Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Ngoma: PSD yijeje Abanyarwanda gukomeza ubuvugizi ku mazi meza n’amashanyarazi

Munezero Jeanne d’Arc

Muri gahunda yo gukomeza kwitegura amatora atenganyijwe muri Nyakanga, Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage, PSD, ryakomereje ibikorwa byo kwamamaza abakandida baryo mu mwanya w’Abadepite mu karere ka Ngoma, ndetse n’uwo bashyigikiye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ryijeje abaturage gukomeza ubuvugizi bose bakagerwaho n’amazi meza n’amashanyarazi.

Ku wa 7 Kanama 2024, ubwo Ishyaka PSD ryari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu murenge wa Zaza, Hon. Uwera Pelagie, akaba ari umusenateri muri Sena y’u Rwanda kandi akaba n’umwe mu bagize Biro Politike y’ishayaka PSD, yabwiye abayoboke b’ishyaka PSD n’abandi bakurikiye ibikorwa byo kwiyamamza ko bashyize imbere kwihutisha kugeza ku baturage bose amazi meza n’amashanyarazi.

Agira ati “Hari aho amazi meza yageze ndetse n’amashanyarazi ariko hari n’ibindi twifaza kwihutisha harimo amashanyarazi kuri bose ndetse n’umuyoboro w’amazi n’uruganda rw’amazi ruri kubakwa Nyagasozi mu murenge wa Zaza ku kiyaga cya Mugesera ni umuyoboro uzageza amazi meza Jarama, Sake, Rukumberi n’ahandi mu Karere ka Ngoma.”

Akomeza agira ati “Nk’uko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatugejejeho byinshi, muri iyi manda ya 2024-2029 twifuza kwihutisha kubona amazi n’amshanyarazi.”

Ibi kandi byashimangiwe na Perezida wa Sena Dr. Kalinda François Xavier, ahamya ko ibikorwa bitandukanye n’ibyo Paul Kagame yagejeje ku baturage bikabateza imbere ari na yo mpamvu akwiye gutorwa agakomeza kuyobora u Rwanda. Agaragaza ko ingo nyinshi zamaze kugezwamo umuriro w’amashanyari ku buryo ziri ku gipimo kiri hejuru ya 70% ndetse n’amazi yegejejwe ku baturage ku buryo nta muturage ukivoma kure nk’uko byahoze mbere.

Agira ati “Ubu ng’ubu ikigero cy’amashanyarazi kiri hejuru ya 70%. Ubu yarakwirakwijwe mu bigo byose, haba no mu ngo z’abaturage benshi baracana amashanyarazi, n’aho yaba ataragera ejo cyangwa ejobundi azayatugezaho. Ubu nta Murenge n’umwe utarimo amashanyarazi.”

Akomeza avuga ko ibikorwa by’Umukandida Perezida Paul Kagame byivugira bityo asaba abaturage kumutora bose.

Ati “Mu bukungu ndabamenyesha ko ubungu ikigero cy’ubukungu uyu munsi kigeze kuri 7%, muri 2017 cyari kuri 3,9%, ibyo rero biragaza ko intego yari afite mu rwego rw’ubukungu zagezweho ku kigero cyo hejuru.”

Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage, PSD, rifite abakandida 59 riri kwamamaza ku myanya y’abadepite mu matora ateganyijwe kuri 15 Nyakanga 2024 yahujwe n’ay’Umukuru w’Igihugu.

1 Comment

1 Comment

  1. Osmana Ndugu

    July 9, 2024 at 09:25

    PSD ku isonga yagize Imana kudakorana n’ Interahamwe ubu nayo niyibereho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities