Connect with us

Hi, what are you looking for?

Abantu

Uko mbibona: Umuco w’ubu w’ubukwe no gushyingira

Mwalimu Pacifique Malonga (Ifoto/Ububiko)

Umuco w’umuntu ni yo ndangagaciro ye. Nk’uko ntakidapfa kandi byose bihinduka, hari ibigenda bihinduka mu buzima bw’umuntu kubera imibereho n’impinduka z’ibihe ndetse n’ibigezweho, ariko buri wese akagomba kubyifatamo neza kugira ngo atica cyangwa akagwa mu mutego w’ibihita bikamuhitana.

Mu Rwanda kimwe n’ahandi hose kuri iyi si, umuntu aravuka, agakura, agashaka, akubaka, akabyara, akarerera igihugu; yasaza abo yabyaye, inshuti, abavandimwe n’imiryango bakamuherekeza yashaje avuye mu buzima bakamushyingura.

Umuco mu Rwanda kuva kera na rindi, abanyarwanda bagira kirazira, hakabaho kubaha, kubahwa no kwiyubaha wirinda agasuzuguro. Muri izo za kirazira harimo kwirinda gutatira igihango, guhemuka, no kwanga ikitameze neza; ukagorora ibikocamye cyangwa ibigoramye.

Muri iki gihe turimo hari byinshi byahindutse kubera  amateka, imihindukire y’isi n’ikirere ndetse n’ubuzima. Abagore bambara imyenda ijyanye n’akazi bakurira inzu bakayisakara, bakayihoma, bakayibamo. Abagabo barateka, bakagaburira abana bakabaheka n’ibindi kera byitirirwaga umuco.

Ibi rwose birumvikana. Hari rero ibintangaza, bikantera kwibaza igituma bihinduka nta mpamvu. Ubutegetsi bwite bwa Leta n’igihugu n’amadini mu Rwanda byemewe ko mu muco nyarwanda, umusore ugeze igihe cyo gushaka umukobwa, akamubera umugore bakabana bakubaka urugo bakagira umuryango.

Icyo mbona gicuramye kigomba gukosorwa kigasubira mu buryo nyabwo mu muco ni ugukurikiza uko ibintu byakagombye kugenda. Reba nawe, umuhungu arambagije umukobwa, bamufatiye irembo, umunsi urageze, Ubuyobozi n’Ubutegetsi cyangwa Ushinzwe gushyingiranya abakundanye, akaba ari na we uhagarariye Leta mu kubashyingira imbere y’amategeko n’ibendera ry’u Rwanda, akabaha ikemezo ko kuva umunsi barahiriyeho, bemereye imbere y’imiryango yabo yombi n’ababahagarariye, no guhamya ko babaye umugabo n’umugore bigakorwa mu ruhame.

Nonese mbaze abanyarwanda kuki, kuki, ni iyihe mpamvu ababyeyi n’imiryango bagaruka bukeye cyangwa se nyuma y’iminsi mike kuza gusaba umugeni, gukwa no gusaba umunsi bazahekerwa, kandi Leta yaramaze kubashyingira n’inzoga zaranyowe? Ko umwe yamaze kuba umugabo undi akaba umugore byemewe n’amategeko, iyo mihango iza nyuma isobanuye iki?

Jyewe nkumva ibyo ari ukwijijisha, ndetse umuntu yafata nko gutesha agaciro cyangwa kuvuguruza ibyakozwe na Leta! Reka tubyige neza, tubihe umurongo nyawo, hato bitazaba umuhango kandi cyari igihango. Ubukwe bwiza abagiye kurushinga!

Mwalimu Pacifique MALONGA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities