Abatuye mu bice bitandukanye byo mu Murenge wa Nyarugunga n’ahandi muri Kanombe, mu Karere ka Kicukiro, bavuga ko bamaze ibyumweru bisaga bitatu bahanganye n’ikibazo cy’ibura ry’amazi, ibintu byatumye ibiciro by’amazi acuruzwa n’abikorera bizamuka ku rwego ruteye impungenge.
Bamwe mu baturage bavuga ko amazi atangwa na WASAC amaze igihe atabageraho uko bisanzwe, bakavuga ko hari igihe yigeze kuza nijoro abantu benshi baryamye, bituma batayabona.
Kubera iki kibazo, abaturage benshi bavuga ko bahatiwe kugura amazi ku bacuruzi bayatwara ku magare, aho jerikani imwe isigaye igura hagati ya 700 Frw na 800 Frw.
Umwe mu baturage yagize ati: “Birasaba kwishyura 700 cyangwa 800 Frw, bakaguha ijerekani imwe.”
Undi muturage agaragaza impungenge ku bwiza bw’ayo mazi, ati: “Ntitwizeye ubuziranenge bwayo kuko tutazi aho bayavoma.”
Mu gusobanura icyateye icyo kibazo, Umuvugizi wa WASAC Group, Bimenyimana Robert, yavuze ko impeshyi yatumye amazi aboneka agabanuka, bigira ingaruka ku nganda zitunganya amazi ndetse bikaba byaratumye hashyirwaho gahunda y’isaranganya.
Yavuze ko uruganda rwa Kanzenze, rutanga amazi mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera, rwagabanyije umusaruro kubera igabanuka ry’amazi ava mu Ruzi rwa Nyabarongo.
Ati: “Ku bihumbi 10 m³ byagombaga kujya i Bugesera, ubu haboneka ibihumbi 7 m³.”
Yakomeje avuga ko n’umusaruro w’amazi uhabwa Umujyi wa Kigali wagabanutse, aho usigaye uri hafi ibihumbi 22 m³ ku munsi aho kuba ibihumbi 30 m³ nk’uko byari bisanzwe.
Bimenyimana yavuze ko gahunda y’isaranganya ry’amazi ikomeje gushyirwa mu bikorwa, aho bimwe mu bice bya Kanombe birimo Kabeza, Busanza na Karama byamaze guhabwa amazi, mu gihe ibindi bice biteganyijwe kuyahabwa muri iki cyumweru.
Yagize ati: “Ubu nakwizeza abatuye Gasaraba n’ahandi ko ari bo batahiwe muri gahunda y’isaranganya. Ku wa Gatatu, ku wa Kane no ku wa Gatanu w’iki cyumweru, amazi azaba ari muri Nonko na Gasaraba n’ibindi bice.”
Ku bijyanye n’abacuruza amazi ku giciro kiri hejuru, yavuze ko ibyo biba ari ubwumvikane hagati y’umuguzi n’ugurisha, ariko yibutsa ko ibiciro by’amazi ku mavomo rusange bizwi kandi bigenwa n’amategeko.
Ati: “Mu gihugu hose ibiciro by’amazi ku mavomo rusange birazwi, ni amafaranga 20 Frw ku ijerekani y’amazi ya litiro 20, ndetse n’uwabirenza yakurikiranywa, n’uwaba amuzi yamutumenyesha.”
WASAC yatangaje kandi ko hari imishinga iri gukorwa yo kongera ubushobozi bw’inganda zitunganya amazi. Muri yo harimo uruganda rwa Karenge rurimo kuvugururwa kugira ngo rwongere umusaruro warwo rufashe gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi mu bice birimo Kanombe, Gasogi, Ndera na Masaka.
Hari kandi ibikorwa byo kongera ubushobozi bw’uruganda rwa Nzove, mu rwego rwo kongera amazi agezwa ku baturage.
WASAC ivuga ko intego ifite ari uko bitarenze mu mwaka wa 2029, abaturage bose bo mu Rwanda bazaba bagerwaho na serivisi y’amazi meza ku kigero cya 100%.

Ibura ry’amazi ryazamuye ibiciro bya jerikani muri Kanombe, WASAC ivuga ko ikibazo giterwa n’impeshyi

















































































































































































