Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Rayon Sports yasuwe n’Amagaju FC bagwa miswi

Ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 1 Nzeri 2023  kuri Kigali Pele Stadium habereye umukino RAYON SPORTS yakiriye ikipe y’AMAGAJU FC .

Mbere y’uko aya makipe ahura ku munsi wa gatatu wa Shampiyona twabibutsa ko banganyaga amanota ane, ariko AMAGAJU akaba azigamye ibitego bibiri,mu gihe ikipe ya RAYON SPORTS yari izigamye igitego kimwe.

Ikindi wamenya kuri aya makipe yaherukaga guhura Tariki 11/5/2019. Uwo mukino warangiye RAYON SPORTS 2-1 AMAGAJU FC.

Igice cya mbere cyatangiye ikipe y’AMAGAJU FC yataka cyane ikipe ya RAYON SPORTS, ku munota wa 13 w’umukino ikipe y’AMAGAJU yabonye uburyo bwari kuvamo igitego birangira umukinnyi w’AMAGAJU FC. awuteye hejuru y’izamu.

Ntabwo bacitse intege wakomeje gusatira ikipe ya RAYON SPORTS byaje gutanga umusaruro kuko ku munota wa 28 umukinnyi witwa RUKUNDO Abdou Rahman w’ikipe y’AMAGAJU FC.
Ikipe ya RAYON SPORTS yagerageje kugarira biranga biba ibyubusa kuko ikipe y’AMAGAJU FC yakomeje kotsa igitutu ikipe ya RAYON SPORTS kuburyo ku munota wa 37 ikipe y’AMAGAJU yongeye guhusha uburyo bw’igitego umukinnyi ahagararanye n’Umuzamu umupira umuzamu uwufata neza.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe y’AMAGAJU FC iyobonye ku gitego cyayo kimwe kubusa bw’ikipe ya RAYON SPORTS.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya RAYON SPORTS yakoze impinduka mu rwego rwo gushaka kwishyura igitego bari batsinzwe mu gice cya mbere.

RAYON SPORTS yakinnye neza cyane kuburyo umukinnyi witwa GANIJURU Elie yahushije igitego cyari cyabazwe ari nako ku mukinnyi witwa Joackim OJERA yahushaga uburyo bwari bwa bazwe ku buvamo igitego birangira Umuzamu w’ikipe y’AMAGAJU FC afashe umupira neza.

Ku munota wa 87 RUDASINGWA Prince yatsinze igitego cyo kwishyura ku ruhande rw’ikipe ya RAYON SPORTS.

Umukino warangiye ikipe zinganya igitego kimwe kuri kimwe , twabibutsa ku munsi wa kane wa Shampiyona AMAGAJU FC azakira ikipe ya MUHAZI United kuri Huye Stadium , mu gihe ikipe ya RAYON SPORTS izajya gusura MARINES FC i Rubavu, kuri UMUGANDA Stadium.

Iryoyavuze Sarah

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.