Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2018

Nyarugenge: Mu gusoza ibikorwa byo kwiyamamaza PSD yijeje abaturage kuzabegera kurushaho

Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, Umunyamabanga Mukuru wa PSD akaba ari na we uyoboye urutonde rw'abakandida depite b'iryo shyaka (Ifoto/Munezero)

Ku  munsi wa nyuma wo gusoza ibikorwa byo kwamamaza abakandida-Depite, ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza ryemereye abanyarwanda ko abakandida baryo nibagera mu nteko bazarushaho kwegera abaturage.

Kuri uyu wa 1 Nzeri 2018 I Kigali niho PSD yasoreje ibikorwa byo kwamamaza abakandida bayo bahatanira kujya m nteko ishinga amategeko, Dr Vincent Biruta, Perezida wa PSD, yavuze ko abakandida ba PSD bafite ubushobozi kandi bazajya basubira inyuma kumva abatumye bagera mu nteko.

Yagize ati “Abakandida bacu bujuje ibyangombwa, bafite ubumenyi, ubushake, ubushobozi n’umurava. Ntagushidikanya ko nimutora PSD, bazabatorera amategeko ababereye kandi bazajya basubira inyuma kumva ibitekerezo by’ababatumye aribo mwebwe banyarwanda.”

Yakomeje agira ati “Nibagera mu Nteko rero tubatezeho kongera agaciro mu mirimo ikorerwa mu Nteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite, turashaka ko agaciro kiyongera kandi bigaturuka mu misemburo izazanwamo n’abayoboke ba PSD bazaba batowe”.

“Ibyo tubibatezeho turabyizeye bazadutorera amategeko anoze bagenzure ibikorwa bya guverinoma mu nyungu z’abaturage, begere abaturage bababaze ibyo bifuza bababwire uko babatumikira kuko nibo dukorera twese.”

Umukandida Hon. Nyirahirwa Veneranda akaba na Visi Perezida wa kabiri wa PSD yasabye abanyarwanda b’imbere gukangurira abari ikotamasimbi gutora PSD.

Ati “Abo bavandimwe bari mu mahanga bo bazatora ku tariki ebyiri abakoresha imbugankoranyambaga mubibutse nyamuneka ko bagomba gutora ku kiganza kibumbatiye ihundo.”

Yakomeje agira ati “PSD izaharanira guteza imbere no gushyira mu bikorwa amasezerano atuma umugabane w’Afurika wegerana maze abanyafurika bagatahiriza umugozi umwe tukagera ku cyerekezo 2066 kivuga Afurika twifuza.”

PSD yatanze abakandida 65 ivuga ko ifite gahunda 41 nziza iteganyirije abanyarwanda ikaba ibasaba kuyitora ubindi nayo ikazabatumikira kuko ari intumwa nziza itumika.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities