Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imanza

Paris: Urubanza rwa Laurent Bucyibaruta; Ubuhamya bwa NSANZUWERA François Xavier mu rukiko

Urukiko rutangiye kumva François Xavier NSANZUWERA, umunyamategeko wabaye Procureur wa Repubulika mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994 akaba yarahamagajwe n’ubushinjacyaha

Natagiye akazi ku bucamanza muri 87, mai 90 nakoreraga i Kigali, nkorera Kigali Ville et rural, 12 avril nahungiye muri Mille Collines aho navuye le 28 mai njya mu birindiro bya RPF. Nyuma muri mars 95 njya muri Belgique, mai 2003 njya muri TPIR, kugeza le 31 12 2015, mpita njya kuba umu avocat.

Bamubajije niba ari umututsi, ati «mumbabarire kuko icyo kibazo naracyibajije, ariko ndi umunyarwanda uvanze n umubiligi, ariko muri 94 nari mfite ID yanditseho ko ndi umuhutu, ariko bambwiraga ko nahinduye ubwoko kuko aho nigaga bansohoraga mu batutsi, na papa bamwishe muri 94, banyirukana ku ishuri nsubirayo ntwaye indangamuntu ko nd umuhutu barandeka ndiga, ariko nanjye iby’ubwoko bwanjye sinzi uko nabasubiza. Ndi umunyarwanda. Papa wanjye ntiyigeze ambwira cyangwa avuga iby’ubwoko, yari n’umu cathechiste. Umuntu wishe data na sogokuru yari umuturanyi twakurany, abaturanyi bavugaga ko turi abatutsi.

Iyo urebye dossier kuri genocide, ubona hari n’abacamanza bavugwa ko bakoze Jenoside, mu kazi byagendaga bite?

“Pres des 1 instance wa Kibungo yishwe muri 1994. Namenye ko Procureur wa Kibungo muri avril 94, yari kuri bariyeri muri Kigali Ngali. La presse d’opposition yavugaga ko Habyarimana ari igifi kinini kimira confiance national. Habyarimana yarampamagaye ambaza niba le code penal, mu nama y’abaminisitiri, niba nta ngingo imurengera, mubwira kuri expression de la presse. Bambwira ko hari abanyamakuru benshi bafashwe bandika ibitajyanye. Ni jyewe wajyanaga mendats d’amene ku bantu bafatwa n’abapolisi. Bageze kuri Ngeze Hassan wa Kangura, hahise hasohoka inyandiko ko we adafungwa

Mugemana yashatse kunyimurira i Byumba mu gace k’imirwano kuko nakoraga ibyo badashaka.

Prefecture ni urwego rukomeye aho uruyobora yashyirwagaho na President mu nama y’abaminisitiri. En 94 hari prefectures 11, aho prefet yabaga ahagarariy gouvernement muri Prefecture. Yari we chef des services de l’etat, harimo serivisi de renseignement, militaire, ubucambanza. Prefet donc yari mu bayobozi bampaga amabwiriza banyobora. Nyuma ya President w’igihugu ari mu bantu babaga bakomeye.

Le 7 avril genocide itangira, ba prefet batari babishyigikiye, barishwe, barimo habyarimana wa Butare na Ruzindana. Ruzindana godefroid yari uwa Kibungo. 18 avril gouvernement ya Kambanda yateranya basimbura 2 bishwe bashimiye abakiriho bavuga ko abo 2 bishwe bashatse kwica mission babakanira urubakwiye, abandi barabashimira.

Discour ya 19 avril, yababwiye ko buri wese bimureba bagomba kuba actif, abagumye mu myanya yabo y ubuyobozi n ubucamanza, bagombaga kuba bemeye kujyana na gahunda zihari

Aya mazina mube muyaretse turaza kwishakira NSANZUWERA tubimubaze neza ndizera ko we ataza kudukora ibya Dismas.

Ubwoba bw’uko inkotanyi nizibageraho bazicwa, Indege yateje abaturage umujinya, inzara

Ibi byavugwaga n’abayobozi kuri radio, batanga impamvu bagomba kwica. Discour ya Bucyibaruta avuga ko abantu bishwe kubera izo mpamvu, yunga mu rya Kambanda. Bucyibaruta yavuze kandi ko ubwcanyi muri Gikongoro bwarangiye kandi ubwiyunge butakiri inzozi bwabaye impamo

NSANZUWERA abwiye urukiko ko tariki 19 mata 1994 Sindikubwabo Théodore wari Perezida wa leta y’abatabazi yagiye ku Gikongoro yayoborwaga na Bucyibaruta. Mu ijambo yavuze Bucyibaruta yatanze impamvu eshatu zatumye abatutsi bicwa:

1. Uburakari bw’abaturage kubera ko Perezida Habyarimana yishwe

2. Ubwoba bw’uko ingabo za FPR zigiye kubageraho zikazabica

3. Inzara yibasiye Perefegitura ya Gikongoro

Muri buri prefecture habagamo gereza. Diregiteri wa prison dépendait du minijust benshi babaga ari ba adjudant-chef ba gisirikare. Diregiteri wa prison nk’abandi na we ariko yagombaga kumvira Prefet. Nkiri procureur de la république, iyo nakoraga raporo, procureur général ni we nandikiraga ariko muri copie hagombaga kuzamo prefet n’abandi bayobozi barebwa n’ikiri muri raporo. Ariko buri raporo prefet yabonaga kopi

Chef direct ni we wandikirwaga prefet akabona copie. Utabikoze warahanwaga

Prefet yabaga afite uburenganzira bwo gusaba abanyururu bagakora imirimo rusange hanze. Muri 94, prison ya Kigali, abanyururu bose barasohowe bose bajya ku mihanda na za bariyeri, nk’abansahuye iwanjye bari abanyururu. Umuntu nari narafunze ni we waje kunsahura

Prefet yashoboraga gusaba abapolisi, abajandarume, abasirikare, bitewe n’icyo ashaka bakabamuha.

Prefet nta burenganzira yari afite bwo gushyiraho cyangwa kwirukana Bourgoumestre,  ariko yashoboraga kumuha suspension provisoire mu gihe yakoze amakosa abangamiye umudendezo wa rubanda, ariko akabimenyesha inzego zimukuriye.

Hari abantu benshi bagiye bakiza abatutsi kandi batagize ibibazo. Aba rescapes benshi bafite abahutu babahishe. Kuvuga ko guhisha cyangwa gufasha umuntu kuticwa buri gihe wabaga witeje ikibazo simbyemera. Nanjye hari uwamfashije kandi aracyariho.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Amakuru

Panorama The author of this words “Book” is Dr. Gamariel Mbonimana who was born in Kamonyi District in 1980. He is married and awarded...

Amakuru

Written by Malliavin NZAMURAMBAHO Rwanda, a small landlocked nation in East Africa, has emerged as a beacon of environmental innovation and political resolve in...

Amakuru

Ku wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025, u Rwanda rwatangaje ko rwahagaritse umubano mu bya dipolomasi n’u Bubiligi, nyuma yo gusuzuma imyitwarire y’icyo gihugu...

Amakuru

Panorama Amateka y’u Rwanda, iyo ageze kuri paji y’Ubukoloni, atangira gusharira dore ko bitarangiriye mu kurukoloniza gusa kuko byageze no ku rwego rwo gucamo...

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities