ambasaderi Safiu ati, “Turasabwa kugira icyo dukora gihindura Afrika nziza twigiye ku Rwanda. U Rwanda ni urugero rwiza rw’ibishoboka. Ntibisaba ubwinshi, itsinda ry’abantu bake rirahagije kugira ngo habeho impinduka zifatika. Reka twihe intego n’intumbero y’ibisubizo aho guheranwa n’ibibazo bitwugarije. Abanyafurika dufite ubukungu n’ubushobozi bwo kubaka Afrika twifuza ntawe duteze amaboko.”

Ibirori byo Kwibohora30 muri Nigeria byaranzwe no gucinya akadiho; naho abanyamahirwe batsindira impano zinyuranye za RwandAir ifatanije na Ambasade, harimo amatike abiri y’indege yo gusura u Rwanda n’ibindi bikomoka mu Rwanda nk’ikawa n’ icyayi.

1 Comment

1 Comment

  1. kAYITANA GEDEON

    July 10, 2024 at 12:14

    MAITRE CHRISTOPHE ashoboye diplomacy nizere ko muri Nigeria azakora neza ndetse bigirire akamaro abanyarwnda bariyo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Panorama Perezida Paul Kagame agaragaza ko uko byagenda kose u Rwanda rutasubira aho rwavuye, kuko rwashaririwe bihagije bitewe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi rwanyuzemo....

Amakuru

Ku wa Gatatu, tariki ya 15 Mutarama 2025, Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, itsinda ry’abanyeshuri ba Kaminuza ya Wharton yo muri Leta...

Imikino

Panorama Sports Tyson Fury wari ikirangirire mu mikino y’iteramakofe yasezeye ubugira kabiri ku bakunzi b’uyu mukino. Fury yaherukaga kurwana mu kwezi k’Ukuboza 2024, ubwo...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities