Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

ARSENAL yahaye Manchester United isomo rya Ruhago

Ku cyumweru tariki ya 3 Nzeri 2023, Shampiyona y’u Bwongereza (Premier League) yarakomeje. Umukino w’umunsi wari uwahuje Arsenal yakiriye Manchester United, kuri Emirates Stadium, ikayiha impamba y’ibitego 3-1.

Igice cya mbere cyatangiye ikipe ya Arsenal iri hasi cyane ikina isubiza umupira muri ba myugariro bayo, mu gihe Manchester united yakinaga ishaka gutsinda mu minota ya mbere. Ntabwo byaje kuyikundira kuko ba myugariro ba Arsenal bari bahagaze neza. Ntibyatinze ku munota wa 27 w’umukino, ikipe ya Manchester United yatsinze igitego cyayo cya mbere, cyatsinzwe na Rashford wambara nimero icumi.

Nyuma y’umunota umwe gusa, ku munota wa 28, ikipe ya Arsenal yahise yishyura, igitego cyayo cya mbere cyatsinzwe na Martinelll Odegaard. Igice cya mbere cyarangiye amakipe anganya igitego kimwe kuri kimwe.

Igice cya kabiri cyatangiye nta mpinduka nyinshi zabaye ku mpande zombi. Byaje kugera ku munota wa 90 amakipe yombi akinganya igitego 1-1. Mu umunani y’inyongera y’umukino Arsenal yaje kuyibyazamo umusaruro kuko yatsinzemo ibitego bibiri. Igitego cya kabiri cyatsinzwe na Rice ku munota wa 97, icya gatatu gitsindwa na Jesus ku munota wa 101.

Umukino warangiye ikipe ya Arsenal itsinze Manchester united ibitego 3-1. Arsenal ntiratakaza umukino n’umwe kuko yatsinze imikino itatu inganya umukino umwe, ikaba ifite amanota icumi.

Iryoyavuze Sarah

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.