Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa Muntu (PL), mu myaka ishize ryagororeye umurwanashyaka waryo rimuha inka, ariko ibaye itatu amaso yaraheze mu kirere.
Kiromba Innocent, ni umwanashyaka wa PL kuva yashingwa mu 1991. Kuva icyo gihe kugeza mu 1997, yari umuyobozi wa PL mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba, kuva mu 1997 kugeza mu 2006, yari umuyobozi wa PL mu cyahoze ari intara y’Umutara; na ho kuva mu 2006 kugeza mu 2014, yari umuyobozi wa PL mu karere ka Gatsibo, ubwo we yiyemereraga ko ahariye abandi bakayobora agatanga umwanya.
Kiromba ubwo yatangaga umwanya yari amazeho imyaka igera kuri 23 ahagarariye ishyaka PL mu nzego zinyuranye, ubwo bari muri Kongere ya gatanu y’iryo shyaka ku wa 16 Werurwe 2014, bamugororeye inyana y’ishashi ariko ikibazo ni uko itigeze itaha.
Mzee Kiromba aganira n’umunyamakuru wa Panorama, yagize ati “Mwana wanjye amaso yaheze mu kirere. Iyo nka ni ishimwe bari bampaye sinagombaga kujya kuyishyuza, narategereje none amaso yaheze mu kirere, bo ubwabo bazibwirize.”
Abarwanashyaka ba PL mu ntara y’Iburasirazuba twashoboye kuvugana na bo, bose bahuriza ku kuba Mzee Kiromba inka yarayisabiwe n’abarwanashyaka ba PL mu ntara y’Iburasirazuba, bamushimira uburyo yakoreye ishyaka adacika intege kandi mu byo yakoze byose akabikorana ubunyangamugayo. Basabye ko byagezwa ku rwego rw’igihugu, icyifuzo kiratangwa, Komite Nyobozi y’ishyaka imugenera igihembo, byemezwa muri Kongere y’ishyaka.
Muri iyo Kongere abagenewe ibihembo barimo Ambasaderi Nsengimana Joseph, Mugabo Pie, na Higiro Prosper bahawe ibikombe n’imidari kuko bayoboye ishyaka ku rwego rw’igihugu, na ho Kiromba Innocent ashimirwa kuko yabaye umuyobozi witanze mu bihe bikomeye, ishyaka rimugororera inyana y’ishashi, kandi yemererwa umwanya mu nama zose z’ishyaka.
Mu gukurikirana iki kibazo cy’inka yagororewe Mzee Kiromba itarigeze itaha, twabajije Ruzagiriza Etienne, umuyobozi wa PL mu karere ka Gatsibo, ari na ho uyu musaza atuye, atubwira ko atazi itaha ry’iyo nka ariko ibindi twabibaza ubuyobozi bukuru bw’ishyaka.
Umunyamabanga Mukuru wa PL, Dr Odette Nyiramirimo, mu kiganiro na Panorama yadutangarije ko icyo kibazo atacyibukaga, ariko icyo yibuka neza ni uko uwo musaza ari mu bantu ishyaka ryashimiye.
Agira ati “Sinibuka neza niba twaramuhaye inyana ariko birantangaje niba aribyo ikaba itaramugeraho kandi twarayemeye; twararangaye ariko murakoze kutwibutsa. Tugiye gushaka uburyo iki kibazo tugikemura kandi ntibizarenga icyumweru.”
Dr Nyiramirimo akomeza atangaza ko mzee Kiromba na we yarangaye kuko atigeze yibutsa ubuyobozi bw’ishyaka. Ati “tugiye gukurikirana turebe kuva uyu munota.”
Nubwo Dr Nyiramirimo avuga ko mzee Kiromba yarangaye, uyu musaza we yabwiye Ikinyamakuru Panorama ko ari imfura atagombaga kujya kwishyuza uwamugabiye atabimusabye, ahubwo ari uko bashimye ibikorwa yakoreye ishyaka, yagombaga kandi gutegereza igihe izatahira.
Iyi nka y’ishimwe itangwa, abari muri Komite Nyobozi y’Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri Muntu bose bari bahari, uretse Mitali Protais wariyobora icyo gihe ubu uba mu buhungiro. Dr Nyiramirimo icyo gihe yari n’ubundi Umunyamabanga Mukuru na ho Hon Mukabalisa Donatille uyobora PL ubu, we yari Visi Perezida wa mbere. Uwiyongere muri Komite Nyobozi ni Hon Munyangeyo Theogene, Visi Perezida wa mbere.
Amahame remezo iri shyaka rigenderaho kuva ryashingwa ku wa 14 Nyakanga 1991, ni Ukwishyira Ukizana, Ubutabera n’Amajyambere.
Rwanyange Rene Anthere

Muri Kongere ya gatanu ya PL nibwo mzee Kiromba Innocent yagororewe inyana (Photo/Courtesy)

Mzee kiromba Innocent, yagororewe inyana ariko hashize imyaka isaga itatu itarataha (Photo/Courtesy)

Abandi bahawe ishimwe bararitahanye (Photo/Courtesy)

Abari bitabiriye Kongere ya gatanu ya PL umunezero wari wose (Photo/Courtesy)

Uretse Mitali Protais wayoboraga PL icyo gihe uri mu buhungiro ubu, abandi bose muri Komite Nyobozi bari bahari (Photo/Courtesy)

Lisuba
June 6, 2017 at 17:50
Kiromba ni umurwanashyaka kabisa kdi yaranzwe nubutwari, PL imuhe inka nimodoka ahubwo kdi azakomeze ababere umujyanama.