Saa kumi n’iminota 21, ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Nyakanga 2017 Perezida Paul Kagame akaba n’umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi yari ageze ku kibuga cy’ikigo cy’ishuri ribanza rya Muhari, mu murenge wa Gihundwe, aho yakiranywe urugwiro n’abaturage bari bamutegereje kuva mu gitondo.
Ni nyuma y’iminota mike ubwo yari amaze kwiyamamariza mu kandi gace ko mu murenge wa Nyakabuye, mu kagari ka Mashyuza.
Saa kumi n’iminota 50, Paul Kagame yafashe akanya ko kugeza imigabo n’imigambi ye ku banyarusizi, asuhuza abanyarusizi n’amashyaka afatanije na FPR, abashimira ubufatanye bagira mu guteza igihugu imbere.
Kagame yagize ati “Bantu ba Rusizi, rero uyu mwanya tubonye wo kuba turi kumwe namwe, uradushimishije kandi turagira ngo tubonereho umwanya tubashimire, twebwe abaje kubasura twese, abayobozi ba FPR, abayobozi b’imitwe ya politiki umunani dufatanije, bose ndabavugira mu izina ko twishimye kuza kuba turi kumwe namwe.
Icyatuzanye rero ngira ngo murakizi; ni ukuganira uko tuzabigenza itariki enye z’ukwezi kwa munani, ati ‘Ubu tuzaba turi kumwe?’ Bati ‘Yego nta mpfabusa!”
Ati “Iby’u Rwanda byiza ntibipfa ubusa. Maze rero, buriya icyo tuzaba dutora ni ubumwe bukomeza gutera intambwe, ni amajyambere, ni umutekano, ni politiki y’imiyoborere myiza, ndetse ni inzira ya demokarasi dukomeza guteza imbere.
Kagame yakomeje abasobanurira uko demokarasi yumvikana ndetse n’uko igomba kuba imeze.
Agira ati “Ubundi demokarasi uko bisanzwe binumvikana ni imibereho y’abantu, uko abantu bashaka kubaho; iyo niyo demokarasi dushaka itugejeje ahangaha kandi muzi n’aho tuvuye.”
Abanyarusizi bati “Uvuze ukuri.”
Perezida Kagame akomeza agira ati “Ubundi demokarasi cyangwa imiyoborere myiza, ntabwo ari ibyo tubuze, twebwe FPR cyangwa abanyarwanda muri rusange kuyobora ni ibisanzwe; icyo tubuze ni amajyambere. Abandi bafite demokarasi yabo nabo bafite ntabwo ari ukuturusha, ntabwo twigeze tubura kumenya kuyobora neza, kuyobora abantu mu buryo bifuza;
Igisigaye ntabwo wagira politiki gusa ngo ugire ubuyobozi butarimo ibintu biteza abantu imbere, naho kuyobora se byaba bivuze iki utayobora abantu mu bikorwa bibaha amajyambere, bibaha umutekano, byaba vivuze iki? Reba twebwe abanyarwanda dufite poilitiki nziza mu myaka 23 ishize kandi n’abandi banyarwanda nari maze kuvuga bafatanije na FPR baranabidushimiye.
Twe rero, ni byo turimo kandi iyo abana bacu barimo biga bafite amahirwe angana, natwe ni ho tugana; turashaka ko buri wese abigiramo uruhare, inyungu, rero twebwe abanyarwanda icyo twifuza ni ukugendera hamwe no kwihuta ibyo bintu uko ari bibiri, turashaka gugendera hamwe ntawe usigaye inyuma.
Bantu ba Rusizi rero hari ibintu byinshi muri Rusizi mumaze kugeraho ndetse tugafatanya n’abandi mukagira inkuga mutera igihugu kugira ngo gikomeze gitere imbere ariko igihugu na cyo hari inkunga kigenda kibatera, mufite ibihugu muhahirana kandi ndashyigikiye ko mukomeza kubana neza n’abaturanyi, ibyaba bituruka mu baturanyi bitatugiriye ineza, ibyo tuzajya tugira uko tubigenza twirinda ibiduhungabanya, turubaka igihugu gikomeye rero.”
Kagame yakomeje abasobanurira ko gukorera hamwe ari ryo banga ryo kwihuta mu iterambere.
Ati “Ibyo navugaga ni kwa gukomeza gukorera hamwe, gukora byiza twihuta, ni ibiduha imbaraga zituma twihuta ziturinda ikitumeneramo kikatwangiriza amajyambere twubaka, ibyiza mukabisangiza abatugenderera mukuzuzanya.
Itariki ya 4 rero z’ukwezi kwa munani ni iki? Aya matora ni ugutora biriya byose navugaga, ni ugutora kugira ngo imyaka 7 iri imbere dushobore gukomeza gutera intambwe nzina mu bumwe, mu mutkeno, mu majyambere n’ibindi byose u Rwanda rukwiye, maze Banyarusizi rero mugacuruza mukunguka, mugahinga mukeza, mugatunga mugatungarirwa, mukubaka amahoteri.»
Yabasezeranije ko gutinda kuzura kw’amwe mu mahoteri agenda yubakwa bigiye kwihutishwa.
Ati «Hari amahoteri agenda azamuka andi agatinda ariko muraza kuyihutisha buriya, hari ihoteri nini irimo izamuka hano yagakwiye kuba yararangiye ariko ndabasezeranya bwa kabiri kandi bwa nyuma mu gihe gito iraza kuba yarangiye, hanyuma na yo usibye kuraza abahita n’abagenda, ubwo hari n’ibindi byinshi, hari ibyo amahotei agura , buriya ni isoko, hari n’ayandi mpuzamahanga,
Imihanda yo ngira ngo ubwo ni ukuyicunga neza, abacuruza rwose nababwira iki, cya kibuga cy’indege ni ukugira ngo abanyarusizi , bamwe bafite uko bameze bafite bya bindi, agura tike y’indege yaba atari ibyo akanyura iy’umuhanda nawo urahari, imihanda imaze kuba myinshi, maze rero rwose Rusizi nimutora nkuko mubisezeranye imyaka irindwi tuzateze imbere Rusizi ihindure isura kurusha uko mwari muyizi, twebwe iyo ni yo politiki tuzi, iyo ni yo tuvuga ,ni iteza umuntu wese imbere,”
Saa kumi n’imwe n’iminota 10, Perezida Kagame yasoje ijambo rye ashimira abanyanthersarusizi kuza kwitabira anabifuriza ibyiza byuzuye amahoro y’Imana.
Ati “Naho nitumara kurangiza kiriya gikorwa cyo ku itariki enye z’ukwezi kwa munani nzagaruka, nzagaruka dusabane,dusangire twishime tujye inama, twubake ibiduteza imbere, reka rero ahasigaye mbifurize ibyiza byose mbifurize amahoro y’Imana, mwakoze cyane!!!”
Bati “Tuzagutora” Kagame ati “Murakoze murakoze!!!
Hakizimana Elias/Panorama-Rusizi

Abanyarusizi baje ari benshi cyane kumva imigabo n’imigambi bya Perezida Paul Kagame (Photo/Igihe)
