Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyagatare: Mw’isoko rya Mimuli hafashwe amacupa 650 y’amavuta ya mukorogo

Mu mukwabu wakozwe na Polisi mu maduka yo kw’isoko rya Mimuli mu karere ka Nyagatare ku wa gatatu tariki ya 28 Kanama 2019, hafashwe amacupa 650 y’amavuta bakunze kwita mukorogo yisigwa agahindura uruhu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba  Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, avuga ko amavuta yafashwe ari mu moko atandukanye nka Carotene, Diproson, Caro-Light, Clear Men, Epiderme Crème, White-Marks, Lovely Carrot, Coco Cream, Body-Cream n’andi atandukanye.

CIP Twizeyimana yakanguriye abacuruzi kwirinda gucuruza ibintu binyuranyije n’amategeko kandi binafite ingaruka mbi k’ubuzima bw’abaturarwanda.

Yagize ati “Mureke gukomeza gucuruza ibintu bibujijwe kuko murimo kwica amategeko kandi iyo mufashwe bituma namwe mujya mu bihombo. Ibi bikorwa byo kurwanya ibi bicuruzwa biracyakomeza kandi bizahoraho.”

Yakomeje asaba abaturage kureka kwisiga ayo mavuta ahubwo abasaba ubufatanye mu kugaragaza bamwe mu bacuruzi bagifite umuco mubi wo kuyacuruza. Abacuruzi bafatanwe aya mavuta bahawe ibihano bitandukanye birimo gucibwa amande.

Iteka rya Minisitiri rigaragaza urutonde rw’amavuta yo kwisiga atemewe kuko ubushakashatsi bwamaze kugaragaza ko ayo mavuta arimo uruvangitirane rw’ ubutabire bugira ingaruka zitari nziza ku ruhu rw’umuntu wayisize harimo no kumuhindura uruhu ndetse no kongera ibyago byo kurwara kanseri.

Minisiteri y’ubuzima na Polisi y’u Rwanda n’ibindi bigo nyarwanda bishinzwe ubuziranenge bw’ibicuruzwa byo mu Rwanda cyane cyane ibicuruzwa bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu bashyizeho gahunda y’ibikorwa byo kugenzura bamwe mu bacuruzi bacuruza ibintu bitemewe mu Rwanda.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities