Nyuma y’uko Ingabo za RPA Inkotanyi zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi zikanabohora igihugu ku wa 4 Nyakanga 1994, FPR Inkotanyi yafashe icyemezo cyo gusaranganya ubutegetsi n’andi mashyaka ya politiki, nubwo yari imaze gutsinda urugamba rwari rumaze imyaka ine.
Urwo rugamba rwatangiye mu Ukwakira 1990 rugamije gucyura impunzi no guharanira uburenganzira bw’Abanyarwanda. Muri urwo rugendo, habaye ibiganiro bya politiki byasojwe n’Amasezerano y’Arusha yasinywe ku wa 4 Kanama 1993, yateganyaga ishyirwaho rya Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko by’inzibacyuho bisaranganyijwe n’amashyaka ya politiki.
Aya masezerano ariko ntiyigeze ashyirwa mu bikorwa nk’uko yari ateganyijwe, kuko ubutegetsi bwa MRND bwakomeje gahunda zo gukwirakwiza intwaro, gutoza Interahamwe no gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yavuze ko kuva FPR yashingwa, intego yayo ya mbere yari uguhuza Abanyarwanda aho kubacamo ibice.
Yagize ati ” Muri FPR na mbere dutangira kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, igitekerezo cya mbere mu igenamigambi ryacu cyari ukubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Kubaka ubumwe rero ntabwo ubwubakana n’uwo muri kumwe ahubwo ubwubakana n’uwo muhanganye kuko uwo muri hamwe muba mwumvikana, uwo muhanganye ni we witaho cyane.”
Rutaremara yavuze ko iyo ntego ari yo yatumye FPR yakiraga abantu bose bifuzaga kuyiyungaho, kabone n’iyo baba bari basanzwe ku ruhande bari bahanganye.
Yagize ati ” Twumvikanye ko nihagira umuntu uza ashaka kujya muri FPR tuzamwerera akinjiramo akaba umunyamuryango kimwe n’abandi, n’igihe twari turi ku rugamba uwazaga ashaka kurwana ku ruhande rwacu twaramufataga akajyamo akarwanana n’abandi ni nacyo cyatumaga tutagira imfungwa kuko abo twafataga twabinjizaga mu gisirikare kandi bakagumana amapeti yabo bari basanganywe n’abandi bose bazaga mu rwego rwa politiki twarabafataga. Uko niko twafashe ba Kanyarengwe.”
Yasobanuye ko nyuma yo gufata ubutegetsi, abasirikare ba FAR bagera ku 1.500 batari bahunze na bo bahawe amahirwe yo kongera kwinjira mu gisirikare nyuma yo guhugurwa.
Ati “Tuhageze twasanze hari abasirikare 1500 ba FAR banze kujyana n’abandi turabafata tubajyana i Gako barigishwa binjira mu gisirikare cya RPA kandi abari abasirikare bakuru bagumanye amapeti yabo uwari jenerali akariguma ndetse agategeka uwo asanze hatitawe ko yari ku ruhande rwamurwanyaga ndetse akaba ari we ubohoye igihugu”.
Yakomeje avuga ko nyuma y’urugamba, FPR yanatumiye bamwe mu banyamuryango ba MRND batari bari mu gihugu mu gihe cya Jenoside, barimo ba ambasaderi n’abandi bayobozi, kugira ngo bifatanye n’Abanyarwanda mu kongera kubaka igihugu. Hari ababyemeye, mu gihe abandi batitabiriye uwo muhamagaro.
Ku wa 19 Nyakanga 1994 hashyizweho Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yari igamije kuyobora igihugu mu gihe cy’inzibacyuho no gutangira urugendo rwo kongera kubaka igihugu cyari cyasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abasaga miliyoni imwe, ikanateza ubuhunzi bw’abarenga miliyoni ebyiri z’Abanyarwanda.

Nyuma y’uko FPR ibohoye igihugu yemeye gusaranganya ubuyobozi n’andi mashyaka, iha amahirwe n’abandi basirikare gusubira mu gisirikare

















































































































































































