Kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Gicurasi, Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa, rwumvise abatangabuhamya basabwe n’ubushinjacyaha mu rubanza Laurent Bucyibaruta akurikiranweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubuhamya bwibanze ahanini ku bwicanyi bwakorewe i Kibeho hagati y’itariki ya 11 na 15 Mata 1994.
Umutangabuhamya wa mbere uri i Kigali, afite imyaka 58 y’amavuko, ni umugabo akaba umuhinzi, atuye i Kibeho. Yavuze ko yari azi Bucyibaruta mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari Perefe, kandi nta sano na mba bafitanye. Avuze ko amuzi i Nyarusovu aho Akarere ka Nyaruguru kubatse, ariho yabaheraga amabwiriza.
Umutangabuhamya avuga ko yahamijwe ibyaha n’Inkiko Gacaca kandi ibyo yamukurikiranyeho bifitanye isano n’ibyo Bucyibaruta ashinjwa. Ko icyaha yakatiwe yagikoze mu 1994, ari na cyo Bucyibaruta akurikiranweho.
Mbere ya Genoside yari umuhinzi, ndetse ngo yari akiri muto, yakoze mu ruganda rw’icyayi cya Mata, ari umusaruzi, ku ruhande rw’agasambu k’iwabo. Umuyobozi w’uruganda rwa Mata yari Ndabarinze Juvenal.
Innocent Bakundukize yari Agronome mu ruganda, na we ari muri dosiye ya Bucyibaruta. Umutangabuhamya avuga ko uyu Innocent mu 1993, Bucyibaruta yamukuyeho amugira Burugumesitiri wa Komini Mubuga, ndetse ngo yabakoresheje inama i Nyarusovu muri Nyaruguru, aho Bucyibaruta yamweretse abaturage ko ari we ugiye gusimbura Nyiridandi wari umaze kwicwa n’abajandarume.
Umutangabuhamya akomeza avuga ko kuva kuri Perefegitura ya Gikongoro, ujya kuri Paruwasi ya Kibeho hari 47 Km, ni urugendo rw’isaha n’imodoka.
Avuga ko muri Mata 1994 cyari igihe cy’imvura ariko Jenoside itangiye, ntibongeye kujya gusarura, bagumye mu rugo, ariko basubiyeyo bajya guhembwa.
Ati «Ibyabaye mu kwezi kwa 4 habaye ubwicanyi ari na bwo nafungiwe. Ndi Umuhutu, twicaga abatutsi. Abajandarume bavaga ku Gikongoro kwa Bucyibaruta, bafatanije n’abapolisi ba komini, nibo bari bashinzwe gahunda.
Buyibaruta, atwereka burugumesitiri mushya yatubwiye ko hari iperereza ry’abanyamahanga bagiye kuza, babaza aho aho abantu babaga mu nzu zahiye bagiye, tujye tuvuga ko bahunze. ati ‘kuki mwe mutahunze?’ Mujye muvuga ko mutazi igihe bagendeye. Abatutsi bashakaga guhunga, abahutu barabatangatangaga bakabica.
Icyatumye tudasubira ku kazi ku ruganda, ni abatutsi bahungiye ku Kiliziya, abaturage n’abajandarume boherejwe na Bucyibaruta babasangayo barabica. Abatutsi batangiye guhunga kuko amazu yabo yatwikwaga abandi bakicwa. Ibitero byose byazaga biturutse kuri Perefegitura.»
Avuga ko azi Damien Runiga ari Superefe wa Munini. Mu bitero abayobozi bakuru barimo Runiga ntibazaga, boherezamo abajandarume. Ba Burugumesitiri bo narababonye, barimo Mugirangabo Silas wari uwa Komine Rwamiko, Nyiridandi Karoli wa Mubuga, we abajandarume bamurashe mu 1994. Ati jyewe ubwanjye nagiye mu bitero. Karoli Nyiridandi bamwishe kuko yanze kujya mu bitero.
Abatutsi bakiri mu Kiliziya, Damien yaraje abwira Padiri Ngoga ngo abo bantu nibaze bahungiye mu mazu y’ubutegetsi yari ahitwa Ndago, Padiri ati ‘sinabwira aba batutsi ngo bave mu Kiliziya ngo bajye kwicirwa mu mazu ya Leta. Runiga ahita agenda afite umujinya mwinshi ntiyongera no kuvugisha Padiri. Ahita avuga ko agiye kuzana abajandarume ngo babakuremo ku ngufu. Runiga we yavugaga ko ari abo kubarindira umutekano. Nyuma y’iminsi 3, nibwo abaturage, abajandarume n’abapolisi ba komini babagabyeho ibitero. Nyiridandi yishwe mberey igitero cyo kuri Paruwasi ya Kibeho.
Aha uyumutangabuhamya bari kumusomera ubutumwa yatanze muri TPIR
Gashumba Matias, umuyobozi w’umurenge yatumije inama rwihishwa, irimo abahutu ibera kuri secteur ya Kibeho. Gusa ngo iyi nama ntacyo yari kumugezaho kuko Gashumba yari interahamwe nk’izindi zose. (Umutangabuhamya arasa n’ubuga ibinyuranye n ibyo yavuze muri TPIR, kuko uyu gashumba avuga ko ntambaraga yari afite, mbere yavuze ko yakoreshaga inama). Ubu avuze ko nawe ibyo yakoraga yabitegekwaga na Bucyibaruta.
Mu bitero, abapolisi n’abajandarume nibo babaga bafite imbuda, abaturage b’abahutu babaga bafite intwaro gakondo. Abari mu bitero nta baturage bahawe imbunda. Jyewe intwaro nari mfite ni inkoni, nari nsanzwe nyoboza intama zanjye. Ati « iyo nkoni narayikoreshaga nkica nyine, none se ukubiswe ntapfa?
Abari mu bitero sinari kubabara kuko bavaga mu makomini menshi. Abari bahunze nabo bari benshi cyane.
Mu bitero nta bagore barimo, bari abagabo n’abasore, nta n’abana nabonye mu bitero. Mu bantu bari bahungiye ku Kiliziya harimo abagabo, abagore, abana bose kandi barishwe. Bishwe nyine kubera Jenoside. Ubuyobozi bubi nibwo bwatumye n’abana bicwa. Twari twahawe amabwiriza yo kwica bose.
Icyatumye Kiliziya bayitwika nyine ni iryo tsembabwoko ryabaye. Yatwitswe n’abaturage, abajandarme n’abapolisi. Igihe ishya narayibonaga kuko iri mu murenge wacu. Numvaga abantu bataka bavuza induru kubera kubabara. umubare w’abishwe ni benshi cyane bagera ku bihumbi 40.
Nta bagore bafashwe ku ngufu barishwe gusa. Nta kuntu bari kwirwanaho baraswa amasasu, bajya guhunga abapolisi n’abajandarume bakabarasa. Iyi Kiliziya mvuga si iyo y’amabonekerwa kuko yubatswe nyuma, iyo mvuga ni iya ruguru.
Abavandimwe bacu b’abaturanyi b’abatutsi tutongeye kubona nyine ubwo niho baguye, nta handi baba baragiye, harimo abo nari nzi. Ntabwo byari bikwiye ko bicwa, ahubwo abo bayobozi babikoze bakwiye gukanirwa urubakwiye.
Perefe Bucyibaruta yohereje katerepirari irabahamba kuko abaturage ntibari kubasha kubahamba bari benshi. Niwe wayohereje kuko nta handi yari kuva. Nyuma ubwicanyi bwarangiye, Bucyibaruta yagarutse mu kwezi kwa 5, aje kongera kwimika bwa kabiri Burugumesitiri Bakundukize Innocent.
Imitungo yarasahuye nyine, none se urumva barayitwikiye mu mazu? Abatwikaga babanzaga kuyitwara. Sinabonye abantu basaka imirambo bambura abantu ibyo bari bafite. Abagiye mu bitero ibihembo barabyihaye, amatungo barayanyaze nyine nta bindi bihembo.
Munezero Jeanne d’Arc
