Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyarugenge: Ingamba zafashwe n’abaturage zatumye muri Biryogo ibyaha bigabanuka

Biryogo ni kamwe mu tugari tugize umurenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali. Muri aka kagari ka Biryogo harimo umudugudu wa Gabiro, ukaba na wo urimo agace kazwi cyane kitwa Tarinyota gakorerwamo ubukanishi bw’imodoka.

Aha Tarinyota mu minsi yashize hakunze kuvugwaho kuba isoko ry’ibyuma by’imodoka byabaga byibwe hirya no hino mu mujyi wa Kigali. Usibye ubu bujura, hanavugwaga ibyaha bitandukanye byaterwaga no kunywa urumogi n’ibindi biyobyabwenge by’amoko atandukanye.

Mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda mu gitondo cyo ku wa mbere tariki 16 Nyakanga 2018, Umunyamakuru yasuye aka gace ka Tarinyota gaherereye mu mudugudu wa Gabiro mu kagari ka Biryogo.

Abaturage baganiriye na we bamugaragarije ko muri aka gace ibyaha byakunze kuhavugwa mu minsi yashize bimaze kugabanuka kubera ingamba bafashe bo ubwabwo.

Mutarugera  Straton ni Umuyobozi w’umudugudu wa Gabiro ari na ho haherereye Tarinyota. Yemereye Umunyamakuru ko koko mu minsi yashize muri aka gace ndetse n’umudugudu muri  rusange habaga ubujura ndetse n’ibindi byaha bitandukanye byateraga umutekano muke.

Yagize ati “Koko hano Tarinyota mu minsi yashize hakunze kuvugwa ibibazo by’umutekano muke, ariko ubu abaturage bishyiriyeho ingamba zo kwicungira umutekano. Hatanzwe amafaranga yo kugura ibikoresho byifashishwa mu gufata amashusho (Cameras) zo gucunga umutekano ndetse n’irondo ry’umwuga ryaravuguruwe.”

Yakomeje avuga ko ubundi wasangaga irondo rikorwa n’abantu babonetse bose ndetse hakaba ubwo bakorana n’abanyabyaha. Yavuze ko ubu byavuguruwe kuko abaturage bitoranyiriza abantu bazi kandi b’inyangamugayo bakaba ari bo bakora irondo ku manywa na nijoro.

Uyu muyobozi yanavuze ko kuba irondo rikorwa bidahagije ngo kuko hari ubwunganizi bundi bishyiriyeho, aho hifashishwa ibyuma bifata amashusho (cameras) harebwa ibikorerwa mu bice bitandukanye by’umudugudu.

Umwe mu bakanishi bakorera muri aka gace ka Tarinyota witwa Nsanzumuhire Issa yagize ati “Ubundi byabaga biteye ipfunwe kuvuga ko utuye cyangwa uvuka mu Biryogo kubera ubujura n’ibindi byaha byahabaga. Ingamba zafashwe zatumye umutekano ugararuka muri Tarinyota.”

Yagize kandi ati “Mbere twatangaga amafaranga y’uumutekano ariko bikanga umutekano ukabura, ubu ariko habaye amavugurura mu mutekano, haguzwe za Camera, amarondo arakorwa ku manywa na nijoro; kandi agakorwa n’abantu tuzi neza,muri make hano Tarinyota na Biryogo muri rusange ibyaha byaragabanutse.”

Ikibazo cy’ibyuma by’imodoka byakundaga kugurishirizwa muri kariya gace byibiwe mu bindi bice, Nsanzumuhire yavuze ko ubu bujura bwacitse kubera ko ubu nta cyuma kikigurishirizwa hariya hatagaragajwe inyemezabuguzi yacyo.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Assistant Commissioner of Police (ACP) Felly Bahizi Rutagerura, yavuze ko kugira ngo irondo ry’umwuga rikore neza bituruka ku kuba Polisi y’u Rwanda iba hafi y’abanyerondo  ikabafasha mu byo bakenera kugira ngo  rikorwe neza.

Yagize ati “Icy’ingenzi ni icyizere kigirirwa ririya rondo rw’umwuga. Abarikora batoranywa n’abaturage ubwabo kuko baba babazi neza, bagafatwa neza, bagahabwa agahimbazamusyi bemerewe; kandi bakagahabwa ku gihe. Twe tubafasha kubaha amahugurwa n’ibikoresho.”

ACP Rutagerura yavuze ko abaturage mu gihugu  bakangurirwa kumenya ko umutekano ari uwabo, bityo ko na bo bagomba kuwugiramo uruhare; bagakorana n’inzego z’umutekano ndetse n’abayobozi babo mu nzego z’ibanze.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities