Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nta nyota y’ubutegetsi dufite kuko tubufite _PSD

Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Umunyamabanga Mukuru wa PSD (Photo/Panorama)

Ibi byagarutsweho na Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD), ubwo bari mu kiganiro n’abanyamakuru cyiswe “uruhare rw’imitwe ya politiki mu matora ya Perezida wa Repebulika”.

Icyo kiganiro cyatambutse ku maradiyo anyuranye, ku cyumweru tariki ya 4 Kamena 2017, cyateguwe n’Umuryango uharanira Iterambere ry’Itangazamakuru (MIC: Media Impacting Communities), uhagarariye PSD yavuze ko nta nyota y’ubutegetsi bafite kuko bari mu myanya ikomeye mu buyobozi bw’igihugu, na ho abavuga ko badashaka ubutegetsi bibeshya.

Dr Ngabitsinze ubwo yabazwaga n’umunyamakuru niba badashaka kuyobora igihugu, yagize ati “Ibyo turabikunda kuyobora kuko turayobora, n’ubundi dufite imyanya ikomeye mu buyobozi bw’igihugu, kuvuga ko tudafite inyota y’ubutegetsi, ntayo; kuko ubwo butegetsi tubusanganywe.”

Yakomeje avuga ko kuba PSD yaratanze umukandida utari uwo mu ishyaka ryabo, bagatanga Paul Kagame nk’umukandida, bitavuze ubushobozi buke ahubwo ari uko FPR na Kagame bafite gahunda nziza na bo bayishyigikiye nka PSD.

Yagize ati “Ntabwo gushyigikira Kagame bivuze ubushobozi buke bw’abarwanashyaka ba PSD batakwibonamo uwayobora igihugu, ahubwo ishyaka rya PSD dushyigikira ibyifuzo by’abaturage, kandi hari byinshi Perezida Kagame yakoze, tubona bikwiye gushyigikirwa kuko akorera abaturage kandi natwe nicyo tugamije. Izo ni impamvu zatuma tumwemera nk’umukandida uduhagararira mu matora ya Perezida wa Repubuiika,”

Akomeza agira ati “usibye ko Kagame ubwe wenyine dukuyeho  FPR, arihariye; namwita “Icyatwa” ni “Indashyikirwa”. Abantu kandi bakwiye kwibuka ko twabanye na FPR mu bihe bikomeye byo kubohora igihugu, ntabwo rero twananirwa kubana mu mahoro; bidakuyeho inshingano zacu nk’ishyaka ryigenga, kuko tuzatanga abakandida ku mwanya w’abadepite no mu nzego z’ibanze nk’ibisanzwe.”

Imyanya ikomeye mu gihugu, PSD ifite harimo Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’umutungo kamere, Abasenateri 4, Abadepite 11, Depite umwe muri EALA, Umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, aba Ambasaderi batatu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Umuyobozi w’akarere umwe, n’abayobozi b’uturere bungirije batatu, Komiseri muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, n’Umuyobozi wungirije w’Urwego rushinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo.

Mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu 2003 PSD yashyigikiye umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame, na ho mu matora y’Umukuru w’igihugu yo mu 2010, PSD yatanze umukandida wayo Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene, ahatanira umwanya wo kuyobora u Rwanda, ariko uwo mwanya ntiyashobora kuwugeraho kuko yabonye amajwi 5,15%. Amateka yisubiyemo mu matora yo muri Kanama 2017, PSD ikaba yongera gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame.

Ikiganiro n’abanyamakuru cyari cyitabiriwe na PL, na yo yahuje injyana na PSD, kuko mu 2003 bashyigikiye umukandida wa FPR, mu matora yo mu 2010 biyemeza gutanga umukandida, Higiro Prosper, ku mwanya w’umukuru w’igihugu; muri ayo matora umukandida wabo yabonye amajwi angana na 1,37%. Mu matora y’uyu mwaka PL na yo ikaba yarafashe umwanzuro wo gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame.

Cyari cyitabiriwe kandi n’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije (DGPR), na ryo ryamaze kwemeza ko rizatanga umukandida umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe ku wa 3 Kanama ku banyarwanda baba hanze y’igihugu, no ku wa 4 Kanama 2017. Umukandida w’iri shyaka ni Perezida waryo, Habineza Frank.

Mutesi Scovia

Abarwanashyaka ba PSD bacinya umudiho, ubwo bari bamaze kwemeza ko umukandida bashyigikiye ari Paul Kagame (Photo/Panorama)

Abarwanashyaka ba PSD bacinya umudiho, ubwo bari bamaze kwemeza ko umukandida bashyigikiye ari Paul Kagame (Photo/Panorama)

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities