Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

RIB yerekanye 14 bakurikiranweho kwiba telefone

Raoul Nshungu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha –RIB, rwerekanye abantu 14 bakekwaho ubujura bwa telefone, zibwe mu bice bitandukanye by’Igihugu, runasubiza telefone 332 ba nyirazo bari barazibwe.

Ni igikorwa cyabaye ku wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025, kuri sitasiyo ya RIB ya Remera, hakaba ku Cyicaro Gikuru cya Polisi mu Mujyi wa Kigali.

Aba bantu berekanywe kuri uyu wa Kane, barimo abasore n’inkumi, abagabo n’abagore bafatiwe mu bice bitandukanye by’Igihugu, ndetse hanagaragazwa tekefone zafashwe, aho RIB yasubije ba nyirazo izigera muri 332.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwaboneyeho kugira inama abantu bishoye muri izi ngeso mbi z’ubujura, kubihagarika kuko inzego zabihagurukiye, kandi ko abazajya bafatirwa muri ibi bikorwa, bazajya babihanirwa hakurikijwe amategeko.

RIB yerekanye kandi uwitwa Kalisa Thierry ukurikiranyweho ibyaha byo kwihesha cy’undi hakoreshejwe uburiganya, iyezandonke no kutabasha gusobanura inkomoko y’umutungo we.

Uyu muturage yafashwe nyuma y’ibirego bitandukanye by’abantu bagiye bamuha amafaranga kugira ngo abagurire imodoka hanze y’Igihugu nkuko yabibizezaga ntabikore ndetse n’amafaranga yabo ntayabasubize.

Urwego rw’Ubugenzacyaha kandi rutanga ubuhamya rugira ruti “RIB iraburira abariganya iby’abandi n’abafite imigambi nk’iyo kuyireka, inibutsa abantu kugira amakenga no kwitwararika mu byo bashoramo amafaranga yabo.”

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities