Panorama
Muri gahunda yo gukomeza kwitegura amatora atenganyijwe muri Nyakanga, Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage _PSD, ryakomereje ibikorwa byo kwamamaza abakandida baryo mu mwanya w’Abadepite, ndetse n’uwo bashyigikiye ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, risezeranya abaturage Ibikorwa remezo byiganjemo imihanda.
Abitabiriye ibikorwa byaberaga mu murenge wa Mushikiri mu karere ka Kirehe, bijejwe ibikorwa remezo n’iri shyaka. Ni igikorwa cyabaye ku wa gatandatu tariki ya 6 Kanama 2024.
Bamwe mu baturage bari bitabiriye iki gikorwa bavuga ko imigabo n’imigambi y’iri shyaka ari myiza kandi yabanyuze, ni nyuma yo kumva ko hazashyirwa imbaraga mu gukora umuhanda uzabafasha mu mihahiranire.
Umulisa Betty ati “Mu by’ukuri ibyo bavuga nibabasha kubishyira mu bikorwa bizaba ari byiza, kuko ni kenshi twifuze ko iyi mihanda yakorwa ariko ntibikunde. Twishimiye rero ko bazadukorera ubuvugizi ikabasha gukorwa”.
Uzabakoriho Fred na we ati “Iyi mihanda yari ikenewe pe! Rwose tuzabatora kuko baradutumikira. Najejwe no kuba bazadukorera ubuvugizi”.
Dr. Kamuhanda James Kant, umwe mu bagize Biro Politike y’ishayaka PSD, yabwiye abarwanashyaka bayo n’abandi bakurikiye ibikorwa byo kwiyamamza ko bashyize imbere kwihutisha ibikorwa remezo birimo n’imihanda.
Agira ati “Hari ibikorwa remezo byamaze kugerwaho ariko hari n’ibindi twifuza kwihutisha harimo umuhanda Kirehe-Mpanga-Nasho-Rwinkavu, Urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo dufatanije n’abaturanyi bacu ba Tanzaniya ndetse n’umuhanda wa Gari ya moshi Isaka-Kigali.”
Akomeza agira ati “Nk’uko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatugejejeho byinshi, Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage _PSD rifatanije na we ibyo bikorwa remezo tuzabigera muri iyi manda ya 2024-2029.”
Dr Kalinda Francois Xavier, Perezida wa Sena akaba n’umwe mu bagize Biro Politike y’ishyaka PSD, na we ashimangira ko ibikorwa remezo byakozwe ari byinshi ndetse n’imihanda yagiyemo kaburimbo ari myinshi, ibi byose Abanyarwanda babikesha Perezida wa Repuburika Paul Kagame.
Ati “Imihanda inyura mu cyaro y’imigenderano ni myinshi kandi ni myiza, ikaba ihuza uturere ndetse n’uduce twose tw’u Rwanda. Ibyo byose ni ibigaragaza imbaraga zashyizwe mu guteza imbere ibikorwa remezo.”
Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage _PSD, rifite abakandida 59 riri kwamamaza ku myanya y’abadepite mu matora ateganyijwe kuri 15 Nyakanga 2024 yahujwe n’ay’Umukuru w’Igihugu.