Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Rayon Sports yigaranzuye APR FC nyuma y’imyaka ine

Kuri iki cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023, Ikipe ya Rayon Sports FC yatsinze APR FC 1-0 mu mukino wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, ku mu munsi wa 19, Umukino wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye. Iyi ntsinzi Rayon Sports iyibonye nyuma y’imyaka ine.

Ni umukino watangiye amakipe yombi ubona ko buri yose ishaka intsinzi, ariko ukabona ko ikipe ya Rayon Sports irusha APR, mu minota 6 ya mbere ari nako amakipe yombi akomeza kwigana.

APR yaje gusa n’aho yiganzura Rayon inabona umupira w’umuterekano ariko igitego kirabura. Rayon Sports yakomeje gusatira, ihabwa amahirwe n’ikosa Ruboneka Jean Bosco wa APR FC yakoreye Onana, rihanwa na Ruvumbu Hertien Nzinga, maze Ngendahimana Eric Gasongo atsinda igitego ku munota wa 32 ushyira 33. Umupira wakomeje APR ishaka uko yakwishyura ariko biranga ubona ko Rayon Sports ikomeza kuyirusha 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi yongera gusatirana ariko ubona ko bidashyushye nk’igice cya mbere. APR yakomeje gusatira ishaka kwishyura ariko Rayon Sports ikomeza kuyibera ibamba n’amahirwe anyuranye yagize ntiyabasha kuyabyaza umusaruro. Rayon Sports ihise igira amanota 36 APR ikaba ihise iyirusha inota rimwe.

Ku ruhande rw’abafana ba Rayon Sports batari baherutse intsinzi imbere ya APR FC bishimiye cyane ko batsinze kandi bikaba bigishoboka ko batarwa igikombe. 

Uwitwa Nshuti ati “Twari twarababaye ariko turishimye kandi n’igikombe tuzagitwara.”

Rukundo Eroge

1 Comment

1 Comment

  1. Ruck y Jeen

    February 13, 2023 at 10:55

    Ohe rayon we!wakoze baguhe skol ariko urarya uri menge APR YAKUBONJESHEJE TU!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities