Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Nyaruguru: Umugabo yafashwe amaze kwica inyamanswa ebyiri muri Pariki ya Nyungwe

Polisi y’u Rwanda itangaza ko Nzamwita Innocent w’imyaka 39 y’amavuko yafashwe yafashwe ku cyumweru tariki ya 6 Ukwakira 2019, ubwo yari amaze kwica inyamanswa ebyiri zo mu bwoko bw’ifumberi.

Uyu mugabo avuga ko yari asanzwe ajya kuzitega akazica ari kumwe na mugenzi we witwa Nzaramyimana Bosco, aba bombi bakaba ari abaturage bo mu murenge wa Muganza mu karere ka Nyaruguru.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyaruguru Superintendent of Police (SP)  Boniface  Kagenza, avuga ko kugira ngo uyu Nzamwita afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abashinzwe kurinda Parike ya Nyungwe, bakaba baramufashe mu gitondo cyo ku cyumweru  avuye kwica izo nyamanswa.

Yagize ati: “Ubundi uriya mugabo ngo yari yaraye ateze imitego muri pariki noneho ziriya nyamanswa zifatirwamo araza azisangamo arazibaga. Abashinzwe kurinda ishyamba rya Nyungwe bamufashe ari mu gitondo asohoka mu ishyamba.”

Uriya mugabo wafatanywe inyama za ziriya nyamaswa aremera icyaha yakoze akavuga ko yari inshuro ya kabiri ajya kwica inyamaswa, akavuga ko ubundi yajyaga ajyanayo n’umuturanyi we witwa Nzaramyimana Bosco.

Nzamwita akomeza avuga ko iyo bamaraga kuzica inyama zazo bazijyanaga mu rugo bakazisangira n’abaturanyi babo.

SP Kagenza arakangurira abanyarwanda cyane cyane abaturiye Parike ya Nyungwe kwirinda kwica inyamanswa zo muri pariki kuko ari icyaha gihanirwa n’amategeko. Yakameje agaragaza ingaruka bashobora guhura nazo harimo kuba barasirwa mu ishyamba bikekwa ko ari abagizi ba nabi ndetse no kuba bakwandura indwara ziba mu nyamanswa.

Yagize ati: “Icyo dusaba abaturage ni ukwirinda kujya guhiga muri Nyungwe ndetse no mu yandi mashyamba. Bariya bantu bashobora kurasirwayo bakeka ko ari abagizi ba nabi, ziriya nyamanswa bajya kurya zishobora kwanduza abaturage indwara zitandukanye. Byongeye kandi igikorwa cyo guhiga inyamanswa muri pariki z’igihugu ni icyaha gihanirwa n’amategeko, turasaba abaturage kubyirinda.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyaruguru yakomeje akangurira abaturage cyane cyane abaturiye Parike ya Nyungwe kujya bihutira gutanga amakuru ku bantu bose bakekaho kujya muri Pariki guhiga inyamanswa zaho.

Ati: “Icyo dusaba abaturage n’ubufatanye mu gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe nk’uko basanzwe babigenza. Turanabasaba kandi kwirinda kurya inyama zose babonye  batizeye ko zapimwe cyane ko ziriya nyamwanswa  zo mwishyamba akenshi ziba zifite za Virusi zakwanduza abantu uburwayi.”

Nzamwita Innocent yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha kugira ngo ubushinjacyaha bumukorere dosiye.

Ingingo ya 58 yo mu itegeko  n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije rivuga ko  Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka  itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni indwi (7.000.000Frw).

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities