Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Rubavu: Umushinjacyaha n’umukozi wa MAJ bakatiwe imyaka 8 kubera ruswa

Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Rubavu n’Umukozi w’Urwego rufasha abaturage mu by’amategeko -MAJ, ku wa 30 Nzeri 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu rwabahamije icyaha cyo gusaba no gutanga indonke, bahita bakatirwa igifungo cy’imyaka umunani n’ihazabu ya miliyoni ebyiri (2.000.000Frw) kuri buri wese.

Nk’uko tubikesha Kigali Today, Mukeshimana Adrien wari Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye na ho Nzakizwanimana Etienne, yari umukozi w’urwego rufasha abaturage mu by’amategeko, MAJ, (Maison d’Accès à la Justice) mu karere Rubavu bahanishijwe igifungo cy’imyaka umunani baregwaga hamwe na Bizimana Venerand, Mukankusi Jeanne na Ndagiwenimana Remerech bo bakurikiranyweho ubufatanyacyaha bahamwa n’icyaha cyo gutanga indonke.

Bizimana Venerand na Ndagiwenimana Remerech bo bakatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni imwe n’ibihumbi 500 kuri buri wese, na ho Mukankusi Jeanne yahawe igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu ariko gisubitswe mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ku itariki ya 5 Gicurasi 2021, RIB yari yanyujije ku rubuga rwa Twitter iby’abo bantu, igira iti “abo bombi bakurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa n’ubufatanyacyaha mu kwaka no kwakira ruswa hagamijwe kuburizamo ikurikiranwa ry’icyaha”.

Amakuru y’ifatwa ry’abo bakozi agaragaza ko abafashwe bakiriye amafaranga y’indonke yatanzwe n’umuturage wari ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha mu rukiko rw’ibanze rwa Gisenyi, bamubwira ko bagize uruhare mu irekurwa rye.

Amafaranga abarirwa mu bihumbi 500 ni yo Umushinjacyaha Mukeshimana yahawe n’umuryango w’uwo babwiye ko bamukoreye ubuvugizi, ariko anyuzwa kuri konti ya Nzakizwanimana ukora muri MAJ.

N’ubwo basabye amafaranga, amakuru Kigali Today yahawe n’abazi icyo kibazo bavuga ko bitwaje ko bavuganye n’Umushinjacyaha w’Urukiko rw’ibanze ariko batarabivuganyeho na we.

Ubwo Mukeshimana yamushyiraga ibihumbi 100 yamubwiraga ko yahawe ibihumbi 150 akaba yafashemo ibihumbi 50.

Uwo mushinjacyaha yanze kuyakira amubwira kuyasubiza nyirayo, ko yakoze akazi uko gakwiye atagomba kubaka amafaranga.

Umushinjacyaha ku rwego rw’ibanze yahise atangira gushaka uwafunguwe aramubura ariko aza kubona abo mu muryango we. Bamubwiye ko bamwoherereje ibihumbi 500 kuri konti, maze abasaba ko bamuha urupapuro rwa banki ‘bordeau’ bishyuriyeho, hahita hatangira iperereza ryimbitse.

Ubwanditsi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities