Mu karere ka Gakenke bashyizeho gahunda yo guca amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi ku mubyeyi wese utabyariye kwa muganga. Icyo cyemezo cyafashwe n’Inama Njyanama y’akarere, ariko bamwe mu baturage bavuga ko ari akarengane kuko ububi bw’imihanda butuma batagera ku mavuriro mu buryo bworoshye.
Musabyimana Gaudence, utuye umudugudu wa Masoro, Akagari ka Nyakina, umurenge wa Gashenyi, yabyaye mu kwezi k’Ukwakira 2016, abyarira ku muhanda ari mu nzira ajya ku kigo nderabuzima cya Rutenderi. Avuga ko yahise asubirana mu rugo n’uruhinja; akajya ku kigo nderabuzima bukeye kuko bwari bwije kandi ari mu bunyerere. Ariko ngo ntibamwakiriye kuko yabuze amande bamuciye yo kuba atarabyariye ku ivuriro.
Aragira, ati “Ubwo namaze kubyara, njya mu rugo, bukeye ,njya ku kigo nderabuzima cya Rutenderi, banyaka amafaranga ibihumbi 10 ndayabura, bigejeje nka saa cyenda bampa umwana wanjye ndamucyura batanyakiriye ngo bamwandike”.
Guca amande ababyeyi batabyariye kwa muganga ngo ni icyemezo cyafashwe n’Inama Njyanama y’akarere ka Gakenke mu rwego rwo guhwitura ababyeyi bari baramenyereye kubyarira mu rugo, nk’uko bitangazwa na Uwimana Catherine, umuyobozi wungirije w’akarere ka Gakenke ushinzwe imibereho y’abaturage.
Aravuga, ati “twashakaga guca imyumvire mibi yo kubyarira mu rugo yagaragaraga muri Gakenke kandi byavagamo ibibazo byinshi birimo n’impfu z’abana. Hari hariho abagore bavuga ko bazi kubyaza bagahora barekereje abagore batwite ngo nibabyara bababyaze. Ubwo rero Inama Njyanama niyo yashyizeho amande y’ amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi”.
Imihinda mibi, intandaro yo kubyarira mu rugo
Mu murenge wa Gashenyi, abaturage bavuga ko rimwe na rimwe kutabyarira kwa muganga biterwa n’ikibazo cy’imihanda mibi idashobora gucibwamo n’imodoka ngo zibafashe kugeza ababyeyi kwa muganga hakiri kare.
Hakizimana Jean Baptiste, utuye umudugudu wa Masoro, akagari ka Nyakina, muri Bushenyi, ufite umuturanyi waciwe ibihumbi 10Frw kuko umugore we atabyariye kwa muganga. Ahamya ko imihanda mibi ari imbogamizi ituma ababyeyi babyara batageze kwa muganga.
Ati “Ingaruka zo kutagira umuhanda nizo zituma duhura n’ibyo byose kuko tubaye dufite umuhanda, twajya duhamagara imbangukira gutabara, igahita imwihutisha atarabyarira mu rugo cyangwa mu nzira”.
Muri buri mudugudu harimo umujyanama w’ubuzima ukurikirana abagore batwite akabakangurira kwipimisha kwa muganga no kwitegura igihe cyo kubyara. Cyakoze abajyanama na bo bavuga ko imihanda mibi ibabera imbogamizi mu kazi.
Mukajambo Yvette, umujyanama w’ubuzima mu kagari ka Rutaro, muri Gashenyi, avuga hari abo aherekeza bagiye ku kigo Nderabuzima bakagerayo bananiwe kubera kugorwa n’urugendo. Ati “ hari n’igihe bibaviramo kubyara abana bananiwe bagatinda kwa muganga cyangwa bakabohereza ku Bitaro bya Kinihira”.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage mu karere, atangaza ko mu bukangurambaga bukorwa harimo no kwibutsa abagore gupimisha inda inshuro enye. Abajyanama b’ubuzima barabakurikirana bakabibutsa ko igihe cyo kubyara cyegereje. Ibyo bituma umubyeyi agere igihe cyo gufatwa n’inda yarageze kwa muganga, antarushye abahetsi bamunyuza mu mihanda mibi ishobora no kumugiraho ingaruka.
Uwiringira Marie Josee
