Uwari Perezida wa Iran Ebrahim Raisi we n’abo bari bari kumwe barimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Hossein Amirabdollahiah, baguye mu mpanuka ya Kajugugu yari ibatwaye kuri iki cyumweru 19 Gicurasi 2024.

Amakuru y’urupfu rw’aba bayobozi yemejewe n’ibiro ntaramakuru bya Iran Mehr, kuri uyu wa mbere nyuma y’aho indege yahanutse ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru dore amatsinda y’abakora mu butabazi yamaze amasaha menshi ashakisha imibiri y’aba bayobozi itaraboneka bitewe n’imiterere y’aho iyi ndege yaguye.

Iyi kajugujugu yaguye ubwo berekezaga mu gace bita Azerbaijan mu mashyamba ya Dizmar mu bilometero 600 uvuye Tehren mu murwa mukuru w’iki gihugu.

Abarimo perezida wa venezuella,Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde bamaze gutanga ubutumwa bw’ihumure ku banya-Iran

Ebrahim Raisi yari Perezida wa 8 wa Iran umwanya yagiye ho avuye ku kuba perezida w’urukiko rw’ikirenga, apfuye afite imyaka 63 akaba yaratangiye kuyobora Iran mu kwezi kwa 8 mu mwaka wa 2021.

Raoul Nshungu

By Editor

One thought on “Perezida wa Iran yitabye Imana azize impanuka y’indege”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *