Connect with us

Hi, what are you looking for?

Ahandi

Perezida wabayeho mu bukene kurusha abandi yitabye Imana

Raoul Nshungu

Perezida wabayeho mu buzima buciriritse kurusha abandi ku isi José Mujica wayoboye Uruguay imyaka itanu kuva mu 2010 yitabye Imana ku myaka 89 y’ubukure.

Uyu mukambwe ni we mu perezida wagaragaje ubuzima bwe abaye mo nk’umukuru w’igihugu bwari buciriritse bigendanye n’ubwo aba Perezida bandi usanga babaye mo ibi byatumye yitwa Perezida w’umukene kurusha abandi.

Inkuru y’urupfu rwe yatangajwe n’uwamusimbuye, Perezidida Yamandú Orsi. Abinyujije kuri X, Perezida Orsi yagize ati “Turagushimira kuri buri kimwe waduhaye ndetse tuzirikana urukundo wakundaga abaturage.”

Uyu mukambwe yari amaze igihe arwaye Kanseri y’umuhogo, nubwo hatavuzwe niba ariyo yamuhitanye.

Mu gihe yari umukuru w’igihugu yatanga 90% by’umushahara we akabiha abatishoboye ,ubundi we agatungwa no guhinga imirimo umwuga yavugaga ko yarazwe na Nyina

Yiberaga mu nzu idashamaje mu mirima ye yari yitaruye Umurwa Mukuru wa Uruguay, Montevideo, yanga kuba mu nzu zategenyirijwe abaperezida.

Icyo gihe yatwaraga imodoka ihendutse ya Volkswagen Beetle, yakozwe mu 1987. Ndetse ubwo mu 2010 yatangazaga umutungo we, yavuze ko ari yo yari ihenze mu mitungo yari afite. Icyo gihe yari ifite agaciro ka 1.800$.

Mu 2013 umutungo we wageze kuri 322.883$, bigizwemo uruhare no gushyiramo imitungo y’umugore we. Mu 2015 ava ku butegetsi, umutungo we wabarirwaga mu bihumbi 300$.

José Alberto Mujica Cordano yavutse tariki ya 20 Gicurasi 1935 ahitwa Paso del Arena hafi y’umujyi mukuru wa Uruguay Montevideo,yabaye perezida wa 40 w’iki gihugu kuva 2010-2015 akaba yarabaye umuntu wiyoroshya cyane.

Yabaye Minisitiri w’ubuhinzi, ubworozi ndetse n’uburobyi yafunzwe imyaka 14 mu myaka ya za 1970 ubwo iki gihugu cyayoborwaga n’Abanyagitugu b’abasirikare.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities