Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Nzeri 2018, nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya Komisiyo y’Igihugu y’amatora, ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage-PSD, ryasoje ibikorwa byo kwiyamamaza. Uyu muhango wabereye mu karere ka Nyarugenge, nyuma yo kuzenguruka igihugu cyose.


